Musanze:Abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi  baremeye uwahuye n’ibiza

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi bo mu murenge wa Muhoza, baremeye umuryango wa Nyirarukundo  Marceline,utuye mu kagari ka Ruhengeri, umudugudu wa Bushozi; ibikoresho by’isuku, ishuri, ibiribwa byose bifite agaciro  k’amafara y’u Rwanda asaga ibihumbi Magana atatu.Aba bagore bo bavuga ko uyu muco bawukomora kuri Chairman wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.

Uyu muryango wahuye n’ibiza by’imvura  yagwanye umurindi ukaze yahuye mu ntangiriro za Gicurasi 2023, aho wagendesheje inzu, ibikoresho n’amatungo bagasigara iheruheru, kubera nyine umugezi wa Rwebeya wuzuye  amazi agasendera akagera mu rugo rwabo, uyu muryango rero ukaba wishimiye imiyoborere myiza yita ku muturage

Nyirarukundo waremewe yagize ati: “Ubundi igihugu kiza kimenya umututrage wacyo uko abayeho ndashima uburyo ubuyobozi bwakomeje kutuba hafi, ariko noneho by’akarusho FPR Inkotanyi , ari nayo Moteri y’imiyoborere y’iki gihugu, FPR Inkotanyi ni ubuzima ikaba n’umubyeyi nari nihebye uburyo nzabaho nta cyo kurya , nta bikoresho by’ishuri ku bana banye, ntagira agasafuriya ibase isabune n’ibindi ariko byose ndabibonye FPR Inkotanyi irandemye mfite n’ikizere ko mu minsi mike Kagame aranyubakira inzu, ndishimye cyane, umuntu utazi ibyiza bya FPR azaze arebe ibyo tumze kugeraho mu iterambere, ntabwo nziheba sinzakena FPR Inkotanyi ihari”.

Nyirarukundo (uhagaze)avuga ko FPR Inkotanyi imaze kugeza byinshi ku banyarwanda (foto Rwandayacu.com)

Umuyobozi w’umudugudu wa Ngaruyinkiko Patric Jakson wa Bushozi, we asanga imiyoborere myiza ari ndashyikirwa, aboneraho gushimira Chairman wa RPF Inkotanyi Paul Kagame we watoje abanyarewanda kwishakamo ibisubizo no gutabarana

Yagize ati: “Uko Leta zagiye zikurikirana kuko njye urabona ndi umusaza , sibigeze mbona aho umuturage atabarwa na bagenzi be mu buryo nk’ubu babyibwirije,ariko kubera imyoborere myiza ya FPR Inkotanyi abagore abagabo barikora bakibwiriza bakubakira inzu mugenzi wabo mu mbaraga zabo bakamuha ibikotesho byo mu nzu, ubu ni uburyo bwiza bwo kwishakamo ibisubizo, kandi ubona bitanga iterambere, imibanire myiza no kwiyumvanamo kw’abanyarwanfda bakumva ko ari bamwe mu kubaka igihugu, ibi ndfabishimye cyane ariko nanone sinabura kuvuga ko bibujijweko umuturage yubaka ahari amanegeka”.

Umuyobozi w’umudugudu wa Ngaruyinkiko Patric Jakson wa Bushozi(foto rwandayacu.com).

Uwamariya Betty,ni  Perezidante w’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu murenge wa Muhoza, avuga ko Chaimana wa RPF Inkotanyi n’umuryango we batahaguruka ngo basure abangirijwe n’ibiza ngo maze abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi bagume barebera badatabaye bagenzi babo

Yagize ati: “Ni gute Chairman RPF Inkotanyi wacu Paul Kagame yahaguruka mu biro akaza guhumuriza abanyarwanda bahuye n’ibiza, akabaganiriza akabaha ibibatunga n’aho kuba, twebwe tukananirwa kwita ku bo duturanye, yadutoje umuco mwiza wo gukundana no gufashanya nk’abanyarwanda adutoza kwigira, ni byo rero ubu tuba dukora tugendeye ku byo yadutoje kuko umuco uturutse ibukuru bucya wakwiye hose, ntabwo tugarukiye hano kandi tuzakomeza kwita no ku bandi bababaye nk’uko bisanzwe bigenda”.

Nyirarukundo yasabwe n’ibyishimo asohora ibyiyumviro (foto rwandayacu.com)

Abagore b’ibumbiye mu rugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, bavuga ko bifuza ko Chairman wa RPF Inkotanyi, Paul Kagame yazongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda  mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba mu 2024, aho ngo bifuza kuzamutora ijana ku ijana.

 

 366 total views,  2 views today