Kigali: U Rwanda rwashyize ingufu mu gukumira no kurwanya indwara zititaweho

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko indwara zirenga 20 ari zo zibarurwa mu zitaritaweho uko bikwiye. Aha ni ho U Rwanda kuva  mu mwaka wa 2007,rwatangiye gushyira ingufu   mu kurwanya no gukumira indwara zititaweho uko bikwiye kuri ubu hari intambwe  ikomeye yatewe mu rugamba rwo kurwanya urwo ruhererekane rw’indwara zitandukanye. 

N’ubwo izo ndwara ziriho ariko harimo nyinshi zitaragera mu Rwanda, nyamara hari n’izindi zaranduwe burundu.Mu Ndwara zikiboneka kuri ubu mu Rwanda twavuga Malariya, imidido, inzoka zo mu nda ibisazi biterwa no kurumwa n’imbwa, ndetse n’ibibazo biterwa n’ubumara bw’inzoka, igicuri gituruka ku nzoka ya teania yinjira mu bwonko.

Raporo yo muri Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko  mu mwaka wa 2008, hakozwe ubuvuzi bw’indwara z’inzoka zo mu nda busaga miliyoni 65 ku bana bafite umwaka 1 kugera kuri 15, ibi bikanyuzwa muri gahunda ikorwa inshuro 2  u mwaka hatangwa ibinini by’inzoka.

Kugeza ubu binyuze nanone muri gahunda y’isuku n’isukura kimwe n’ubukangurambaga bwa buri gihe indwara y’inzoka zo mu nda yagabanyutse ku kigero kiri hejuru ya 20% aho zavuye kuri 66% mu 2008 zikagera kuri 41% mu 2020.Indwara y’umusinziro kuri ubu iri muri zimwe zitakivugwa mu Rwanda kuko rwashyize ingufu nyinshi mu kuyirwanya, ibi bishimangirwa na Raporo ya OMS

U Rwanda rwihaye intego ko mu mwaka wa 2024, ruzaba rwaranduye burundu indwara y’imidido ikunze kugaragara mu ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba kimwe no kugabanya indwara zo mu nda n’amavunja teniya, kurumwa n’inzoka n’ibisazi biterwa no kurumwa n’imbwa.

Muri gahunda yo gukomeza ubukangurambaga, ku wa Mbere taliki ya 30 Mutarama u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe guhashya indwara zititaweho ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dufatanye mu Guhashya Indwara Zititaweho uko Bikwiye ndetse na Malariya”.

 462 total views,  2 views today