Mu Rwanda:Bamwe mu baturage bavuga ko  kugera ku buryo bunyuranye bwo gukumira agakoko  gatera SIDA bukigoranye

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe,mu baturage bo mu mirenge bo mu bice binyuranye by’u Rwanda, Igitangazamakuru www.rwandayacu.com cyaganiriye nabo mu Ntara, , bavuga ko badapfa kubona ibikoresho bituma bashobora kugera ku buryo bwo gukumira no kwirinda agakoko gatera sida.

Aba banyarwanda bo bavuga ko mu kwirinda  no gukumira agakoko gatera SIDA, harimo uburyo bunyuranye; twavugamo  agakingirizo k’abagore, n’ak’abagabo, kuba badashobora  kubona udukoresho two kwipima mu buryo bwihuse agakoko gatera SIDA (Ora Quick), hakiyongeraho n’ubundi buryo bwo kwisiramuza,ubukangurambaga butabageraho neza

Murebwayire Deliphine ni umuturage wo mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko kuri we n’abagenzi be ari ikibazo gikomeye kugira ngo babone agakingirizo ko muri rusange.

Yagize ati: “Hano aho nkorera  turi abantu banyuranye, bamwe ni abagabo baturutse kure y’ingo zabo, hari abagore n’abakobwa na bo baturuka kure kandi twese  dukenera gukora imibonano mpuzabitsina, ariko kugira ngo tuzapfe kubona agakingirizo bidusaba gukora urugendo rurerure, nifuza ko buri kigo n’ahahurira abantu benshi , agakingirizo kahaboneka, ku gari , ku karere, kugera ku ntara n’ahandi abantu benshi bahurira hakaba udusanduku tubamo udukingirizo”

Murebwayire Deliphine, asanga ahantu hahurira abantu benshi hakwiye kujya haboneka ibikoresho byo kwirinda SIDA (foto rwandayacu.com).

Maniraguha Therese wo mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gakenke; we avuga ko yumva ko hari agakingirizo k’abagore ariko we ngo ntuiyari yakabonaho n’umunsi n’umwe kandi ngo yumva kuri we kamufasha kwirinda agakoko gatera Sida

Yagize ati:” Uretse abantu bashobora kuba bagera mu mugi wenda bakaba bagura yo two dukingirizo kuri twe ntabwo tuzi uko agakingirizo k’abagore gasa , kuko turamutse nibura tubuze ak’abagabo umugabo yajya aza mugakoresha ak’umugore ariko byose kubibona ni ikibazo , niba Leta yarashyizeho gahunda yo kwirinda nibaduhe hafi ibikoresho byo kwirinda SIDA, tureke kujya twumva ibyo bikoresho nk’amateka, kuko gukora ingendo na byo ujya gushaka igikoresho cyo kwikingira hari abo bumva bibavuna cyane ko hari utekereza no gukora imibonano mpuzabitsina yisindiye ntabwo yakwirirwa rero ajya gukora izo ngendo zose”.

Maniraguha Therese nawe ashimangira ko atazi agakingirizo k’abagore (foto rwandayacu .com).

Mu buryo bwo gukumira agakoko gatera SIDA harimo n’agakoresho bita Ora Quick

Mu ntara y’Iburengerazuba aho Umunyamakuru yageze nko mu murenge wa Gisenyi , akarere ka Rubavu, bavuga ko uburyo bwo kwipima agakoko gatera SIDA , mu buryo bwihuse buzwi nka Ora Quicky, bamwe mu baturage bavuze ko utu dukoresho tudapfa kuboneka

Nziraguseswa yagize ati: “Nkanjye ndi umushoferi, iyo nabuze agakingirizo ntekereza ko Ora Quick yajya idufasha kuko nabonye  nayo itanga igisubizo kiza, hari ubwo nigeze gupima umukobwa hano nsanga yaranduye ubwo iyo ntakagira, mba ntaranduye, kandi nawe byatumye amenya uko ahagaze, Leta niyongere umubare w’utu dukoresho”.

Nziraguseswa avuga ko kwirinda SIDA ari ingenzi kuri buri wese (foto rwandayacu.com).

Kuba ibikoresho byo kwirinda  no kwikingira agakoko gatera Sida bitagera kuri benshi kimwe   n’igikoresho   cya Ora Quicky bikiri imbogamizi hamwe na hamwe  kandi bikaba kidahagije bishimangirwa   na Dr.Ikuzo Bazil, Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya virusi itera SIDA muri RBC.

Yagize ati: “Ni byo koko udukoresho dupima agakoko gatera SIDA tuzwi nka Ora Quick, kugeza ubu turacyari dukeya, n’utubonetse tujya ku bigo nderabuzima usanga umubare ukiri mukeya, yemwe n’utubuneka twunganira imbaraga za Leta, tuba twatanzwe n’abafatanyabikorwa harimo imiryango itari iya Leta irebana n’ibijyanye n’ubuzima, ubu rero harashyirwa imbaraga mu gushaka uburyo bwose bushoboka kugira ngo umubare wiyongere, yenda bibe byagera no kuri abo bajyanama b’ubuzima, ibyo bikoresho bikagera hose hafi y’umuturage, ndetse n’utwo dukingirizo bakatubonera hafi kandi mu buryo bworoshye; kugira ngo abashe kwirinda agakoko gatera SIDA, ikindi ni uko buri munyarwanda wese akwiye kwirinda agakoko gatera SIDA, akanakarinda umuryango we”.

Kwisiramuza na bwo ni bumwe mu buryo bwo kwirinda agakoko gatera SIDA

Kwisiramuza na byo bikumira kuba umuntu yakwandura agakoko gatera SIDA ku kigero cya 60%, ariko nko mu Ntara y’Amajyepfo muri Nyamagabe, ngo hari abaturage batajya babona iyo serivise mu buryo buhoraho

Bihibindi yagize ati: “Kwisiramuza ni byiza kuko bizana isuku ariko nanone birinda kwandura agakoko gatera SIDA, ubu rero ntabwo bamwe babyitabirira cyane nk’abatarageze mu ishuri, ibiterwa n’ubukangurambaga busa n’ubwadohotse, nibongere baze bakanguritre abantu kwisiramuza kuko nabyo byahagarika SIDA »

Dr Basile Ikuzo, ukuriye ishami rishinzwe kurwanya no gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA, avuga ko umubare w’abagabo bitabira gahunda yo kwisiramuza, bakiri bake ugereranyije n’urubyiruko, ashimangira kandi ko impamvu babonye ituma hakiri umubare muto w’abisiramuza biterwa n’imyumvire

Yagize ati: “Harimo no kugira amakuru y’ibihuha, avuga ko umuntu wisiramuje atagira umunezero igihe akora imobonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye,Kwisiramuza ku bagabo bifite akamaro kanini cyane, kuko birinda ubwandu bwa virusi itera SIDA ku kigero cya 60%, bikongera n’isuku y’imyanya myibarukiro ku bagabo”.

Dr Ikuzo avuga ko 30% by’abagabo bari hejuru y’imyaka 40 aribo bisiramuje gusa, abagera kuri 56% by’abagabo bari hagati y imyaka 15 na 45 mu Rwanda aribo bisiramuje, abagabo bari hagati y’imyaka 15 na 24 bisiramuje ku kigero cya 73%.

Dr. Ikuzo avuga ko Leta yashyize ingufu mu gukoresha uburyo bwose bwakumira SIDA(foto rwandayacu.com)

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko mu myaka ya 2019-2020  mu mugi abagabo bari bamaze kwisiramuza bari ku kigero cya 74,6 %  mu cyaro ni 51,6, %

Umujyi wa Kigali muri rusange abagabo bisiramuje ni 72,4% Intara y’Amajyepfo 41,4, Iburengerazuba 62,6 , Intata y’Amajyaruguru 49,8% , Intara y’Iburasirazuba 56,3%

Ubu ubwandu bwa SIDA mu Rwanda buri ku kigero cya 3%, mu babana bahuje igitsina buri kuri 6.5 %.

Ku bijyanjye n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ubushakashatsi bugaragaza uko intara n’umugi wa Kigali bikurikirana ku bijyanye n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA,  aho  Umujyi wa Kigali uza ku isonga mu kugira abantu benshi bafite virusi itera SIDA kuko uri kuri 4.3%, Intara y’Uburengerazuba ikagira 3.0%, Uburasirazuba bufite 2.9%, Amajyepfo afite 2.9% naho Amajyaruguru akaba ari yo afite umubare muto wa 2.2%.

Ubu bushakashatsi bwerekanye kandi ko 84% gusa by’Abanyarwanda ari bo bipimishije ku buryo bazi uko bahagaze, kandi u Rwanda rwarihaye intego y’uko abazi uko bahagaze baba bageze kuri 95% muri  ubwo bushakashatsi  kandi  herekanywe ko abantu bakuru ari bo bitabira kwipimisha virusi itera SIDA kuko bari ku kigero cya 76.9% by’abipimishije, mu gihe mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, abipimishije ari 52.4% gusa ndetse banafata ibisubizo byabo.

Ubushakashatsi bukomeza buvuga ko mu Rwanda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ari abantu basaga  5,400 ku mwaka, mu mijyi akaba ari ho hari abanduye benshi kurusha mu cyaro, kuko mu mijyi habarirwa abagera kuri 4.8%, na ho mu cyaro hakaba habarirwa abagera kuri 2.5%.

Kugeza ubu mu Rwanda abanduye virusi itera SIDA baracyari kuri 3%, muri bo abari ku miti igabanya ubukana bwayo bageze kuri 98%, mu gihe abitabirira kwipimisha agakoko gatera SIDA,imibare igaragaza ko bageze kuri 88%.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda ( RBC),kivuga kandi ko  mu bantu 100 bakora uburaya abagera kuri 36 baba bafite agakoko gatera SIDA, ibintu bisaba guhagurukirwa kugira ngo badakomeza gukwirakwiza ubwandu mu bantu benshi.

Mu gihe ubushakashatsi bwakozwe ku isi yose  muri 2021 kubirebana n’agakoko gatera SIDA, bugaragaza ko ku Isi abanduye agakoko gatera SIDA bangana na miliyoni 38 zirenga, aho abasaga miliyoni 10 badafite ubushobozi  na buke bwo gufata imiti;abakuru bayanduye ni miliyoni 36,7 mu gihe abari munsi y’imyaka 15 ari miliyoni 1,7. Igitsina gore kiza ku isonga kuko cyihariye 54% mu bantu banduye.

Mu Rwanda imibare y’abanduye SIDA itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko abanduye ari ibihumbi 220 bangana na 3%, abafata imiti igabanya ubukana ni 94% bivuze ko 6% banduye SIDA badafata imiti.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko imiti igabanya ubukana iboneka 100 ku 100 kuri buri wese uyikeneyeMu Rwanda ubushakashatsi bwagaragaje ko umubare w’abapfa buri mwaka bishwe na SIDA bagera ku 5 000. Bakaba baragabanutse ku kigero cya 78% kuva mu 2004-2014.

Umubare w’ababyeyi banduza abana babo babatwite cyangwa bababyara nawo ngo waragabanutse ugera munsi ya 2%

Amateka agaragaza ko gahunda ya mbere yo guhngana n’agakoko gatera SIDA  mu Rwanda, yatangiye gusa n’ijyaho mu 1987, ariko icyo gihe nta miti yari ihari n’uburyo bwo kwirinda ntabwo ngo bwari buzwi, ubundi umuntu yumvaga SIDA muri iriya myaka   yarindiraga urupfu kuko kuyirwara byari bivuze ko utegereza ibyuririzi, ukaremba ugahita upfa.

Ikindi ni uko n’uburyo bwo gupima nta bwari buhari, ku buryo n’abantu benshi baranapfaga ari yo bazize ariko kuko nta wapimye, bagapfa ntumenye n’icyabishe.

Kugeza nibura mu 2000, u Rwanda rwatangiye  kuzana gahunda zitandukanye zo gukumira no kwirinda agakoko gatera SIDA; nyuma yaho mu 2001, havuka Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya SIDA,ariyo  CNLS, igenda igezwa hirya no hino mu turere ariko nanone aho ngaho imiti yari ikigoye, abafataga imiti bari bakeya ariko  n’ibigenderwaho byari byinshi.

Intego ya UNAIDS mu mwaka wa 2020 yari iyo kugera ku bantu 90% bafite Virusi itera Sida bazi uko bahagaze, 90% by’abazi uko bahagaze bahabwa imiti ku buryo buhoraho, ndetse na 90% by’abanywa imiti bakaba barubatse ubudahangarwa bwo guhangana n’icyo cyorezo.

Mu gihe u Rwanda rwageze kuri 84% ku ntego ya mbere, intego ya kabiri rwarayirengeje rugera kuri 98.5% ndetse no ku ya gatatu rugera kuri 90.3%.

U Rwanda, kimwe n’Umuryango w’Abibumbye, bombi bahuriye ku ntego yo kurandura Virus itera SIDA mu mwaka wa 2030, hagendewe kuri gahunda yiswe ’95-95-95’.

Gusa imibare y’abandura bashya mu Rwanda ikomeza kugaragara mu rubyiruko, bishobora kuba ihurizo ritoroshye.

Ibyo biteganyijwe kugerwaho binyuze muri gahunda yo kuba 95% bazaba baripimishije Virusi itera SIDA, muri abo bipimishije, 95% byabo bakaba bari ku miti igabanya ubukana bwa Virusi Itera SIDA, abo bari ku miti na bo 95% byabo bakaba batagishobora kwanduza abandi.

Virusi itera SIDA yavumbuwe mu mwaka w’ 1983 n’Umufaransa witwa Dr.Luc Montagnier, yitabye Imana muri 2022, akaba yarahawe igihembo bita Prix Nobel mu mwaka wa 2008.

 236 total views,  2 views today