Musanze:Abasaga 90 basubijwe mu buzima busanzwe bahabwa ibyangobwa biranga Umunyarwanda

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

 

Kuri uyu 20 Nyakanga 2023, muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima abahoze ari abasirikare, mu kigo cyayo giherereye Mutobo, akarere ka Musanze, abahoze mu mitwe y’itwara gisirikare bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Kinshasa bagera kuri 92, bo mu kiciro cya 69, basubijwe mu buzima busanzwe bahabwa n’irangamuntu y’u Rwanda, ibintu byabashimishije, maze biyemeza guharanira amahoro n’iterambere by’u Rwanda

Bamwe muri aba banyarwanda bakuriye mu mashyamba ya Kongo barimo Caporal Musabyimana Dativa winjiye mu gisirikare cya FDLR afite imyaka 15, yavuze ko yishimiye igikorwa cyiza cyo kuba Leta y’uRwanda ibahaye irangamuntu, yemeza ko ari icyangombwa gikomeye

Yagize ati: “Njye nabayeho igihe kirekire ntagira igihugu, ariko kuva umunsi wambere nagera mu Rwanda natangiye kwiyumvamo ibyishimo nk’umunyarwanda, iyi rangamuntu inyeretse ko ndi umwana w’u Rwanda by’ukuri, kuko twumvaga ko kubona irangamuntu y’u Rwanda bisaba ingufu, ariko none ntaramara n’umwaka irangamuntu ndi nayo, ndasaba abakiri mu mashyamba gutahuka tugakomeza kubana muri uyu mutekano”.

Caporal Musabyimana Dativa, witandukanije n’imitwe yitwara gisirikare muri Kongo Kinshasa (foto Rwandayacu.com)

Uyu mubyeyi w’abana 8, avuga ko byoroshye ko n’abana be bagiye kubona irangamuntu y’u Rwanda bikuraho agasuzuguro yakorerwaga muri Kongo

Yagize ati: “ Ubundi nakunze gukora akazi ko kujya kuneka, nagendaga gisivile, hari aho nageraga nkabura irangamuntu bakanyicaza, bambwira amagambo mabi, nabaga mfite amafaranga nkagurira inzego z’umutekano za Kongo, ngatambuka , ariko ni ibintu byambabazaga cyane, iyi rangamuntu ni ubuzima, abana banjye nabo babonye igihugu, nanjye niyemeje guharanira amahoro n’ubumwe by’abanyarwanda kuko impamvu u Rwanda rwubashywe ni uko rwunze ubumwe”.

Minisitiri Musabyimana asaba abitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro gukunda igihugu(foto rwandayacu.com).

Muri uyu muhango wo gusoza amahugurwa ku bantu 92 bo mu kiciro cya 69 cy’abatahuka  bitandukanije n’imitwe yitwara gisirikare igamije gutera u Rwanda hari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude wabasabye gukomeza gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda

Minisitiri Musabyimana yagize ati: “ Kuba mwaritandukanije n’imitwe igamije kugirira nabi u Rwanda n’abanyarwanda ndabibashimira ariko ndabasaba kudatatira  ihame ry’ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda, nntimuzigere mugerageza gukoma mu nkokora intambwe nziza kandi ishimishije u Rwanda rumaze gutera, haba haba mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda , haba ndetse no mu zindi gahunda zigamije kubaka igihugu no guhora kijya heza kurushaho, ndabasaba kuzagaragaza ko amahugurwa mwaherewe hano yabagiriye akamaro koko,agatuma mbere na mbere mu hinduka mu bitekerezo no mu mu migenzereze kandi mugaharanira gusigasira umutekano, Umukuru w’igihugu cyacu n’inzego z’umutekano bamaze kutugezaho”.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza itegeko No 50ryo muri 201 5ryo ku wa 14 /12/2015 rishyiraho Komisiyoyo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare rigena imiterere n’imikorere yayo, ifite inshingano yo kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abari mu ngabo z’u Rwanda Komisiyo yahawe n’urwego rubifitiye ububabasha,  Kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe uwari mu ngabo z’igihugu mbere ya 19  Nyakanga 1994,n’uwari  cyangwa se uri mu mitwe yitwara gisirikari utahutse.Komisiyo ikaba ishinzwe gukora ubuvugizi ku bigenerwa abari abasirikari bamugariye ku rugamba, kandi igakurikirana ishyirwa mu bikorwa byaryo, Komisiyo ishinzwe kugira inama guverinoma ku byerekeye gusezerera abahoze ari abasirikare ndetse no ku basubiza mu buzima busanzwe n’ibindi.

 852 total views,  2 views today