Burera: Ababyeyi barasabwa gufata inshingano za Mwalimu.Dr Ndayambaje Umuyobozi wa REB.

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo yitabiriraga umuhango wo gushyikiriza abanyeshuri bo mu miryango yo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bo mu karere ka Burera, Umuyobozi Mukuru  w’ikigo cy’igihugu gishinzwe  guteza imbere  uburezi (REB), yasabye ababyeyi kongera imbaraga mu burezi bw’abana babo, bakajya mu mwanya w’umurezi ndetse bakaba n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, ibintu byiyongera juba ari ababyeyi.

Kubera icyorezo  Covid-19, cyayogoje isi, aho imirimo yose kugeza ubu yahagaze, bikaba byaragize ingaruka no ku burezi , Leta y’u Rwanda yafashe ikemezo ko abana bakomeza amasomo binyuze mu bitangazamakuru,  harimo radiyo na televiziyo, ku bufatanye bw’imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abaterankunga,imiryango itishoboye igenda ifashwa kubona amaradiyo,aho kuri uyu wa 8 Kamena 2020, Umuryango Save The Children ishami ryawo rikorera mu Rwanda ryahaye abanyeshuri basaga 50, amaradiyo azabafasha kwigira mu miryango yabo.

Dr. Irene Ndayambaje  Umuyobozi mukuru wa REB, yagize ati: “ Iyi  ni imwe muri gahunda za Leta, aho umuturage akwiye kubaho mu iterambere, kandi ubukungu bwa mbere uyu munsi ni abaturage, harimo  n’aba bana, nkaba nsaba rero ababyeyi b’aba bana gukomeza inshingano zabo bakarenzaho iza kibyeyi noneho bakaba abarimu b’ababana babo ndetse bakaba n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bafasha abana kwiga hakoreshejwe izi radiyo, bagasobanurira abana amasomo , ndetse bakabafasha no gukora imyitozo basubira mu masomo, abana bakumvira ababyeyi”.

Amaradiyo bahawe ntabwo akenera amabuye kuko akoreshwa n’imirasire y’izuba.

Dr. Ndayambaje akomeza avuga ko kwigira kuri radiyo na televiziyo  bitanga umusaruro nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo (REB) abereye Umuyobozi cyabigaragaje.

Yagize ati: “Uru ni urugendo twatangiye kandi ruzakomeza, aho tuzigishiriza abana binyuze mu bitangazamakuru, Save the Children yaradufashije iha imiryango itishoboye amaradiyo kandi bitanga umusaro mu ntangiriro za Gicurasi 2020, abana  11% ntibakurikiraga inyigisho kuri radiyo, 33% bakurikiraga amasomo bari kumwe n’ababyeyi, 29% bakuru babo cyangwa se abavandimwe babo babafashaga, abatarabikurikiranaga baburaga ibikoresho, abandi bajya gukurikirana amasomo ababyeyi cyangwa se abandi bakiyumvura nk’imiziki, abandi za filime, kizakomeza uko imibare izagenda iboneka”

Umuyobozi wa Save the Children mu Rwanda, Maggie Korde, avuga ko intego ari uko buri mewana mu bihe bya Covid-19 abona amasomo binyuze mu bitangazamakuru mu gihe amashuri yafunzwe.

Yagize ati: “ Intego ni uko buri mwana wo mu Rwanda agira amahirwe yo kwigira kuri radiyo muri ibi bihe  bya Covid-19 bakigira mu ngo zabo, dusaba ababyeyi gukomeza kwita ku burere bw’abana babo, bakomeza no kwirinda iki cyorezo cya Covid-19, tuzakomeza kandi gukora ibikorwa nk’ibi bigamije kuzamura uburere bw’umwana mu bumenyi”

Umuyobozi wa Save The Children Maggie Korde asaba ababyeyi kwita ku bana mu gihe bigira kuri radiyo

Abana muri iki gikorwa bishimiye uburyo Save the Children ku buvugizi bwa Leta y’u Rwanda bakaba bahawe amaradiyo yo kubafasha kwigira mu miryango yabo,nk’uko Muhawenimana Joyeuse yabibwiye rwandayacu.com.

Yagize ati: “ Ubundi njye najyaga ku baturanyi kugira ngo nigane n’abana babo, bakabanza kunnyega bamabaza impamvu tutagira radiyo , bikambabaza ariko ngaceceka nkarakarira Papa wanjye impamvu tutagira kandi ahari, ariko nanone nabona uburyo kubina ibiryo ai ibintu bikomeye ngaceceka, hari n’aho nagiye bakingaho ngo ntazanira abana babo koronavirusi, Save The Children, izanye amaradiyo njye ntakijya mu ngo z’abaturanyi, ndashima Leta y’u Rwanda , kandi nzafata iyi radiyo neza”.

Abahawe amaradiyo bashimiye Leta y’u Rwanda na Save The Children

Abahawe ziriya radiyo bose basabwe gukomeza kwirinda Covid-19, bagira isuku mu gukaraba intoki, ndetse no kwambara agapfukamunwa  buri gihe.

 

 

 2,717 total views,  4 views today