Musanze: Itsinda  One Love ryasangiye n’abarwariye mu bitaro bya Ruhengeri, Noheli na Bonane

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Itsinda ryiganjemo ry’urubyiruko rugera kuri 80, rwifatanije n’abarwayi ndetse n’abarwaza bo mu bitaro bya Ruhengeri, basangira Noheri n’umwaka mushya wa 2020, igikorwa cyishimiwe n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri, ndetse n’akarere ka Musanze, aho uru rubyiruko rwashimiwe uburyo rukusanya imisanzu yo kwita kubatishoboye kabone ngo ni ubwo harimo urutagira akazi, rukemera rukajya gukora ikiyede ariko rukabona umusanzu w’amafaranga ibihumbi bibibiri buri kwezi.

Abarwariye mu bitaro bya Ruhengeri bahawe iyi nkunga bavuga ko urubyiruko rutekereza neza ruba ruganisha heza igihugu.

Mukeshimana Lenonille ni umwe mu barwayi akaba amaze imyaka ibiri mu bitaro bya Ruhengeri , akomoka mu  karere ka Nyabihu, umurenge wa Kintobo.

Yagize ati: “ Maze imyaka ibiri muri ibi bitaro navunitse igufwa ry’umugongo, nari  mbereyemo ibi bitaro umwenda w’amafaranga asaga ibihumbi 200, nibazaga aho nzayakura bikanshobera, ariko nagiye kumva numva ngo hari urubyiruko rwibumbiye mu itsinda ryitwa One Love ryakuyeho umwenda wose narimbereyemo ibitaro numva birantunguye , none nasanze aribyo kugeza uyu munsi nta mwenda mbereyemo ibitaro, ibi ni ibintu byiza, urubyiruko rukwiye gukoresha imbaraga  zarwo mu kubaka aho kwishora mu ngeso mbi , ibiyobyabwenge n’ibindi bitagira umumaro, ahubwo bakamenya imbabare nka twe, ndabashimye cyane Imana ikomeze ibongerere”.

Mukeshimana ashimira itsinda One Love ryamufashije kubona ubwishyu mu bitaro

Uwimana Joselyine ni umuyobozi wa One Love mu Rwanda, avuga ko igikorwa nk’iki kiba kigamije kwereka abarwaza n’abarwayi ko baba bifatanije na bo , n’ubwo baba bari mu bitaro.

Yagize ati: “ Kuri ubu One Love yakoresheje  amafaranga asaga miliyoni ebyiri  aya yose ni ayo twishatsemoi kugira ngo tuzirikane kandi dufashe abo bose baba bari mu bitaro, uyu  munsi rero by’akarusho twiyemeje gusangira n’abari mu bitaro Noheri n’ubunani n’ubwo dusanzwe buri kwezi tubasura kuri ubu noneho twaguriye abarwayi ibitenge, tubaha ibiribwa ndetse twunganira n’abarwayi mu kwishyura ku mafaranga  yo kwivuza aho twabongereyeho agera ku 10 % ya mitiweli, ubu rero iki gikorwa cyageze ku bantu basaga 200, aho bonye ibiribwa, ibikoresho by’isuku , ndetse n’abana barwariye muri ibi bitaro bya Ruhengeri twabahaye imyambaro mu rwego gusangira na  bo Noheri n’Ubunane, iki ni igikorwa kizakomeza kikagera hose , mu minsi yashize twagikoreye no mu ntara y’Ibirasirazuba”.

Umuyobozi wa One Love ku rwego rw’igihugu Uwimana Joselyine avuga ko igikorwa  cyo kwita ku batishoboye ari inshingano ku rubyiruko.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  Kamanzi Accele, avuga ko iki gikorwa ari indashyikirwa, kandi gikwiye kubera abandi urugero mu kwishakamo ibisubizo, ndetse no kwita kubatishoboye.

Yagize ati: “ Abantu bakunze kuza mu bitaro bya Ruhengeri ni abantu baba baturutse mu mpande nyinshi z’igihugu, ariko rimwe na rimwe kubera gutinda mu bitaro bakagera ubwo Babura ingemu ndetse n’ubwishyu ni yo baba bafite mitiweli , ariko amafaranga akababana make, ubu rero dushimira urubyiruko iyi gahunda rwafashe yo kutwunganira nk’ubuyobozi mu kwita ku bafite ibibazo n’ababaye, aho batanga ibiribwa, bakunganira abaturage abarwariye mu bitaro babaha amafaranga yo kwivuza imyambaro ndetse n’ibindi nsaba ko n’abandi banyarwanda bagira umutima nk’uyu wo kwita ku bafite ibibazo, One Love ni umufatanyabikorwa wacu mu kwita ku bababaye”.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka MUsanze Kamanzi Accele yifatanije n’iri tsinda one Love guha Noheli n’Ubunani abarwaye mu bitaro bya Ruhengeri.

One Love ni itsinda ryiganjemo urubyiruko rwo mu karere ka Musanze rwishyize hamwe kugira ngo rwite ku bafite ibibazo batishoboye, aho rusura abarwayi mu bitaro buri kwezi, rukaba rwaratangiye iki gikorwa mu mwaka wa 2017.

 

 

 1,394 total views,  2 views today