Ubuzima:Mu Rwanda hageze ubuvuzi bw’indwara yitwa  ‘hemophilia’

Yanditswe na Rwandayacu.com

 

Hemophilia (hemofiliya) ni indwara ituma amaraso y’umuntu atavura uko bikwiye cyangwa ngo akame igihe akomeretse, ku buryo ashobora kuva bikabije bikaba byanamuviramo kubura ubuzima.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abarwayi ba hemofiliya, kuri iki Cyumweru taliki 17 Mata 2022, hagaragajwe ko kugeza ubu imiti ivura iyi ndwara iboneka bitagoranye nkuko byari bimeze mu gihe gishize.

Nsengiyumva Amos ufite uburwayi bwa hemofiliya avuga ko yabumenye mu 2007.  Mbere yaho yararwaraga akabyimba mu mavi, mu nkokora mu bibero ikintu cyamukoraho akava cyane, mu rugo bikabakomerana.

Ati: “Nararwaraga bakanjyana mu bitaro byose ariko bakayoberwa indwara iyo ari yo.  Nakoze impanuka ndavunika mu nkokora ngeze Faisal ni bwo baketse ko yaba ndwaye hemofiliya bamfata amaraso bayajyana mu Bufaransa, mu byumweru bibiri ibizamini byagaragaje ko ndwaye iyi ndwara”.

Avuga ko hashize ukwezi atarabona umuti ariko baza kuwukura mu Bufaransa. Bamaze kubona umuti habayeho ikibazo cyo kuwugura, icyo gihe yivurizaga kuri RAMA ariko nabwo bakabura ubushobozi.

Agacupa kamwe k’umuti bababwiraga ko kagura amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’igice (1,500,000 Frw).

Ahamya ko icyo gihe Minisiteri y’Ubuzima yamufashije ikamusinyira imiti hakagurwa uducupa tune. Avuga ko kubera kudasobanukirwa n’iyi ndwara hari abayirwara bakarinda bapfa, abandi bakajyanwa mu mavuriro ya gakondo bakagwayo, mu gihe hari n’ababwirwa ko barozwe.

Ngabo Prince na we ufite uburwayi bwa hemofiliya yo mu bwoko bwa A, asobanura ko ubu burwayi buryana cyane.

Ati: “Ni bintu biryana cyane kuko haba harimo amaraso, ukumva ububabare bukabije, kuryama bikakunanira gusinzira byo biba ari ibibazo”.

Yamenye ko arwaye iyi ndwara ari uko yagushije umunwa akava amaraso.

Agira ati: “Namaze icyumweru kwa muganga amaraso yanze guhagarara, ni bwo bafashe ibizami babyohereza hanze bigaruka bigaragaza ko mfite hemofiliya A.

Icyo gihe nta miti yabaga mu Rwanda aho yabonekaga yabaga ihenze cyane.

Nka inite 1000 zaguraga amafaranga y’u Rwanda 2,000,000 njyewe uko ngana uku nkafata inite 2,300, ibaze gutanga miliyoni enye zirenga uribwitere inshuro imwe, byarahendaga cyane”.

Avuga ko icyo gihe baterwaga ibintu by’amaraso byo kubafasha kugira ngo amaraso adakama ariko bakaba mu bitaro igihe kinini.

Murindabyuma Sylvestre, Visi Perezida wa RFH, nk’Umuryango nyarwanda witangiye guhuriza hamwe abarwayi b’indwara ya Hemofiliya, yakomoje ku ngaruka z’iyi ndwara.

Ati: “Uyirwaye iba ishobora kumusigira ubumuga nko gukuka amenyo, guhinamirana abandi bakagira ubumuga bw’ingingo”.

Umwana uyirwaye agira ibibazo byo kudakomeza amashuri, kudakina n’abandi hirindwa ko yakomereka bigatuma amaraso adakama.

Ashima ko mbere bafatwaga ibizamini bikajyanwa na BMC gupimirwa mu Bufaransa cyangwa muri Afurika y’Epfo, bigatwara ikiguzi kinini ariko kuri ubu abagiraneza batanze imashini ipima indwara ya hemofiliya, ikaba ibarizwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Ati: “Yatumye abarwayi batongera kohereza ibizamini hanze y’Igihugu, bigaragara ko hari intambwe imaze guterwa”.

Ashimira Urugaga Mpuzamahanga rw’Abarwayi ba Hemofiliya (WFH) rwashoboye kubabonera imiti yari imaze igihe kinini yarabuze.

Ati: “WFH uwo ni umuterankunga ukomeye kuko urushinge rumwe rwaguraga amafaranga 1,200,000 mu 2012 uyu munsi ruragura 1,800,000 bitewe n’uko idolari ririmo kuzamuka”.

Dr Uwizeyimana Gilbert, umuganga w’inzobere mu kuvura indwara z’amaraso mu bitaro bya CHUK, avuga ko hari abarwayi benshi ba hemofiliya.

Bivuze ko ugendeye ku baturage bari mu Rwanda hakabaye hari abaturage barenze 1,000 barwaye hemofiliya.

Ati: “Abazwi bari mu ishyirahamwe ni 50. Ubukana bwayo burakabije kubera ko n’abayifite ntibazwi kugira ngo bafashwe”.

Avuga ko imiti yayo ihari kandi ko itangirwa ubuntu. Ati “Turashimira Leta yacu yadufashije kugira ngo iyo miti iboneke none byarakemutse”.

Ashingiye ku bushakashatsi avuga ko umwana umwe mu bana ibihumbi bitanu w’umuhungu uvutse ashobora kuba yagira Hemofiliya.

RFH yatangiye ku buryo bwemewe n’amategeko taliki 21 Werurwe 2020.

Inkuru dukesha Imvaho Nshya.

 1,160 total views,  2 views today