Musanze:Abaturage barishimira ibikorwa  by’umuryango RPF Inkotanyi

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo abanyamuryango ba RPF Inkotanyi , bo mu karere ka Musanze, bubakiraga imiryango itishoboye, yo muri aka karere , abavuganye n’itangazamakuru, bavuze ko bishimira ibikorwa by,uyu muryango.

Umwe mu bagore bubakiwe inzu  Nyirabahire Consolate, wo mu mudugudu wa Runyangwe, akagari ka Rwambogo, umurenge wa Musanze wari umaze igihe asembera kubera kubura aho aba, avuga ko ashimira umuryango FPR Inkotanyi yamwubakiye inzu.

Muhawenimana yishimira ko yongeye kubana n’umugabo we bakaba bagiye kubana bakiteza imbere.

Yagize ati: “Nshimye cyane FPR Inkotanyi inkuye ku gasi, nirirwaga mbunga mu gihugu ntagira aho mba hazwi, ku buryo nageze aho niyemeza guta abana n’umugabo ni ubwo njya ngira ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe ariko byazamurwaga n’ibibazo byo kuba hanze, ni ukuri mu myaka namaze ku ngoma zose zayoboye uru Rwanda sinegeze mbona Meya aza guhomera inzu umuturage, ariko reba hano haje abanyamashuri makuru, abasirikare, abapolisi ndetse na Meya wacu abarangaje imbere, kuvaubu nanjye niyemeje kuba umunyamuryango wa FPR Inkotanyi”

Abanyamuryango FPR Inkotanyi biyemeje kuzashyikiriza iyi nzu umuturage imaze kuzura neza kandi ikinze (foto rwandayacu.com)

Uyu  mubyeyi akomeza avuga ngo iyo yabaga ari mu nzu yarebaga hanze, akarara

Yagize ati: “ Inzu nabagamo yari ikirangarizwa kuko nabaga ndi mu nzu abantu bose bakaba bandeba, nararaga ndwana n’imbwa n’inturo bishaka kundya ni ko navuga, nari narabaye urw’amenyo aha ntuye bamwe  bavuga ngo ntabwo nzapfa mvuye mu gihuru, ariko Imana yaremye FPR Inkotanyi inkuye mu kaga, ndasaba ko buri Munyarwanda wese yayoboka Uyu muryango RPF Inkotanyi kuko nabonye uha agaciro buri Munyarwanda mboneyeho no gushimira Chairman wa RPF INkotanyi ku rwego rw’igihugu Paul Kagame, ukomeje gutoza urubyiruko gukunda abenegihugu”.

Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi ruvuga ko ruzarwanya ruswa , ruharanira iterambere ry’umunyarwanda(foto Rwandayacu.com)

Bamwe mu baturage baturanye na Muhawenimana, bavuga ko bari babangamiwe n’ubuzima bwe nk’uko Mungwarakara Isaie abivuga.

Yagize ati: “ Rwose uyu mubyeyi yatubabazaga bitewe n’ubuzima yarabayeho , nawe se yabaga ari mu nzu ukagira ngo yibereye hanze, byaduteraga impungenge ko hari ubwo tuzabyuka tugasanga yapfuye mu bihe by’imvura, kubera ko amabati yari yarashaje cyane, ikindi twumvaga ko umusonga  uzamwicira abana , none RPF Inkotanyi irahagobotse, ibi bintu ni byiza birakwiye ko urubyiruko rwacu rukurana umutima nk’uyu wo gukunda igihugu n’abagituye, turakomeza na twe kumuha umusanzu uko dushoboye tuzamufashe kubaka igikoni nk’abaturanyi”.

Iki gikorwa cyo kubakira aba bantu batishoboye binyuze mu muryango wa RPF Inkotanyi cyabaye uruhurirane rw’ibikorwa buinyuranye, harimo umuganda rusange, kwishimira ibyo Umuryango umaze kugeza ku baturage, no kwakira abandi banyamuryango;Charman wa RPF Inkotanyi mu karere ka Musanze Ramuli Janvier na we agira ibyo ashimira  abanyamuryango ndetse n’ibyo abasaba

Yagize ati: “Muri iyi minsi twitegura  kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango RPF_Inkotanyi umaze ushinzwe kandi ni ku munsi uzwi na buri Munyarwanda wese kuko hakorwaho umuganda rusange,ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze, kaminuza ya NES Ruhengeri ndetse n’umuryango RPF_Inkotanyi twahisemo ko wazakorerwa mu ngo z’aba baturage tukabubakira kandi byagezweho”.

Chairman wa RPF Inkotanyi mu karere ka Musanze Ramuli Janvier, yifuza ko umunyarwanda wese yabaho mu buzima bwiza (foto Rwandayacu.com0

Chairman wa RPF Inkotanyi Ramuli Jamvieryongera ho urugendo rugikomeza kuko ngo bazakomeza gufasha abatishoboye baharanira iterambere rya buri munyarwanda, banoza isuku bashishikariza abana gukunda ishuri kimwe no guharanira ko muri Musanze igwingira ry’abana ryaba amateka muri aka karere.

Kuri uyu munsi kandi RPF Inkotanyi  yakirimuryango bashya bo mu ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro INES , nyuma yo kumva no kubona ibyiza by’umuryango RPF Inkotanyi.

Nyuma yo kumva ibyiza bya FPR Inkotanyi bamwe mu biga kuri ines basaga 70 biyemeje kuba abanyamuryango (foto Rwandayacu.com)

 816 total views,  2 views today