Musanze: Abaturage baratabariza umuryango uba mu nzu iba mu kidodoki
Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais
Abaturage bo mu mudugudu wa Kabaya mu kagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze Akarere ka Musanze baratabariza umuryango wa Niyibizi Innocent n’umugorewe ugeze igihe cyo bubyara aho bamaze igihe bibera mu nzu y’ikidodoki ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kagaga .
Ubundi bimenyrwe ho Nyakatsi aba ari inzu y’ibyatsi kuva hasi kugera hejuru cyangwa se igisenge kikaba ari ibyatsi, ku mu ryango wa Niyibizi we ntabwo ariko bimeze kuko, iye yo yibereye mu nsi y’uruyuzi rwaranzeho bamwe bakunze kwita kayote cyangwa se ikidodoki, ibi rero ni bmwe mu bituma abaturanyi ba Niyibizi bagira impungenge zikomeye.
Nyirakaruhije Gaudence yagize ati: “ iyo mbonye Niyibizi n’umugore baba mu gihuru numva mbabaye cyane, rwose ibisimba bizabarya ;urabona nk’ibinyabwoya , inzoka imbwa n’ibindi, reba nka buriya umugore aratwite, ubuse nibabyara umwana imbwa ntizizamurya, gusa Gitifu yarabasuye ariko ntituzi iyo byahereye, rwose aba bantu bakwiye gufashwa muri rusange nibabatabare cyane”.
Umwe mu bagabo bo mu kagari ka Cyabagarura we Asanga kuba uriya muryango uri mu kidodoki kandi ubuyobozi bibireba mu gihe kingana n’amezi umunani yafatwa nk’uburangare no kumwirengagiza.
Yagize ati: “ Ibi bintu birababaje kandi ni igitangaza kubona hakiri abanyarwanda baba mu bihuru nk’ibi, Mutwarasibo kugeza kuri Gitifu barabizi, ubu koko no kuba badusaba umuganda tukubakira uyu muryango utishoboye byatunanira koko? Rwose ubuyobozi nibutabare uyu mugore nibura azabyarire ahantu hameze neza, abayeho nabi cyane, njye mbona n’inka imurusha kubaho neza mu gihe yorowe kijyambere”.
Umuryango wa Niyibizi wibera mu gihuru (foto Ngaboyabahizi Protais).
Mu byifuzo by’uyu muryango ni uko Ubuyobozi ndetse n’abagiraneza ko bafashwa kuva muri iyi nzu y’ikigonyi bamazemo igihe kitari gito dore ko ngo kuyibamo ari amabura kindi.
Niyibizi Innocent yagize ati: “Ubu aha hantu mba ni nko mu gihuru na bwo ni mu gisambu reba nawe inzuzi ziranda zerekeza ku byatsi turaraho hasi, nta kazi ngira nta mikoro nabona yo kuba nibura nabona uburyo nubakamo inzu , ndasaba ubuyobozi kumfasha nkabona inzu cyangwa se undi mugiraneza ushoboye , kuko mfite impungenge ko imbwa zizarya umwana tuzabyara cyane ko umugire atwite murabibona ndara ndwana n’imbwa hano, inturo , inzoka ibinyabwoya n’ibindi namwe murumva ubuzima bwo mu nsi y’uruyuzi, ubukonje hasi no hejuru ni ibintu bikomeye cyane”.
Umugore wa Niyonzima aratwite bikamutera impungenge aho azabyarira(Foto Ngaboyabahizi Protais).
Ubuyobozi bw’akagari ka Cyabagarura buvuga ko kuba uyu muryango uba muri kiriya gihuru biterwa n’imyumvire ya Niyibizi doreko bwageregeje kuvana uyu muryango muri iyo nzu ariko uranangira gusa ngo ubuyobozi bugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo uyu muryango ubone aho wikinga.
Nk’uko Niyoyita Ali Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’akagari ka Cyabagara abitangariza Rwandayacu.Com
Yagize ati: “Ikibazo cy’umuryango wa Niyibizi Ubuyobozi bw’akari burakizi yewe n’Umuyobozi w’akarere wungirije arakizi, gusa uyu Niyibizi aracyafite ikibazo cy’imyumvire twagerageje kumukura muri kiriya gihuru ngo tumukodeshereze aranga, yemwe tugerageza no kugisenya aranga akomeza kucyubaka ubu nimwo yibera, ubu rero tugiye kumwegera tumwigishe, turebe uko twaramira uriya mubyeyi utwite, kugira ngo koko nk’uko abaturage babivuga atazaribwa n’imbwa, gusa nakomeza kwigomeka akakifuza kwibera muri kiriya kidodoki hazafatwa izindi ngamba kuko Gahunda ya Perezida Kagame ni uko umunyarwanda abaho neza akaba heza, turateganya kandi kubakira abatishoboye na we uko ubushobozi buboneka azubakirwa”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyabagarura Ali Niyoyita
Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umuntu ataha habi, akanaryama nabi imitekerereze ye ijya hasi , bityo rero abo muri Cyabagarura bagasaba ubuyobozi gufasha abakiri muri nyakatsi ku
Niyibizi avuga ko gusohoka mu nzu bimubera ikibazo kimwe m’umugore we utwite (foto Ngaboyabahizi Protais).
1,034 total views, 2 views today