Musanze:  Hari abakirisito banenga Pastor Mukubano washakaga kwica ubukwe bwa   Nyantore na Semahoro

Yanditswe  na Rwandayacu.com

Nyuma y’uko inkuru y’umugore  w’imyaka 50 ashatse kubangamirwa mu isezerana  n’umusore w’imyaka 29, bigizwemo uruhare n’Umupasiteri Mukubano, hari bamwe mu bakiristo basengana nawe bamunenze cyane ndetse bamusaba kuzasaba imbabazi itorero ndetse na bariya bageni, kandi akabikora mu ruhame.

 Ubushize twababwiye inkuru twakeshaga Isonganews yavugaga kuri Nyantore Aimée w’imyaka 50,  ubwo yasezeranaga n’umusore Semahoro Patrick w’imyaka 29, akaza kubangamirwa na bamwe mu babyeyi be ariko ,u isonga hari Pastor Mukubano Charles bivugwa ko ari we wareraga Semahoro Patrick ndetse akaba yaranamwandikishije nk’umwana we kuko uriya musore ngo ni imfubyi, kuri ubu rero bamwe mu bakirito ba rimwe mu itorero Mukubano asengeramo baramunenga cyane kuba yarashatse kwitambika muri buriya bukwe kandi buri wese agira uko ahitamo uwo bazabana n’uburyo bazabanamo .

Muri ubu bukwe ubwo Pastor Mukubano Charles yari yitabiriye umuhango w’isezerana rya bariya bageni, ndetse ngo akaba yari agamije ko Gitifu wa Gashaki atabasezeranya yagaragaje ko atishimiye kiriya gikorwa

Yagize ati: “Si nishimiye icyemezo cyafashwe cyo gusezeranya umwana wanjye w’imyaka 29 n’umupfakazi w’imyaka 50 kandi natambamiye uwo muhango nk’umubyeyi w’umwana wanjye ariko ubuyobozi ntibubihe agaciro. Ibi byanyeretse umuco mubi wa ruswa ukunze kuvugwa mu nzego z’ibanze”.

Pastor Mukubo Charles  yakomeje avuga ko impamvu atishimiye icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’umurenge ahubwo akabihuza na ruswa;avuga ko ngo hariho itegeko rigenga abantu n’umuryango n’uburyo imihango y’ishyingirwa ikorwa ariko ngo harimo byinshi birengagije ahubwo bagakoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite.

Yagize ati: “ Icya mbere basezeranije abantu batavuze ibisekuru byabo ngo harebwe niba batahurira ku gisanira cya karindwi, ntibubahirije ihame ryo gusezeranya abageni hashingiwe kuri umwe muri bo utuye cyangwa ukomoka mu murenge wa Gashaki ndetse  ntibanubahirije ibyo umuco nyarwanda uteganya mbere yo gusezeranya abakundana, birimo n’ubwumvikane bw’imiryango yombi ( Ushyingira n’ushyingirwa)”.

Akomeza avuga ko ngo atari agamije kwica ubukwe bwabo ngo  ahubwo nk’umubyeyi yari agamije ko bumva gutambama kwe

Yagize ati: “Natakambiye ubuyobozi ngo bubanze bwumve iki kibazo noneho isezerano rigakorwa nyuma yo kubahiriza icyo amategeko ateganya; ari nayo mpamvu nsaba ko iryo sezerano ritahabwa agaciro cyangwa se abakandagiye itegeko bakabibazwa.”

Kuri iyi mvugo n’ibyifuzo bya Pastor Mukubo Charles rero ni ho bamwe mu bakiristo basengana nawe bashingiye bamunenga nk’uko bamwe muri bo batashatse kwivuga amazina kubera ko ngo bacibwa mu itorero cyangwa bakajya batotezwa  babitangarije www.rwandayacu.com

Umwe mu bakirito b’abagabo yagize ati: “Biriya bintu Pastor Mukubo yakoze byababaje Imana natwe abakirisito buriya se ajya kwirirwa avuga amagambo menshi mu buyobozi yabanje kwicaza uwo mwana avuga ko yareraga? Ubwose ntazi ibyo Bibiliya ivuga iyo abanza akamuhanira mu muryango byakwanga akamujyana mu itorero, twaramunenze rwose azasabe imbabazi itorero ndetse n’abakiristo”.

Umwe mu bagore basengera mu itorero Pastor Mukubo asengeramo we avuga ko ngo yumvise ko Pastor yashakaga gushyingira Semahoro Patrick umwe mu bakobwa b’inshuti zo mu muryango we

Yagize ati: “Icyababaje Pastor Mukubo numvise ngo yashakaga gushyingira Semahoro umwana w’umukobwa yishakiraga , ngo kuko uriya mwana w’umuhingu yahozwaga ku nkeke bitewe n’uko  atumvaga ibyo Pastor wamushyiragamo amwemeza kuzarongora uwo mukobwa yamuhitiragamo, kandi nyamara umuntu wese afite uburenganzira bwo kubana n’uwo ashaka, yarenze ku mahame ya Bibiliya nk’umuntu w’umushumba, ikindi twamushinja ni uburangare kubona umwana agera igihe cyo gushyingirwa atarakemura ikibazo cy’umwana avuga ko arera, azasabe imbabazi bariya bageni ndetse na Musenyeri wacu”.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko abageni bahise bigira kuba mu Bwongereza (foto Setora Janvier).

Ese amategeko y’ishyingirwa  ateganya iki?

Itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango mu ngingo zaryo, iya 166, 167 zigira ziti ” Ingingo ya 166: Ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa Leta ku bushake bwabo niko konyine kwemewe n’itegeko.

Uko gushyingirwa gukorerwa ku mugaragaro imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’aho umwe mu bashyingirwa atuye cyangwa aba.

Abanyarwanda baba mu mahanga bandikishiriza kandi bagashyingirirwa mu biro by’uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu.

Ingingo ya 167: Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubutegetsi rishobora kubanzirizwa n’imihango gakondo ndangagaciro y’umuryango nyarwanda irimo iyi ikurikira:

1° umuhango wo gusaba no gufata irembo uhuza imiryango y’abifuza gushyingiranwa ikemeranwa ko nta nzitizi yo gushyingiranya abana bayo

2° umuhango wo gusaba umugeni no gukwa ugaragaza amasezerano y’ubwumvikane hagati y’imiryango ibiri (2) yemeranya ko umuhungu n’umukobwa bayikomokaho bazashyingiranwa kandi ko iyo miryango yombi izakomeza gufasha no guhagararira ishyingirwa ryabo.

Icyakora, iyo inkwano itabonetse ntibibuza amasezerano y’ubushyingiranwa kwemerwa.”

Kuri ubu amakuru avuga ko nyuma yo gusezerana Semahoro Patrick n’Umugore we Nyantore Aimée, kuri ubu bifatiye rutemikirere berekeza mu Bwongereza.

 656 total views,  2 views today