Rwanda: Gukumira SIDA mu bana bo ku mihanda , inzira iracyari ndende

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abana bo ku mihanda ni bamwe mu bantu usanga batitabwaho mu buzima busanzwe kuko buri wese abanyuraho yumva ko bananiranye ;nyamara baba bafite ibibazo binyuranye byatumye bibona muri buriya buzima, kugeza ubu ariko ikibazo buri wese yakwibaza ni nde uzabafasha kwirinda no gukumira agakoko gatera SIDA muri bo ?

Mu mijyi yo hirya no hino mu Rwanda uhasanga abana bitwa ngo ni mayibobo, baba bagizwe n’abana b’abahungu n’abakobwa, benshi kwivuza ntibabikozwa , kandi ubuzima babayeho butuma barara habi ariyo mpamvu bishora mu biyobyabwenge bijyana ndetse n’ubusambanyi, aba rero haba harimo n’ababa baravukanye agakoko gatera SIDA, nyuma yo kuva mu miryango yabo kubera ibibazo binyuranye bya buri wese,kandi bamwe muri bo  baba bafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera , iyo bageze  mu buzima bwo ku muhanda bahita bacikiriza imiti(ntibongera kuyinywa), iki rero akaba ari ikibazo gikomeye.

Bamwe mu bana bo ku muhanda baganariye na www.rwandayacu.com bavuze ko bafite ikibazo cyo kuba nta makuru bafite ku gakoko gatera SIDA, abandi na  bo bemeza ko bacikirije imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA.

Uwingabile Alice ni ryo zina twahaye uyu mukobwa w’imyaka 18 , aba mu mugi wa Musanze, arara imbere y’amaduka , avuga ko yavuye mu muryango wabo hashize imyaka 3, azi neza ko yavukanye agakoko gatera SIDA, ariko kuva icyo gihe yahagaritse imiti, ikibazo nawe yumva gikomeye ngo kuko abifuza ko baryamana ari benshi

Yagize ati : « Njye nzi neza ko navukanye agakoko gatera SIDA, Papa ni we wapfuye mbere azize SIDA, nari mfite imyaka 10, twagize ubuzima bubi kugeza ubwo Mama ansiga na barumuna banjye 2 akigira muri Uganda, twahisemo kujya  kuba kwa nyogokuru nta muntu wari uzi aho bafatira imiti, igabanya agakoko gatera SIDA, twafashe iyari ihari, ishize turituriza kandi nyogokuru nawe ntakozwa ibya SIDA, tewabaye aho gutyo, kugeza ubwo ubuzima bwanze nza kuba ku muhanda aho mbayeho mu buzima bubi ».

Uyu mwana w’umukobwa akomeza avuga ko ngo atari we ufite agakoko gatera SIDA, ngo kuko hari n’abandi azi bafite agakoko gatera SIDA bavukanye, na bon go bahagaritse imiti kandi bakaba nta muntu uza kubakorera ubukangurambaga

Yagize ati : « Hano turi benshi ni ko navuga twacikirije imiti kandi twaravukanye agakoko gatera SIDA, nta muntu n’umwe utwitayeho hano ku muhanda haba ku manywa na nijoro kandi za mayibobo buriya natwe dukora imibinano mpuzabitsina, hari abasore twiriranwa muri izi rigore ubone zitwikiriye ni mwo tuba twiryamiye, urabona ko unsanze hano ku ibaraza hari umusaza w’umuzamu ndara iruhande ubwo nawe urumva ko yanduye bitewe na njye naw azagenda yanduze umugore we ;rwose Leta cyangwa se abandi baterankunga nibashore amafaranga mu bana bo ku muhanda baze kubigisha ibibi bya SIDA, natwe batwereke uko twakomeza gufata imiti mu buryo butwiroheye ».

Uwahawe izina rya Dusabimana Desire nawe ni umusore w’imyaka 16, avuga ko kuva yagera ku muhanda atongeye gufata imiti itera SIDA, cyane ko ngo amaze ku muhanda umwaka, we ngo ngo yaretse imiti kubera ko n’ubwo atazi aho yayifatira n’uburyo yayibinamo yahisemo kuyireka ngo kuko atabona ibyo kurya

Yagize ati : « Ababyeyi banjye bambyariye mu bwandu, ngeze mu mwaka wa gatatu wisumbuye ni bwo mama yabimbwiye ko navukanye ubwandu, ubundi bajyaga bampa ibini bambwira ngo barimo kunkingira za amibe n’igwingira, kubera ko naringiye kuba ku kigo ku ishuri ni bwo bambwiye ko ngomba kujyana ibinini nkakomeza gahunda , ngeze ku ishuri rero ni bwo abanyeshuri babibonye batangira kunoshanira inzara bavuga ko nanduye, mbajije nanjye nsanga aribyo mpitamo kuva ku ishuri nkomereza hano ku muhanda  nabuze icyanyica, ubu ndi ku muhanda nta kinini nanywa , iyo mbonye urwagwa cyangwa se kole(colle)ndiryamitra kuko ntabwo nabona ibiryo, gusa Leta nitabare za mayibobo zitari zandura SIDA »

Abana bo ku  mihanda basaba ko Leta yabitaho

Habimana akomeza avuga ko  mu mboni ze ngo kuri we mu bana baba ku muhanda 80%  by’abana bafite imyaka kuva ku 12 baba baranduye ngo kuko na  bo bajya bahihoterwa na bagenzi babo kandi baba baranduye

Yagize ati : « Leta ijye ifata umwanya ize gupima aba bana tubana, kuko nabonye inzego zo mu buyobozi bwite bwa Leta zirebera abakora umwuga w’uburayi, abamotari ,abashoferi n’abandi nyamara ntibazi ko na twe bo ku muhanda hari abagabo basambanya abakobwa tubana nabo kimwe n’abahungu kuko hari n’abagore baza ngo tubasambanye bazi ko turi bazima bakeka ko tutajya dusambana, Leta nimanuke ive muri ayo imenye ko hari abanyarwanda yibagiwe ari bo batwebwe ».

Abana bo ku muhanda bifuza ko bajya begerwa baje kubahumuriza babigisha ibijyanye n’imyororokere ngo aho kujya baza babapakira mu mudoka ngo babajyane mu bigo ngororamuco Habimana  kuri iyi ngingo atanga uburyo bwakoreshwa kugira ngo bariya bana babe bagaruzwa nmu nzira nziza

Yagize ati : « Buriya mu bituma dukomeza no gukwirakwiza indwara zinyuranye kuko hari n’abo nzi barwara imitezi bakivuza imiravumba n’ibindi byatsi  ; ikibazo ni uko abayobozi baza kudupakira imodoka badukubita , nyamara bagiye baza buhoro bakatwegera nk’uko abapasiteri babikora na Leta ijye iza mu buryo bworoshye itwigishe kwirinda agakoko gatera SIDA, kuko turi mu byicaro bititaweho mu Rwanda, kandi nawe uzabirebe nta muntu utwitayeho, kandi aba bakobwa bo ku muhanda babyara buri munsi bamwe abana bagapfa kubera umusonga ;ntibagira icyo kurya no kwambara, abashoramari n’imiryango itari iya Leta nibashore  mu kwita kuri aba bana bo ku mihanda  »

Ni iki abafite mu nshungano zabo guhangana n’agakoko gatera SIDA bavuga kuri iki kicaro bisa n’aho bitoroshye kugifasha kubaho ?

Umukozi w’umuryango utari uwa Leta urwanya agakoko gatera Sida no kwita kubaba baranduye (ANSP+) Nziringirimana Joseph, avuga koko ko bariya bana batitaweho ariko ngo akaba asanga bikwiye ko Leta yashora imari cyangwa se imiryango itari iya Leta ikita kuri bariya bana b’u Rwanda

Yagize ati : « Bariya bana iyi bitawehO bavamo abantu b’ingirakamaro natwe twita kuri bariya bagore bakora umwuga w’uburaya kimwe no kwita ku burenganzira bw’ababana bahuje ibitsina , bariya  bana rero nkeka ko nabo bakwiye kwitabwaho Leta , imiryango itari iya Leta , abanyamadini n’amatorero babigiremo uruhare kuko nanjye nta bantu nzi neza bita ku buryo bw’umwihariko aba bana , gusa mbona bamwe mu bapasiteri babaha Noheli n’ubunane bakabifotorezaho ibyo bikarangira nyamara aba bana bakwiye kwitabwaho ».

Umukozi w’ ikigo cy’ubuzima  mu Rwanda (RBC)  mu ishami rishinzwe kurwanya SIDA, Dr. Ikuzo Basile,avuga ko inzira ikiri ndende kugira ngo bariya bana bitabweho , gusa ngo hari imiryango itegamiye kuri Leta ibifite mu nshingano zabo uretse ko atavuga nibura umuryango umwe

Yagize ati : « Ntabwo dukora ibikorwa byo kwita kuri bariya bana nka RBC, gusa hari abafatanyabikorwa babitaho ndakeka, ariko ku bijyanye  no kuba bafata imiti mu buryo bukwiye nanjye mbona inzira ikiri ndende, bakeneye ubufasha budasanzwe n’ubwo uyu munsi umwana umusanga hariya ejo ukamubona ahandi ;ariko hakenewe umwanya usesuye abantu bakiga kuri iki kibazo, ahubwo sinzi niba hajya habaho ibarura ryabo ngo umubare wabo umenyekane ; rwose haracyari intege nke ku bijyanye no kwita kuri bariya bana  gusa tuzakomeza gukora ubuvugizi n’ubukangurambaga» .

Umuyoyobozi wa  CLADHO  Murwanashyaka Evariste   ushinzwe gahunda no guhuza ibikorwa muri we avuga ko yemera ko nta mwana ukwiye kuba ku muhanda, ariko agashimangira ko bidakwiye ko bariya bana batereranwa cyane ko ngo nta tsinda na rimwe rivuga ko ryita kuri bariya bana, akababazwa no kuba babakura ku muhanda bakoresheje icyo bita umukwabu, aho kubanza kumenya ibibazo buri mwana afite.

Yagize ati : « Usibye no kuba yenda badahabwa amakuru ku  bijyanye no kwirinda SIDA, no mu mibereho isanzwe nta muntu ndumva wakoze umushinga by’umwihariko ngo yite kuri bariya bana, kuba rero yenda hari uwabafasha ni uko amategeko y’u Rwanda avuga ko umwana agomba gufashirizwa mu muryango, aha rero ndasaba ko aba bana bitabwaho binyuze muri gahunda za Leta na twe nk’imiryango itegamiye kuri Leta dukora ubuvugizi ariko inzira iracyari ndende kugira ngo bariya bana barindwe indwara zose, ikindi ni uko ujya kubona ukabona imodoka irimo Daso na Polisi baje kubafata ngo barabakura mu muhanda, nyamara ntibita ku bibazo baba bafite »

Umukozi wa CLADHO Murwanashyaka Evariste asanga abana bo ku mihanda bakwiye kwitabwaho cyane mu kubarinda agakoko gatera SIDA

Uyu Muyobozi akomeza avuga ko hakwiye kubanza kumenyekana icyatumye umwana aza ku muhanda , bakamwumva bakamufasha gusohoka muri icyo kibazo , ngo hari abava mu miryango yabo kubera amakimbirane yo mu miryango, ubupfubyi, ubukene mu miryango n’ibindi.

Ubanyarwanda bagera kuri 80 ku ijana bafite virusi itera SIDA bari ku miti igabanya  ubukana bwayo, naho 55 ku ijana by’abana batarageza ku myaka 14 bafite iyo virusi ni bo bari ku miti. Usanga ingimbi n’abangavu badakunda kwipimisha virusi itera SIDA; ikindi ni uko badakunda kwitabira serivisi zo kwirinda iyo virusi n’imiti igabanya ubukana bwayo, bigatuma umubare w’urubyiruko rufite virusi itera SIDA uri hejuru y’uw’abantu bakuru.

Icyo ubushakashatsi buvuga ku bijyanye n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu Rwanda

 

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) n’abandi bafatanyabikorwa kuva muri 2018 bukaba bwaragiye ahagaragara ku ya 1 Ukuboza 2020, ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, bwagaragaje ko hejuru ya 60% by’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri mu miryango itekanye izi ko nta kibazo ifite nyamara baranduye.

Ubu bushakashatsi bwerekanye kandi ko 84% gusa by’Abanyarwanda ari bo bipimishije ku buryo bazi uko bahagaze, kandi u Rwanda rwarihaye intego y’uko abazi uko bahagaze baba bageze kuri 95% muri  ubwo bushakashatsi  kandi  herekanywe ko abantu bakuru ari bo bitabira kwipimisha virusi itera SIDA kuko bari ku kigero cya 76.9% by’abipimishije, mu gihe mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, abipimishije ari 52.4% gusa ndetse banafata ibisubizo byabo.

Ikindi ubwo bushakashatsi bwerekanye; ni uko mu Rwanda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ari abantu 5,400 ku mwaka, mu mijyi akaba ari ho hari abanduye benshi kurusha mu cyaro, kuko mu mijyi habarirwa abagera kuri 4.8%, na ho mu cyaro hakaba habarirwa abagera kuri 2.5%.

Kugeza ubu mu Rwanda abanduye virusi itera SIDA baracyari kuri 3%, muri bo abari ku miti igabanya ubukana bwayo bageze kuri 98%.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 kandi bugaragaza ko ku banyarwanda bagera kuri 80% bafite virusi itera SIDA bari ku miti igabanya  ubukana bwayo, n’aho 55 % by’abana batarageza ku myaka 14 bafite iyo virusi ni bo bari ku miti. Usanga ingimbi n’abangavu badakunda kwipimisha virusi itera SIDA; ikindi ni uko badakunda kwitabira serivisi zo kwirinda iyo virusi n’imiti igabanya ubukana bwayo, bigatuma umubare w’urubyiruko rufite virusi itera SIDA uri hejuru y’uw’abantu bakuru.

 

 

 

 350 total views,  2 views today