RBC igaragaza ko Abanyarwanda bagera kuri 41% barwaye inzoka zo mu nda

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) igaragaza ko  ko  41% by’Abanyarwanda bafite ikibazo cy’uburwayi bw’ inzoka zo mu nda n’izindi ndwara zititaweho, gusa ngo abakuru ni bo bugarijwe cyane kuko abagera kuri 48% ari bo bazirwaye.

Bamwe mu banyarwanda bakunze kugira ikibazo cy’inzoka zo mu nda zirimo amoko anyuranye ariyo Teniya, igicuri, Bilaliziyoze,izi zikaba zikunze kugira ingaruka ku buzima bwabo biturutse ku isuku nkeya

Nyirakarire Beatrice wo mu murenge wa Cyanika , akarere ka Burera, avuga ifumbire yo mu bwiherero yabanje kujya ibateza inzoka z’akarande zo mu nda ku buryo byagiraga ingaruka ku buzima bwabo mu bijyanye n’iterambere kuko bamwe bahoraga mu buriri no kwa muganga

Yagize ati:“Iwacu aho mvuka bafumbizaga umwanda wo mu musarani, ariko ababyeyi bacu bahoraga kwa muganga, inzoka zaratubayeho karande, aho batugezaga ku kigo nderabuzima abaganga bagatangara bavuga ko inzoka dufite ari nyinshi nk’iziri mu Kirunga cya Muhabura.”

Nyirakarire avuga ko inzoka bakuraga mu ifumbire yo mu bwiherero yasanze ariyo yabatezaga inzoka

Nyirakarire akomeza avuga ko ngo nyuma  nyuma y’ubukangurambaga, hamenyekanye ingaruka z’iyi fumbire harimo gutera no gukwirakwiza zirimo inzoka zo mu nda, ababyeyi bakareka gukoresha iyi fumbire bakayisimbuza iy’imborera hamwe n’imvaruganda. Umusaruro wakomeje kuboneka ndetse uraniyongera, kandi n’indwara z’inzoka zo mu nda zagaragaraga iwabo zaracitse   burundu, ibintu baje gusanga ko bajyaga binaza bakanakwirakwiza inzoka mu mirima yabo.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bwatangaje ko Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko mu 2030, izaba yamaze kurandura burundu izo ndwara zigera kuri 20 zititaweho uko bikwiye, 7 ni zo zikunze kugaragara mu Rwanda ari zo, inzoka zo mu nda, Teniya, igicuri, Bilaliziyoze, ubuheri cyangwa shishikara, imidido cyangwa ibitimbo, kurumwa n’imbwa no kurumwa n’inzoka.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe kurwanya Malariya n’indwara ziterwa n’udukoko duturika mu masazi, Dr Aimable Mbituyumuremyi, avuga ko umubare w’abarwara indwara zititaweho n’iziterwa n’umwanda wagabanyutse, kandi ko bishoboka ko zarandurwa burundu.

Yagize ati: “Birashoboka cyane ko twazirandura burundu, kuko ni indwara zizwi, tuzi uko zandura, tuzi aho zandurira, tuzi n’icyakorwa kugira ngo tuzirinde. Byumvikane ko iyo uzi ikibazo ukamenya igisubizo ntabwo byagorana ko mu myaka 7 dufite cyangwa 6 isigaye tuzirandura, ariko bisaba ubufatanye bwa twese, cyane ko inyinshi ziterwa n’isuku nke.”

Dr Mbituyumuremyi Aimable ,Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe kurwanya Malariya n’indwara ziterwa n’udukoko duturika mu masazi

Ku wa 30 Mutarama 2024 , ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Indwara Zititaweho (NTDs) ni bwo hagurutswe ku ngamba Leta yihaye aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Dushyire hamwe, dukore, turandure indwara zititaweho.”

 248 total views,  6 views today