Musanze: Hari abaturage babangamiwe n’uruganda rukora inzoga bita “Ijambo Umubasha iteza umunuko mu ngo zabo
Yanditswe na Rwandayacu.com
Abaturanye n’uruganda rukora inzoga yitwa “ijambo Umubasha”rukorera mu kagari ka Rwebeya , Umudugudu wa Nganzo;Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’iyi nzoga ikorwa mu mutobe na tangawizi kubera umunuko wayo ukabije ku buryo bamwe bahorana umutwe udakira , abandi umunuko w’umusemburo ukabarya mu gifu.
Aba baturage basaba Nyiruruganda Alexis Dusabe, kureba uburyo yakumira uriya munuko uba uvanze n’imyanda iva mu ruganda ngo kubera ko nta n’ikimoteri agira
Umwe mu baturage uhana imbibe n’uru ruganda dore ko ibipangu byabo bihana imbibe
Yagize ati: “ Rwose ubu tubaye nabi hano kubera umunuko uva muri uruganda rukora inzoga bita Ijambo Umubasha, bakoresha tangawizi nyinshi kandi inuka kubi iba imeze nk’urusenda , mu nda haraturya ahubwo abana bacu bazazira indwara z’ubuhumekero , iki kibsazo ubuyobozi burakizi ariko mbona twebwe bataduha agaciro nk’abaturage”.
Uru ruganda rwubatse hagati y’ingo bavuga ko rubabuza umutekano (foto rwandayacu.com).
Undi yagize ati: “Hano nta muntu wagira icyo avuga kuri uru ruganda iyo uzamuye igitekerezo cy’ibangama ry’uru ruganda n’abaturanyi barwo, abayobozi baguhana cyane kuko ngo rurasora kandi ikindi kitubabaza hano iyi nzoga yabo ni nk’ikiyobyabwenge, ntiyujuje ubuziranenge unywa icupa rimwe ugahita usinda , yenda nta bwo ikibazo ari icyo ariko Leta nitreke kurutisha abaturage imisoro, rwose Dusabe nyiruruganda niyishyire mu mwanya wacu cyane ko we ataharara”.
Mu rwego rwo kujijisha uruganda nta birango rwashyize aho rukorera (foto rwandayacu.com).
Ikindi kibazo nanone ngo ni uko ruriya ruganda rubasakuriza kubera ko ngo hari igihe boza amacupa cyangwa se bagapakira imodoka mu masaha yo kuruhuka
Nsanzubuhoro yagize ati: “ Birababaje kuba wiriwe ku kazi ugataha wananiwe wajya kuruhuka ukumva abantu barimo barabomboranya amacupa , ibimodoka bihinda, abari mu gitariro umunuko w’inzoga ivanze na tangawizi ukakuziga , muri make turi abazamu ba Dusabe nyiruruganda , ariko koko nk’ubu ubuyobozi bwacu bwo ni iki bukora ngo buturengere, numvise ngo uru ruganda rufite bamwe mu bakomeye bafitemo imigabane ni yo mpamvu tuvuga tukabura kirengera, ibi ariko bishyire kera Perezida wa Repubulika azamenya uko duhonywangwa muri Cyuve tuzira abashoramari”.
Ubwo umunyamakuru wa www.rwandayacu.com yasuraga uru ruganda yasanze Dusabe Alexis ari nawe nyiruruganda bivugwa ko bibangamiye abantu, ntabwo yahamusanze gusa inshuro nyinshi yahamagawe kuri Telefone igendanwa Dusabe yanga kuyifata ndetse akanyuzamo agakupa umuntu umuhamagaye, gusa umukozi w’ururuganda yabwiye umunyamakuru ko ashinzwe kwakira abashyitsi Musonera Jacques nawe ashimangira ruriya ruganda rubangamiye abaturanye na rwo ku bijyanye n’ubuzima bwabo
Yagize ati: “Ni byo koko ni ubwo ntari umuvugizi w’uru ruganda nk’umuntu nanjye mbona bikwiye ko rutakomeza kubangamira abaturage kandi natwe bitugiraho ingaruka mbi cyane ko dufite imashini twabuze aho tuzishyira cyane ko dukorera n’ahantu hato nk’uko ibibona ni mu mfudanwa, mperuka rero basaba akarere aho gukorera, gusa ubwo mbahaye telefone ze mu muhamagare”.
Kuri iki kibazo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve Landuard Gahonzire we avuga ko atari azi ko kiriya kibazo gitera umunuko ariko ngo agiye kugikurikirana
Yagize ati: “Ngiye kuganira na Nyiruruganda turebe icyakorwa cyane ko hari zone y’inganda yashyizweho n’akarere , ntibikwiye rero ko hagira ubungamira ubuzima bw’undi , kuko inganda ntiziturana n’abantu, kandi niba bibangamiye abaturage koko kandi birumbikana tuzareba umwanzuro nyuma yo kuganira n’akarere”.
Uru ruganda nta kimenyetso kigaragara ko rukora, haba icyapa cyangwa se ikindi, ahubwo Nyiruruganda yarekeyeho izina ry’Abanyamurava.
242 total views, 2 views today