Iburasirazuba: Guverineri Gasana asaba  abayobozi kurushaho kwegera abaturage

 

Alice Ingabire Rugira

Ubwo yasuraga akarere ka Rwamgana Guverineri w’intara y’iburasirazuba CG Emmanuel  Gasana yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kurushaho kwegera abo bayobora kugirango umuturage agire ubuzima bwiza n’iterambere.

Guverineri asanga bagendeye ku mpanuro z’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, bagera ku ntego yo kugeza umuturage ku iterambere mu mibereho myiza.

Yagize ati: “Icyifuzo cy’umukuru w’igihugu cyacu ni uko Umumunyarwanda agomba gutekana ;akagira amahoro numutekano , abanyarwanda bakagira amahirwe angana kandi bakagira imibereho myiza ni amahitamo yacu kandi buri munyarwanda agomba kubyubahiriza , turasabwa kwegera abaturage tubegere kugirango dufatanye mu iterambere hatagira usigara inyuma.

Murasabwa kurushaho kwegera abaturage ibyiciro byose isuku nisukura abana batiga amarondo mutuelle de santé byose ni ibifasha kugirango umuturage azamuke mu iterambere Rwamagana mufite amahirwe menshi inganda ubuhinzi bw’indabo ikibuga cyindege n’ibindi byose byatuma umuturage ava ahabi akajya aheza.”

Guverineri CG Gasana yaganiriye n’abaturage bo muri Rewamagana(Foto Ingabire Rugira Alice).

Muri uru ruzinduko Guverineri Gasana yasobanuye impamvu akora ingendo hirya no hino muri iyi ntara nka Guverineri, aboneraho gushimira abayobozi umuhate bashyiraho mu kuzamura umuturage n’igihugu muri rusange

Yagize ati “Turi guhura n’ibyiciro mu nzego z’ubuyobozi bagomba gutwara ubutumwa bakabutwarira abandi , ubutumwa dutanga ni  bwo gufatanya kugirango twizamurire imibereho myiza , ubumwe n’ubwiyunge, kwibeshaho no kwigira hamwe kimwe no  kubahiriza gahunda za leta zifasha mu kwihutisha iterambere, turashimira ibikorwa mukora byo kwiteza imbere , Leta yifuza kubaha inkunga yibikorwa remezo amashuri amavuriro imihanda inganda nto n’iziciriritse zijyanye n’ibyo mukora mu buhinzi n’ubworozi  biragaragara ko bitanga icyizere ko aka karere kazatera imbere Kandi vuba.”

Nyuma y’izi mpanuro abayobozi biyemeje kuzishyira mu bikorwa nk’uko  Namahirwe Olive akuriye isibo y’Ubutwari mu murenge wa Karenge yabitangarije Rwandayacu.com

yagize ati ” ibintu dukora twari dusanzwe tubikora ariko tugiye gushyiramo imbaraga; ngiye kurushaho kwegera abaturage  nitwaje ba mutwarasibo mbabwire ko dufatanya mu rugamba rwo kwiteza imbere , hakorwa amarondo kwimakaza isuku n’iterambere ry’umuturage mbashishikarize kwiteganyiriza muri ejo heza kandi dukomeza kwirinda ibyaha mu isibo yacu dufatanyije n’abaturage twizeyeko bizatanga umusaruro mwiza.”

Guverineri Gasana yasuye ibikorwaremezo harimo n’imihanda (foto Ingabire Alice Rugira).

Uwingeneye Claudine umuyobozi w’umudugudu wa Kabasore Akagari ka Kabasore Umurenge wa Karenge , nawe ashimangira ko impanuro za Guverineri Gasana zabubatse

Yagize  ati “ikiganiro Guverineri  aduhaye kiradukanguye; icyo tugiye gukora ni uguhigira hamwe kandi tukesa uwo muhigo;  tugiye gushyiramo imbaraga kuburyo twubaka umudugudu uzira ibyaha dufatanyije n’abaturage na ba mutwarasibo , ibanga rya mbere ni ugusanga abo nyobora dufatanye gushyira mu bikorwa gahunda za leta harimo no kwirinda covid 19”

Yongera ho ibyo babwiwe bagiye kongera ingufu mu turwanya ruswa, gutanga mituweli kurwanya ihohoterwa ry’abana n’ibindi kimwe no ,urushaho gukorana n’abaturage ayobora yifashishije ba Mutwarasibo, ubundi bakazahembwa cya gihembo gihabwa umudugudu witwaye neza mu kurwanya ibiyobyabwenge , umudugudu wabo ukarangwamo ingo zibanye mu mahoro, ubumwe n’ubwuzuzanye.

Muri ruzinduko kandi Guverineri w’intara y’iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yatashye ibikorwaremezo birimo; Gare , Agakiriro n’umuhanda uherereye mu mujyi wa Rwamagana ufite ibirometero 2 na m100 ,  ukaba witezweho koroshya ubuhahirane no guhindura isura y’umujyi wa Rwamagana ukarushaho kuba mwiza.

Uyu muhanda Abanyarwamaganabawitezeho ubuhahirane (foto Ingabire Alice Rugira).

 1,943 total views,  1 views today