Musanze: Abagore bo mu rugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi rwahaye mitiweli abasaga 90

Musanze: Abagore bo mu rugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi baremeye imiryango isaga 90

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abagore bo mu rugaga rushamikiye kuri RPF Inkotanyi bo mu karere ka Musanze, bakomeje kuba indashyikirwa mu bikorwa by’iterambere, ibi bigaragazwa ni uko muri iyi minsi biteganijwe ko hazizihizwa isabukuru y’imyaka 35, RPF Inkotanyi imaze ishinzwe, bariko gukora ibikorwa by’iterambere, kugira ngo koko uwo munsi uzizihizwe buri wese abayeho mu gushimira RPF Inkotanyi, mu byiza igeza ku banyarwanda.

Aba bagore bo mu rugaga rushamikiye kuri RPF Inkotanyi kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2022, nyuma ya gukora siporo y’amaguru mu rugendo rugera ku birometero bisaga 10, rwasorejwe kuri stade Ubworoherane ya Musanze, baganiriye ku byatuma umunyarwandakazi agira ubuzima bwiza n’uruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu.

Abagore bo mu rugaga rwa FPR bakoze siporo rusange (foto Rwandayacu.com)

Ukuriye urugaga rw’abagore rushamikiye kuri RPF Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Musanze  Nyiransengimana Eugenie,yagize ati: “Twazindukiye mu gikorwa cya siporo rusange, yateguwe na twe abagore bashamiye kuri RPF Inkotanyi, iki ni kimwe mu gikorwa kiza cyo kutwinjiza ku munsi mukuru w’imyaka 35, RPF inkotanyi imaze ibayeho, ubu turubakira uturima tw’igikoni abatishoboye , twubakira buri wese utishoboye, nano kandi mu rwego rwo kugira ngo dukomeze gushyigikira umunyarwanda ubayeho neza abasha kwivuza, tumaze guha ubwisungane mu kwivuza abantu basaga 90, ibi bikorwa kandi bizakomeza kubaho kuko intego ya RPF Inkotanyi tuzakomeza gushyigikirana mu iterambere”.

Ukuriye urugaga rw’abagore rushamikiye kuri RPF Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Musanze  Nyiransengimana Eugenie(foto Rwandayacu.com)

Nyiransengimana yakomeje avuga ko RPF Inkotanyi ari imwe mu nkingi zishyigikiye uburenganzira n’iterambere ry’igihugu cyane ko ari ba mutimaw’urugo

Yagize ati: “ Umuryango ufite umugore utekanye utera imbere, RPF Inkotanyi na yo yaratujijuye iduhe uburenganzira twari twarabujijwe none natwe ubu dufite uruhare mu iterambere, none wari wumvise aho umugore yubakiye umuntu, baratunnyegaga ngo umugore wubatse inzu yibagirwa umuryango, ubuse tumaze kubaka inzu zingahe kandi nziza, ikiciro cya mbere twubatse inzu 15, ni ukuvuga inzu imwe muri buri murenge, ikiciro cya kabiri turimo kuzamura inzu 6, ubwo ni mu mirenge 6 muri 15, igize akarere kacu, tuzakomeza rero kugeza iterambere ku banyarwanda”.

Chairman wa RPF Inkotanyi mu karere ka Musanze Ramuli Janvier wari witabiriye iki gikorwa na we ashimangira ko umugore  afite uruhare mu iterambere ry’igihugu

Yagize ati: “ Imyaka 35 RPF Inkotanyi ibayeho irashize, murabizi ko mu ntego zayo harimo impinduramatwara mu kubinera ibisubizo ku bibazo by’abanyarwa harimo ikibazo cy’ubumwe bw’abanyarwanda , ikibazo cy’imiyoborere, ariko n’ikibazo cy’amajyambere, iki gikorwa urugaga rw’abagore mwateguye harimo siporo no gutangira abatishoboye mitiweli, ibi byose hari aho bihurira n’intego za RPF Inkotanyi, nta kintu umuntu yakora ngo atekereze bigari, adafite ubuzima bwiza , kandi siporo ni ubuzima, byagaragaye kandi ko umugore afite uruhare mu iterambere ry’igihugu uyu muco kandi mukomeze muzawurage n’abo muzabyara  uhereye kuri aba ba nyampinga mwifatanije muri iyi siporo”.

Abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye kuri RPF Inkotanyi bavuga ko ibikorwa bigikomeza bigamije kuzamura iterambere ry’umuturage.

 

Nyuma yo gukora Siporo rusange abagore bibumbiye mu rugaga rwqaFPR Inkotanyi bafashwe ibipimo ku bijyanye n’ubuzima ku ndwara zitandura (foto Rwandayacu.com).

 

 

 428 total views,  2 views today