Musanze: Ihohoterwa rikorerwa mu ngo rituma bamwe mu bagabo bahunga ingo zabo

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Musanze hari bamwe mu bagabo bahisemo guhungira mu yindi mirenge  kubera ihohoterwa bakorerwaga n’abagore babo.

Ubuyobozi bwo burasaba abagabo kutihagararaho bakajya batanga amakuru ku bijyanye n’ihohoterwa bakorerwa.

Ihohoterwa bivuze igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo haba ku gitsina gabo cyangwa ku gitsina gore.

Umwe mu bagabo bo mu murenge wa  Cyuve akagari ka Buruba, muri Santere y’ubucuruzi ya Nyaruyaga, waganiriye na rwandayacu.com yavuze ko yanze kwicana n’umugore ahitamo guhunga ahubwo akajya aza kureba abana abana be

Yagize ati: “ Ndi umwe mu bagabo bakorerwa ihohoterwa muri uyu murenge, kandi ntabwo iki kibazo kindiho njyenyine, Umugore yaramparitse pe ku buryo yageze ubwo avuga ko ndi imburamukoro mu buriri, namuhaye amafaranga ngo acuruze njye nari umumotari moto yanjye nyuma yo gukora impanuka irangirika, urumva nta bundi buryo nagombaga kubaho, amafaranga yaranshiranye, umugore atangira kwinubira guhaha, atangira kwibanira n’abandi bagabo, namufashe inshuro eshatu ndetse umwe muri abo bagabo arankubita , mpitamo kwihungira ubu ntera ibiraka nkarya icyp mbonye, nzajya njya gusura abana banjye gusa”.

Muri iyi santere ya Nyaruyaga n’abagore b’aho bashimangira ko nta mugabo wakwitwaza ngo yubatse inzu maze ashake gutegeka umugore

Uwo twahaye izina rya Mukandori kubera umutekano we yagize ati: “Ubugabo si mu buriri, njye maze imyaka itatu umugabo yarampunze, nyuma y’uko bamwirukanye ku kazi nabonaga we yirira gusa  nta into yinjiza, guhaha njyenyine nabonaga bimvuna, musaba ko nawe yahaguruka yenda akajya za Kigali gushaka akazi we akambwira ngo reka dukore ubuhinzi bwa Kinyamwuga, njye rero ntabwo naremewe guhinga , namusabye guhitamo kimwe, ashake aho ajya kuba cyangwa ajye gushaka akazi muri make ntabwo nabana n’umugabo w’imburamukoro, kuri ubu yaragiye numva ngo aba za Kinigi, akora ubuhinzi, njye numva niba umugabo inshingano z’urugo zimunaniniye nta mpamvu yo gukomeza kumworora”

Musanze hamwe na hamwe abagabo bashinja abagore kubahohotera

Sindiheba wo mu murenge wa Musanze ,  ni umwarimu muri imwe muri za Kaminuza zo mu Rwanda, umugore we ni Umwarimukazi mu mashuri yisumbuye, yabwiye Rwandayacu.com, ko yahisemo kwibera iyo akorera ngo aho kugira ngo azicwe n’abaza kumusambanyiriza umugore

Yagize ati: “ Umugore wanjye dushakana rwose yari muzima ariko aho amaze kurangiriza kaminuza nyuma y’uko mutangiye amafaranga y’ishuri, yatangiye guhimba ingendo za hato na hato, nkumva ngo ari Rubavu, ntazi ibyo arimo, nyuma y’aho nibwo naje gutaha muri wikendi nsanga umugabo iwanjye, arankubita yemwe anduma n’urutoki, ibyo narabyihanganiye, ariko amakimbirane ntiyashira, kugeza ubwo natashye abana bakambwira ko yaguze umuhoro akawutyaza ku mashi ngo arantema, ngiye kureba koko aho bambwiye uri nkusangayo, munsi y’igitanda , kuva ubwo uko undeba navuye mu rugo, nkora Kigali nigisha ngataha i Shyorongi, ku buryo numva ko ntazongera gushaka ikitwa umugore nyamara abagabo turahohoterwa cyane”.

 Kuki abagabo bahitamo guhnga ingo zabo aho kubibwira inzego z’ubutabera?

Nk’uko bamwe mu bagabo babibwiye itangazamakuru, ngo hari bamwe mu bagabo bagira ipfunwe ryo kuvuga ibyabayeho kugira ngo batabannyega,nk’uko Habimana Elie wo mu kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza abivuga.

Aragira ati: “ Rwose nanjye iwanjye sinavuga ko ntyajya ngira amakimbirane mu rugo, ariko ntabwo umugore yantoteza ngo ngire uwo mbibwira singiye kwitwa inganzwa, umvaiyo uvuze ko umugore yagukubise urushyi uba urutanze , uba wisebeje mu bagabo baraguseka, ibi bintu rero mu muco nyarwanda birazwi ko nta mugabo utaka ngo yakubiswe n’umugore, ni yo mpamvu usanga bamwe mu bagabo aho guhora barwana mu ngo , bakubitwa bigakurizamo gufungwa bahitamo kwihungira, yenda bakigira gushaka abandi bagore, icyakorwa n’uko natwe abagabo twakumva ko dushobora kubona ubutabera turamutse tuvuze ihohoterwa dukorerwa”

Undi mugabo wo mu murenge wa Muko  yagize ati: “ Njyewe se ko ubu umugore yambujije uburenganzira bwo mu buriri, akaba anyima ibiryo, agakomeza gukora ibinshengura umutima, ubu najya mu nteko y’abaturage mu mugoroba w’ababyeyi nkihanukira nkavuga ko umugore tudakorana imibonano mpuzabitsina nk’abashakanye, oya ndarenga ahubwo nkajya gushaka indi nshuti y’umugore ikamfasha ngataha nkakomeza kwita ku bana banjye, nk’umuntu wize ufite Doctorat najya kuvuga ibyo mu bantu oya rwose, nta n’ibyo nzavuga mu ruhame yemwe no kuri RIB, ubwo iminsi izagenda itanga ibisubizo”.

Madamu Ingabire Immaculee umuyobozi w’ umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda(Transparency International-Rwanda) nawe ashimangira bamwe mu bagabo b’abanyarwanda badapfa kuvuga ihohoterwa bakorerwa kandi ngo bibaho cyane ko bahohoterwa cyane.

Yagize ati: “ Abagabo bo mu Rwanda bakuze batozwa ko amarira y’umugabo atemba ajya ajya mu nda ubwose iyo yuzuye, umwana w’umuhungu yatojwe ko agomba guhora yihagazeho ntagaragaze ububabare, ibyo rero ni bimwe mu bituma batanavuga akababaro kabo, rwose nk’ubu nakubwira ko dushobora kumara umwaka nta mugabo twakiriye ku bijyanye no kutugezaho akababaro ke gusa abo twakira rimwe na rimwe ni abahejwe ku mitungo, uyu muco mubi rero wo kuba abagabo bakomeza kwihagaraho ukwiye guhinduka ahubwo , hari bamwe bavuga ko badashaka kuba inganzwa, bumve ko hari uburenganzira bwa Muntu, bireba umugabo, umugore n’umwana, turakomeza gukangurira abagabo kudahishira ibibakorerwa

Madamu Ingabire Immaculee umuyobozi w’ umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda(Transparency International-Rwanda).

Umuyobozi w’umuryango nyarwanda urwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo abagabo babigizemo uruhare RWAMREC, uvuga ko mu bibazo bakira 90% ari abagore bavuga ibibazo byabo mu gihe 10% ari abagabo  babasha kuvuga ibibakorerwauyu muryango ukaba usanga umubare ukiri muto w’abagabo bavuga akababaro kabo, ubu icyo ukora ngo akaba ari ubukangurambaga kugira ngo abagabo na  bo bumve ko igihe kigeze kugira ngo hakumirwa ubwicanyi no kwiyambura ubuzima bya hato na hato

 

Rutayisire Fidele Umuyobozi wa  RWAMREC

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Axelle Kamanzi, avuga ko rwose abagabo bahohoterwa ariko ko umubare ukiri muto kubabasha kubibwira inzego bireba, agasaba abagabo rwose gushirika ubwoba bakabivuga

Yagize ati: “ Tumenyereye ko abavuga ko bahohoterwa ari abagore, abana …..mbese ikicirotuvuga ko ari abanyantege nkeya, ariko abagabo na  bo barahohoterwa ni ukuri, ni uko nbatinya ku bivuga, kuri ubu rero mu rwego rwo gukomeza guhangana n’iki kibazo hagiyeho gahunda yitwa Inshuti z’umuryango, aba ari abavandimwe, abaturanyi b’iyo miryango bo babasha kubaganiriza bamwe mu bagabo bakifungura, kandi bigenda bitanga igisubizo kiza ariko inzira iracyari ndende”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle asaba abagabo gutinyuka kuvuga ibibakorerwa

Mu karere ka Musanze ubu habarurwa imiryango igera ku 1970, ibana mu makimbirane, ariko ngo ubukangurambaga burakomeje.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda (MIGEPROF), yemeza ko amakimbirane mu miryango arimo ariko ko hari igikorwa kugira ngo abe yagabanuka hazamurwa imyumvire, kandi ko Amakimbirane yakomeje kuvugwa haba mu Rwanda no ku Isi muri rusange, yagiye yiyongera hariho n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. No mu Rwanda ibyo byabayeho.Ngo n’ubwo mu Rwanda batavuga ko  byanze bikunze imibare yarazamutse ariko bakomeza  kubona iryo hungabana ry’uburenganzira bwa muntu cyane cyane irishingiye ku gitsina abagabo rero         by’umwihariko barakangurirwa kudakomeza gutsimbara kukutavuga ko bakorerwa ihohoterwa kuko ni kimwe mu bizatuma umuryango nyarwanda ukomeza kubaho mu mahoro.

Raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yo mu 2020, yerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo 7210 bakorewe ihohoterwa mu gihugu cyose.

Iyi raporo yerekana ko muri iyo myaka ine, ab’igitsina gore bakorewe ihohoterwa bangana na 48.809.

Raporo yerekana ko ubukana bw’ibi byaha  bwagiye  bugabanuka kuko nko mu 2018, abagabo bahohotewe bari 2.015 mu gihe mu mwaka wakurikiyeho bageze kuri 998.

Hari icyo ibyegeranyo(raporo) binyuranye bivuga ku ihohoterwa mu Rwanda

Raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yo mu 2020, yerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo 7210 bakorewe ihohoterwa mu gihugu cyose.

Iyi raporo yerekana ko muri iyo myaka ine, ab’igitsina gore bakorewe ihohoterwa bangana na 48.809.

Raporo yerekana ko ubukana bw’ibi byaha  bwagiye  bugabanuka kuko nko mu 2018, abagabo bahohotewe bari 2.015 mu gihe mu mwaka wakurikiyeho bageze kuri 998.

Raporo yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, hifashishijwe imibare yakusanyijwe mu bitaro by’uturere hibanzwe ku kureba abakorewe ihohoterwa bagasigirwa ibimenyetso bifatika by’ihohoterwa ribabaza umubiri ndetse n’ibifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Abagabo bashya bakorewe ihohoterwa bagasigirwa ibimenyetso byaryo ku mubiri [aha ni nko gukomeretswa] bangana na 6.113 mu gihe abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari 1097.

Mu buryo bw’impurirane abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’ihohoterwa mu muryango Nyarwanda [ni ukuvuga ubariyemo abagabo n’abagore] ni 56.019 hagati ya 2016 na 2019.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruherutse gutangaza ko hagati y’umwaka wa 2015 na 2018 rwakiriye ibirego 1.098 bifitanye isano n’amakimbirane yo mu muryango birimo ibyo gukubita no gukomeretsa, ubwicanyi no kwiyahura. RIB ikomeza ivuga ko mu myaka ibiri ishize kuva mu kwezi kwa 7/2019 kugera mu kwa 8/ 2021, hagaragaye abagabo 1,008 bangana na 8% batanze ibirego by’uko bakorewe ihohoterwa n’abagore babo, mu gihe abagore batanze ibi birego ari 12,137 bangana na 92% by’abatanze ibirego.

Mu byaha byagaragaye cyane, abagabo 921 bangana na 18% nibo batanze ibirego ko bakubiswe bagakomeretswa nabo bashakanye, mu gihe abagore bareze ko bakorewe ibi byaha ari  2,190 bangana na 92% by’abatanze ikirego nk’iki bose

U rwanda ni igihugu cyasinye amasezerano mpuzamahanga yerekeye uburenganzira mu by’ubukungu , imibereho n’umuco yo ku wa 19 Ukuboza 1966 yemejwe n’iteka rya Perezida no 8/75 ryo ku wa 12/02/1975.  Nanone kandi gikurikiza Itegeko no 22/99 ryo kuwa 12/11/1999 ryuzuza Igitabo cya Mbere cy’Urwunge rw’Amategeko Mbonezamubano kandi ridhyiraho Igice cya V cyerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranye, imapno n’izungura

Ibi byose biza byuzuzwa n’Itegeko No 59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina.

MIGEPROF ivuga ko  itanga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka, yoherezwa mu turere agamije gufasha abarimo abana n’abandi bantu bakuru bahohoterwa.

Kuba hakiri bamwe mu bagabo bata ingo zabo cyangwa se ingo zihora mu makimbirane ni imwe munzira iganisha abana mu mihanda,kuko abana bata ishuri abandi bakavamo amabandi ,ikindi ubwicanyi bwo mu miryango burashoboka, kuko iyo uganiriye na bamwe mu bagabo bakubwira ko umunsi umwe bashobora kuzihorera, bakaba bakwica abagore babo cyangwa se abagabo babatwaye abagore.

 

 517 total views,  2 views today