Rubavu: RIB yashishikarije abaturage kubana neza no  kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB)rwasozaga Ubu bukangurambaga bufite insanganyamtsiko igira iti “uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije n’ibindi byaha by’inzaduka” mu karere ka Rubavu, abaturage bamenyeshejwe ko bakwiye kubungabunga ibidukikije, kugira ngo bakomeze kugira imibereho myiza n’ubuzima bwiza

Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’iburengerazuba Gasirabo Felicien, yabasobanuriye inshingano za RIB, harimo gukumira ibyaha bitaraba asaba abaturage gutanga amakuru, inshingano yo gutahura ibyaha, inshingano ya gatatu akaba kubishyikiriza aho bikwiye

Yagize ati: “Uyu munsi twaje kubashishikariza uburyo bwo kwirinda ibyaha bikomoka ku bidukikije harimo kwangiza amashyamba, gucukura umucanga, ibintu byo kutabungabunga ibidukikije ukabyangiza hari amategeko abihanira, ndabasaba rero gukomeza kubyitaho, aha kandi ndabasaba kwirinda amakimbirane yo mu miryango, uhohotewe akabimenyesha inzego bireba, nabasaba kandi gukomeza kwirinda gukoresha abana bato imirimo ikomeye kandi iki cyaha cyo gushora abana mu mirimo ikomeye harimo kwikorera ibisheke ni ukubabuza amahirwe”.

Uyu muyobozi yongera ho ko bagiye gukurikirana abo bose bashora abana bato mu mirimo ivunanye, kuko nabo hari amategeko abihanira.

Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’iburengerazuba Gasirabo Felicien, yabasobanuriye inshingano za RIB(foto rwandayacu.com)

Abatuye mu murenge wa Nyundo w’akarere ka Rubavu, bavuga ko haro ibyo batari baziko ari ibyaha bihanwa n’amatege ko ariko bagiye ku byitwararika, nk’uko Bugenimana Christine yabitangarije www.rwandayacu.com.

Yagize ati: “Twishimiye uburyo RIB yatuganirije twajyaga tubona imodoka yabo tukibwira ko iba ije gushaka abanyabyaha, ariko kuri ubu tumenye neza inshinga z’uru rwego RIB, atari ugufunga gusa no kwigisha birimo, nk’ubu ntabwo nari nzi ko gucira aho ubonye ari icyaha , kwangiza icyare k’ibiguruka yemwe no kwica inyamaswa iyo ariyo yose kugeza ku nzoka ari icyaha, nsanze burya twakoraga ibyaha tutabizi kandi hakaba ubwo byari kuzagera  tukabihanirwa, nshimiye RIB uburyo yahisemo bwo kuza kutwegera ikatumara ubwoba tukakaba tuyiyumvamo guhera uyu munsi”.

Abaturage bashimiye RIB yabegereje ibikorwa byayo (foto rwandayacu.com)

Habimana Jean d’Amour we ngo yasobanukiwe uburyo bw’ihohotera yajyaga abona iwabo ntarihe agaciro kimwe no kuba umuntu yamena igi ry’inyoni akaba yabihanirwa

Yagize ati: “Kumena igi ry’inyoni ntabwo nari nzi ko hari itegeko ryampana, nsanze bikomeye pe burya ibidukikije ni ikintu kirekire ahubwo RIB nikomeze ijye idusobanurira ibijyanye n’amategeko, ikindi nari nzi ko kuba najyana umwana wanjye mu kirombe kwikorera amatafari ari njyewe umwijyaniye atari amakosa, ahubwo nsanze ari icyaha gikomeye kuko umwana aba akoreshwa imirimo adashoboye, gufata amafaranga yanjye nakoreye cyangwa kugurisha imitungo mu rugo ari njye bireba gusa none nabyo RIB, imbwiye ko ari amakosa yanshora mu nkiko nkabihanirwa, iyi gahunda ni nziza kuko nka twe mu cyaro twari tuziko RIB bivuga gufunga, kumbe no mu bidukikije iba ifitemo uruhare, ibi bintu ni ingirakamaro, kandi nanone uyu munsi wigishije bamwe mu bakoraga amakosa cyane ihohotera rishingiye ku gitsina no guhoza ku nkeke abo bashakanye”.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe  Pacific, nawe , ashimangira ko uyu mwanya RIB yafashe wo kuganiriza abaturage wari ukenrewe yibutsa abaturage kwita cyane kubidukikije nk’akarere gaherutse kwibasirwa n’ibiza, biterwa no kwangiza ibidukikije

Yagize ati: “  Iki gikorwa cyo kuba RIB iganiriza abaturage ni umusanzu ukomeye kuko badufasha mu gusobanurira umuturage uburenganzira bwe ndetse bagasobanurirwa n’amwe mu mategeko ashimangira uburenganzira bwabo, kuba rero baje kuganiriza abaturage ku kubungabunga ibidukikije uyu mwanya twari tuwukeneye cyane ko hashize amezi abiri tuvuye mu bihe bihe bibi by’ibiza byadutwaye abantu n’ibintu, kandi ngira ngo akenshi Ibiza bikomoka ku bikorwa bya Muntu bibangamira ibidukikije, turasaba abaturage rero gukomeza kumva ko kubangamira ibidukikije bigira ingaruka kuri bo n’igihugu muri rusange”.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe  Pacific(foto rwandayacu.com)

Ubu bukangurambaga RIB ibukora ku bufatanye Minisiteri y’Ibidukikije, Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda (RMB), Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA) n’ Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA)

Muri ibi biganiro RIB n’Ubuyobozi bw’akarere bashyikirijwe ibibazo abaturage bumva ko ari akarengane bimwe bihabwa umurongo, ibindi RIB irabyakira ikaba izaha ubufasha abayibigejejeho

 

 

 

 

 554 total views,  2 views today