Musanze: Abamugariye ku rugamba bavuga ko inzu bubakiwe zibitirirwa gusa

Yandiswe na Ngaboyabahizi Protais

Abamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye kuva 1990, rukaba ari narwo rwahagaritse Genocide yakorewe abatutsi , bo mu murenge wa Muhoza, akagari ka Ruhengeri , batujwe mu mudugudu wa Susa, uzwi ku izina ry’umudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge, bavuga ko inzu bubakiwe ngo zijye zibaha amafaranga, hashize imyaka isaga 5 nta nyungu bakuramo , ahubwo ngo kuri bo babona ari ikitiriro zitunze abandi gusa.

Shirumuteto Innocent ni uwe ukuriye abamugariye ku rugamba, asanga inzu bubakiwe zikwiye kubyazwa umusaruro ariko ngo nta nyungu bakuramo

Yagize ati: “Izi nzu zigomba gukorerwamo ibikorwa bitubyarira umusaruro, ahangaha harimo inzu nini, ivuriro rito  n’izindi, ariko kuva komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abamugariye ku rugamba, yatumurikira izi nzu, mbere twajyaga tuzikodeshereza tugakuramo amafaranga, none twagiye kubina tubona bazanyemo rwiyemezamirimo yashyizemo uruganda rukora imyenda, nta bukode baduha na ririya vuriro nta kintu kivamo kitwinjiriza ntituzi aho abakoreramo amafaranga bayashyira”.

Shirumuteto, ukuriye abamugariye ku rugamba mu murenge wa Muhoza (foto Rwandayacu.com)

Akomeza avuga ko bariho mu buzima bubi nk’abantu bamugaye, bafite imiryango batunze, ariko ngo n’icyagombye kubaha amafaranga nta na rimwe babona

Yagize ati: “Izi nzu zubatswe mu mwaka wa 2014, rwose bari badusannye imitima cyane , kuko udufaranga baduhemba nk’abamugariye ku rugamba, izi nzu zari zije kutwunganira kuko iriya nyubako nini nibura ku kwezi ntutwaga munsi y’amafaranga 50000 ariko noneho byose dusa n’aho twabyambuwe, nifuza ko iki kibazo cyacu cyasuzumwa tukabona ku nyungu , kuko gukomeza kuzireba ari ikitiriro zitunze abandi ntabwo ari byo”

Imwe muri izinzu z’abamugariye ku rugamba ikorerwamo na Poste de Sante ya Susa(foto rwandayacu.com).

Bizimungu Karasira nawe nawe ni umwe mu bamugariye ku rugamba ndetse yahatakarije ingingo harimo amaboko yose

Yagize ati: “Urabona mfite ubumuga bw’amaboko yose yacikiye ku rugamba, twari twahawe inzu na Perezida wa Repubulika , ariko usanga akarere karayifashe bugwate aho hakoreramo rwiyemezamirimo, nta kintu na kimwe aduha, ibi rero njye ndasaba Perezida wa Repubulika kunyuza amaso muri iki kibazo cy’akarengane tugirirwa, twebwe reron twahombye kabiri, nta bukode tubona, none n’izi nzu urabona ko zititaweho, ibihuru byageze mu nzu, inzira twanyuragamo nk’abamugaye zuzuye imifatangwe, kandi twe nta kintu twakora tutagira icyo tubonaho, kugeza ubu ntacyo zitumariye pe”.

Rwandayacu.com yavuganye n’ukorera mu nzu imwe muri izo aho ifitemo ivuriro yitwa Urayeneza Osuald, akaba umuvugizi w’irivuriro ry’ibanze rya Susa avuga ko amazemo imyaka 4, akoreramo

Yagize ati: “Ubundi iri vuriro riri muri gahunda ya Leta , aho nibura buri kagari kagombye kuba gafite ivuriro riciriritse, twagombye kuba dukorera ku kagari ka Ruhengeri, ariko ntabwo ariko byagenze baraje baduha iyi nzu twe rwose mu masezerano ya za Poste de santé ntibyemewe ko dukodesha, ndasaba ubuyobozi bw’akarere kuganira n’aba bamugariye ku rugamba aho kugira ngo bajye bahora badukingira dutangiye akazi”.

Urayeneza Osuald, akaba umuvugizi w’irivuriro ry’ibanze rya Susa(foto rwandayacu.com)

Kuri iki  kibazo Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Axelle Kamanzi nawe ashimangira ko iki kibazo basanzwe bakizi, bagiye kugishakira umuti

Yagize ati: “Ni byo koko ziriya nzu zubakiwe abavuye ku rugamba, zimaze igihe zitavugwaho rumwe ku bijyanye n’imikoreshereze ya ziriya nzu, iriya Poste de sante kuri ubu turimo turabiganiraho kimwe na komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugamba , kugira ngo ziriya nzu koko abagenereabikorwa bakomeze kubona inyungu nk’uko zubakwa byari biteganijwe”.

Izi nzu zubatswe hashize imyaka 10, ariko kugeza ubu abavuye ku rugamba bamugaye nta nyungu bauramo, bakaba babazwa ni uko bazitirirwa, ibintu bifuza ko byahinduka.

 

 

 494 total views,  2 views today