Musanze:Umuryango RPF Inkotanyi urasaba urubyiruko kuba umusemburo w’impinduka mu iterambere n’amahoro
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Ubwo yitabiriraga umuhango wo gushimira urubyiruko rwasoje amasomo ku nyigisho z’amahame ngengamyitwarire y’Umunyamuryango wa RPF Inkotanyi n’uburere mboneragihugu. rugera kuri 626 rwaturutse mu mirenge yose igize Akarere ka Musanze, Chairman w’Umuryango wa RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier, yarusabye kuba imboni n’umusemburo w’impinduka nziza, zishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda Demokarasi n’Amajyambere.
Ramuli Janvier yagize ati: “” Mbere na mbere uru rubyiruko turarutuma kuba imboni n’umusemburo w’impinduka nziza, bagira indangagaciro za demokarasi ubumwe n’amajyambere nk’uko amahame y’Umuryango wa RPF Inkotanyi ateye. Turifuza ko ibyo dukora byose urubyiruko rugomba kuba rwabigizemo uruhare tukarwubakiraho.”
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye ariya masomo mu gihe cy’amezi atatu bavuga ko basobanukiwe ibyiza bya RPF Inkotanyi ndetse bahigira indangagaciro z’umunyateanda kimwe n’uburyo bashobora kwikura mu bukene, nk’uko Mukanoheli Valentine, yabitangarije rwandayacu.com
Yagize ati: “Amasomo twahawe nayakiriye neza kandi byamfashije gutandukanya ko hariho ingengabitekerezo mbi n’inziza. Ngiye gufatanya n’abandi mu gukemura bimwe mu bibazo birimo iby’igwingira byugarije abana kandi niyemeje ko ibitagenda neza nzabyerekana kugira ngo bikosorwe, kandi mparanire ko buri munyarwanda wese abaho mu mahoro n’iterambere.”
Abaze guhabwa amasomo bahabwa inkunga zinyuranye (foto rwandayacu.com).
Mukanoheli, akomeza avuga ko muri ariya masomo bahawe yahakuye umukoro wo kubaho gukunda Igihugu aha ngo akaba ahera yiyemeza gukunda igihugu no kukitangira
Yagize ati: “Ubu nkimara kumva amasomo mpawe na RPF Inkotanyi, aho twigishijwe ko gukunda igihugu n’abagituye aribwo bunyarwanda nyabwo kuko nibyo byaranze urubyiruko rwa RPA Inkotanyi rwabohoye igihugu ubwo cyari mu mwijima. Nzakomeza guhora mu bambere mu kwitabira gahunda za leta no kuzishishikariza abandi, cyane ntanga amakuru ku byiza bibera mu Rwanda n’ibyo rumaze kugeraho.”
Komiseri ushinzwe imiyoborere myiza Mu Muryango RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyundo Olivier,we ashimangira ko biteze byinshi kuri uru rubyiruko ruba rwahawe amasomo nk’ariya
Yagize ati: “ Nk’aba baba barangiza aya masomo tuba tubitezeho byinshi nko kuba umusemburo w’impinduka mu iterambere no gushyigikira gahunda za leta , baka imboni mu kureba ibitagenda neza”
Iyi gahunda yatangiye mu mwaka wa 2021, yitwa irerero ry’Umuryango RPF Inkotanyi ,igera ubwo yitwa ishuri, ariko kugeza ubu yahindutse amahugurwa, aho muri Musanze hamaze guhugurwa abasaga 1500 mu mirenge yose y’aka karere. Kandi mu rwego rwo gukomeza kwereka urubyiruko ko rushyigikiwe umuryango ubaha inkunga bakwiye guheraho biteza imbere, harimo amafaranga ibikoresho nk’amagare mudasobwa ,telefone n’ibindi, ibintu bavuga ko bizabateza imbere.
Urubyiruko rwarangije amahugurwa rwahawe amagare azarufasha mu bikorwa byabo (foto rwandayacu.com)
Abasoje amahugurwa bahabwa impamyabumenyi (foto rwandayacu.com)
424 total views, 2 views today