Gicumbi: Cyumba na Rubaya bamaze imyaka itandatu basaba ingurane y’ibyangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi

 

Yanditswe na Bagabo Eliab.

Abaturage bo mu mirenge ya Rubaya na Cyumba bavuga ko mu mwaka wa 2013 na 2015, ubwo hubakwaga umuyohoboro w’amashanyarazi Cyumba-Gihanga-Rubaya centre-Ngange na Cyumba –Gihanga –Gishambashayo, bakaba basaba inzego bireba kuba bahabwa ingurane.Ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko iki kibazo burimo kugishakira umuti na REG.

Nko mu murenge wa Rubaya kugeza ubu ngo habarurwa abasaga 90, aho bamwe bavuga ko batabariwe abandi ngo urutonde rwarabuze nk’uko Mukagatashya Mediatrice,

Yagize ati: “ Kugeza ubu mu mwaka wa 2013 banyangirije imyaka harimo avoka n’ibindi ariko kugeza ubu nta kintu ndabona abandi basohoka ku rutonde njye nkibura , nyamara ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yadusuraga abayobozi batwijejeko amafaranga tugiye kuyabona ariko kuva avuye hano nta muntu n’umwe wigeze yongera gutekereza iki kibazo, ngo nibura baze no kutubarurira imitungo ku bo batabaruye, hashize imyaka 6 dusiragira kuri iki kibazo, inzego bireba zidufashe, kuko nk’avoka yanjye ku mwaka ntabwo naburagaho ibihumbi 60 by’amafarana yamfashaga kubona ibikoresho  by’ishuri”.

Umuyobozi w’Akarere Gicumbi Ndayambaje Felix avuga ko iki kibazo bigiye gukurikiranwa n’inzego bireba ku buryo mu minsi ya vuba aba baturage bazabona ibyabo, ngo kuko barimo kubiganiraho n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG.

Yagize ati: “ Ibikorwa byangijwe n’amashanyarazi kuri ubu REG irabizi , dufite urutonde twayikoreye, gusa kubera ko ingengo y’imari ijyanye na ziriya ngurane ituruka ku rwego rw’igihugu  ntabwo yishyurwa ku ngengo y’imari y’akarere kuri ubu rero turimo kubiganiraho ku buryo mu ngengo y’imari itaha abangirijwe ibyabo bazatangira  kwishyurwa”.

Kubeza ubu mu murenge wa Rubaya habarurwa imiryango 98 itarahabwa ingurane.

 2,611 total views,  1 views today