Musanze :Ababyeyi bagaragaje amarangamutima batewe n’uburere abana babo bahawe na Excel School
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Ababyeyi barerera mu ishuri ribanza rya Excel School, bagaragaje amarangamutima batewe n’uburezi n’uburere bufite ireme buhabwa abana babo biga muri iri shuri ibi babigaragaje ubwo abagera ku 163 bo mu ishuri ry’inshuke n’ abasoza amashuri abanza barangizaga amasomo yabo bitegura gutangira ibindi byiciro by’amashuri bikurikiraho.
Aba babyeyi bo bavuga ko bazana abana babo muri iri shuri baheraga kuri zeru ariko ubu bakaba bamaze kuba intiti mu byo bigandetse bakaba bizeye ko bazavamo abanyabwenge b’ejo hazaza babikesha Excel School
Uwimbabazi Marie Chantal ni umwe muri bo yagize ati “ Iyo numvise umwana wanjye avuga icyongereza n’iifaransa bitomoye ibyishimo birandenga, nakwibuka ko namuzanye ari uguhera kuri zeru mpita mbona akamaro k’iri shuri, ikindi usibye ubumenyi bufite ireme bahabwa barangwa n’ubupfuramu byo bakora no mu byo bavuga, ibi byose nibyo bituma mbona ko uburezi Excel yahaye abana bacu ari indashyikirwa”
Bangamwabo Donatien nawe ati “Ntabo ari amakabyankuru nk’uko abumva ibyo tuvuga babikeka, iri shuri ryaduhereye abana uburere n’uburezi twifuzaga, ubona ari abana bakunda kwiga mu by’ukuri n’ubwo baturerera banarerera Igihugu ku buryo twizera ko abana bacu bazavamo abanayarwanda nyabo bafite indangagaciro n’umuco nyarwanda bya kirazira byose tubikesha Excel yabibatoje”.
Umuyobozi w’iri shuri rya Excel School Rulinda Nathan, na we asaba ababyeyi gukomeza gukurikirana abana babo mu biruhuko bagiye gutangira, bakabafasha gusubira mu masomo yabo bategura imyaka bagiye kwimukiramo
Ati “ Kuva iri shuri ryatangira mu 2008 twageze kuri byinshi dufatanije n’ababyeyi barerera aha muri ibyo ni uko twabashije gufungura irindi shami nk’iri mu Gahunga rya Gahinga Modern School , icyo dusaba ababyeyi dufatanya kurera aba bana cyane nk’ubu bagiye gutangira ibiruhuko kujya bakurikirana aba bana babafasha gusubira mu masomo yabo bategura imyaka bagiye kwimukiramo cyane abagiye gukomeza amashuri yisumbuye”
Akomeza asaba baba babyeyi kwita ku bana babo ntibabarekere abakozi ahubwo babaharire umwanya uhagije wo kubaganiriza
Ati “Abana n’ubwo baba bakeneye ubumenyi bakomora mu ishuri ariko ntibihagije, aha dusaba ababyeyi kwita ku bana babo bakabaharira umwanya wo kubaganiriza ntibabaterere abakozi gusa, natwe tugiye guhugura abarimu bige ibijyanye n’imitekerereze ya muntu kugira ngo bajye bafasha aba bana mu bijyanye n’imitekerereze yabo”.
Senator Dr.Nyinawamwiza Laetitia ari nawe wari umushyitsi mukuru muri ibi birori asaba iri shuri kujya bashaka imfashanyigisho zigezweoho ku gihe n’abarimu b’inzobere nk’uko basanzwe babikora kugira ngo abana bahiga bazavemo abakozi bakenewe
Ati “ Nk’ababyeyi barerera muri iri shuri kuko nanjye marerera dushima cyane uburezi n’uburere abana bacu bahabwa bituma ubwabo bakunda ishuri bakanahora birahira abarezi babo, nk’ubuyobozi bw’iki kigo nk’uko musanzwe mubikora, ni ukujya mushaka imfashanyigisho zigezweho n’abarimu b’inzobere kandi badahindagurika kuko iyo abana bacu bamaze kubamenyera bagahita bigendera nabo basubira inyuma, ubundi ababyeyi namwe mubatoze gukora imirimo ijyanye n’urwego bariho itabavunnye ntibabe abo kurekerwa za tereviziyo gusa, munabafashe gusubira mu masomo yabo cyane ku bijyanye n’ikoranabuhanga mubateguremo abanayarwanda b’intiti nyazo”
Kuva iri shuri ryatangira mu 2008 , ryatangiranye abanyeshuri 15 ubu bakaba bamaze kuba 720 , ndetse rikaba rifite amashami abiri rimwe riri mu Karere ka Musanzemu Murenge wa Muhoza,rya Gahinga Modern School riri mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera aho hose bafite icyiciro cy’inshuke kugeza mu wa gatandatu w’icyiciro cy’amashuri abanza.
2,245 total views, 2 views today