Nyabihu: Abarwayi b’igicuri basobanuriwe itandukaniro  ry’uburwayi bwacyo n’amashitani

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu , bavuga ko hari abarwayi indwara y’igicuri , bagitsimbaraye ku mico yo kumva ko batajya kwivuriza kwa muganga uburwayi bw’igicuri.

Umuryango Humanity&Inclusion, wo usaba ababyeyi kujya bitabirira gahunda yo kwipimisha no kubyarira kwa muganga, kugira ngo bakumire ubwo burwayi,mu bana bakiri bato, kandi ko badakwiye kujya bahisha ubu burwayi ku bo bwagaragayeho  ngo kuko buvurwa bugakira.

Mukarugwiza Beathe ni umwe mu bafite umwana umaranye ubu burwayi bw’igicuri imyaka isaga 32,atuye mu  murenge wa Karago; avuga ko abakirwaye bagihabwa akato bigatuma batavuga ubu burwayi.

Yagize ati: “ Umurwayi w’igicuri hano ni umuntu wamaganwa agahabwa akato ku buryo nta muntu ushobora no kumuterura, mu gihe aguye hasi , ibi rero ni bimwe mu bituma n’ufashwe n’ubu burwayi we ahitamo kwinumira akajya mu mu rugo akajya akomeza yihondagura hasi, ibi nanjye  byambayeho kugeza ubwo umwana wanjye yaguye mu ziko inshuro nyinshi, kandi nk’uko bambwiye iyo mwihutana kwa muganga, aba yarakize”.

Niyigena Alphred ni  uwo mu murenge wa Shyira , avuga ko indwara y’igicuri ayimaranye imyaka 6, ibi bikaba byaramugizeho ingaruka nyinshi ku bijyanye n’akazi ndetse n’imibanire ye n’abagenzi be.

Yagize ati: “ Njye nk’ubu nari umufundi, ariko kubera igicuri cyamfataga  nkagwa hasi ntihagire n’unyegura , ibi byatumye nanone nta muntu n’umwe wampa ikiraka , ibi ni bimwe rero mu bituma umuntu ufashwe n’igicuri ahitamo kwinumira , kugira ngo atiha akato na we ubundi ugize ubwo bwenge bwo kwivuza akigira nka Musanze cyangwa se za Kigali, haracyakenewe ubukangurambaga”.

Uyu mugabo akomeza avuga ko hari n’abakitiranya iyi ndwara n’amarozi cyangwa se amashitani, ariko ngo nyuma yo kubwirwa uburyo bwo kuyirinda asanga ari indwara nk’izindi,ariko agasaba abarwayi b’igicuri gukomeza kwirinda ibiyobyabwenge no gufata neza imiti ku bivuza.

Yagize ati: “ Hari bamwe bakirirwa mu bapfumu kugeza ubu , ngo bagiye kwivuza bakekako ngo ari amarozi cyangwa se amashitani maze bakabarya utwabo, ubundi bakabashyiraho amahembe nyuma yo kubaca indasago , babavomamo amaraso ari n’ako bazamura ibindi bibazo by’umutwe, igihe kirageze ngo tugane amavuriro”.

Umukozi w’Umuryango mpuzamahanga wimakaza ubumuntu n’ubudaheza   Humanity&Inclusion  Muneza Gaudelive, avuga ko indwara y’igicuri ari indwara ivurwa igakira, iyo uyirwaye agannye abaganga, agafata imiti neza, ariko nanone nko ku babyeyi bo ko bakwiye kuyirinda abana mu gihe babatwite.Ibi ukaba ubikora mu bukangurambaga igenda ikora hose mu turere ukoreramo

Yagize ati: “Igicuri ni  indwara ivurwa igakira iyo umuntu yivurije ku gihe akimara kubona ibimenyetso,ariko kandi nko ku babyeyi ho,Birashoboka ko umubyeyi utwite udafite indwara y’igicuri, ashobora kubyara umwana ufite ubwo busembwa  bw’igicuri, kimwe n’uko umubyeyi utwite ariko  asanzwe afite indwara y’igicuri, ariko afata imiti neza ashobora kubyara umwana utayirwaye, niyo mpamvu mu bukangurambaga dukora dukangurira ababyeyi kwipimisha inshuro zose zagenwe ndetse bakabyarira kwa muganga kugira ngo barinde abo bazabyara indwara zirimo n’igicuri”.

Ngendahayo Jeannete Umukozi ushinzwe uburwayi bwo mu mutwe ku bitaro bya Shyira

Umukozi w’ibitaro bya Shyira, Ngendahayo Jeannete, akaba umuforomo ushinzwe  indwara zo  mu mutwe, nawe ashimangira ko igicuri ari indwara ifata udutsi two mu bwonko igatuma umuntu agaragaza ibimenyetso bintyuranye.

Yagize ati: “ Iyo ubwonko bumaze kwangirika, umurwayi w’igicuri atangira kwitura hasi , akigaragura, akazana urufuzi, aha rero dusaba ababyeyi kwipimisha inshuro enye, bakabyarira kwa muganga, umwana akonsa umwana mu gihe cy’iminsi 1000, na  bwo bamuha imfashabere bakamuha indyo yuzuye,kuko iyo umwana afashe indyo ituzuye bigira ingaruka ku bwonko; umubyeyi kandi akwiye kwirinda gufata imiti ya gakondo , cyangwa se gupfa kwifatira indi miti yose abonye atabibwiwe na muganga”

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka 2004  na Minisiteri y’ubuzima bwagaragaje ko  abanyarwanda 4,9 barwaye indwara y’igicuri,

Kugeza ubu mu karere ka Nyabihu habarurwa abarwayi b’igicuri bagera kuri 344 , aho abafata imiti mu buryo bwubahiriza gahunda bagera ku 154.

Mu bitaro bya Shyira abarwayi 150 babigana bafite ibibazo byo mu mutwe 70, hakaba hakiri n’umubare munini w’abagifite ipfunwe ry’ubu burwayi batagana ibitaro ngo bahabwe imiti , kuko hari abakibyitiranya n’amashitani.

Mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha uburyo indwara y’igicuri yirindwa n’uburyo wafata umurwayi wacyo , kandi kugeza ubu muri Nyabihu hamaze guhugurwa abarezi basaga 100 bo ku bigo binyuranye by’akarusho buri kigo gifite umurezi ushinzwe ubukangurambaga no gufasha abarwayi b’igicuri ku ishuri.

 

 2,039 total views,  2 views today