Gicumbi: Rukomo umuturage amaze amezi asaga 5 yarabuze umurangiriza urubanza

Yanditwe na  Rwandayacu.com

Ndereyimana Theogene,utuye mu mudugudu wa Rushubi,akagali ka Gisiza,umurenge wa Rukom, akarere ka Gicumbi;avuga ko arigusiragizwa n’ubuyobozi bw’umurenge  ngo kuko yabusabye kumurangiriza urubanza yatsindiye Habimana mu bunzi b’Akagali ka Kinyami kuko ngo yamwambuye amafaranga ibihumbi mirongo ine .Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukomobwo  buvugako iki kibazo butari bukizi ariko ngo buramusaba ko yegera ubu buyobozi bukamufasha.

Ndereyimana yagize ati: ” Mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka wa 2022; narangiwe n’umusheretsi(umuranga) witwa Haguma Ibel uzwi ku izina rya Bitama,umucuruzi  witwa Habinama ubu usanzwe acururiza mituyu  mu isantere ya Rukomo,mugurisha inka 2 z’ibimasa  twumvikana amafaranga ibihumbi Magana atandatu na mirongo itatu (630,0000),ako kanya Habimana yahise  anyishyura ibihumbi maganane na mirongo cyenda (490,000)ariko ntitwakorana inyandiko,ansezeranyako andi ijana na mirongo ine (140,000)azayampa aje kuziftwara”.

Ndereyimana akomeza avuga ngo ibyo basezeranye bitubahirijwe kuko aza kuko umugizi we aza gutwara izo nka yamwishyuye amafaranga ibihumbi ijana  100,000 asigaye ibihumbi mirongo ine (40,000)kuri twlefone kandi ko ngo baje kugera kuri santere y’ubucuruzi ya Rukomo akamubwira ko ngo kubikuxa bitari birimo gukunda.

Ndereyimana aragira ati “ nkimara kubona ko ashaka kunyambura, najyanye ikirego mu bunzi b’Akagali ka Kinyami n’uko banzura ko ngomba kwishyurwa, ariko na n’ubu umbereyemo ideni yarinumiye ;nagejeje ikibazo cyanjye ku buyobozi bw’Akagali ka Kinyami  yewe n’ubw’Umurenge wa Rukomo bambwirako basanze Habimana ntabwishyu yabona ndibaza nti ese umutu ucuruza koko yabura amafaranga ibihumbi mirongo ine 40,000 cyangwa ni ubuyobozi buri kumukingira ikibaba”.

Rwesamihigo Fidele,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kinyami we avugako batatereranye Ndereyinama Theogene ngo kuko basanze Habimana nta bwishyu afite.

Yagize ati” iki kibazo turi kugikurikirana kuko twabuze umutungo we utimukanwa,nta kuntu twarangiza urubanza nta mutungo we turabona kandi aho atuye aracumbitse, aho atuye arakodesha twagiye yo dusanga ari akamatera afite gusa ikindi nayo yishyuwe ni se wayamutangiye bigaragara ko yahombye, turigukorana n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye kugira ngo turebeko hari ikintu twabona kimwanditseho ubundi tugifatire habe haboneka ubwihyu bityo urubanza rurangire”.

Umuhesha w’inkiko w’umwaga  Kabagema Aphrodise,we asanga ibihumbi mirongo ine (40,000) atari amafaranga yategerezwa imyaka n’imyaka,agasaba ko uyumuturage yahabwa serivise  nk’uko biteganywa n’itegeko.

Kabagema yagize ati:” iyo umuntu yategetswe kwishyura aba agomba kwishyura ikindi kuba yarahombye ibyo  si urwitwazo  ibihumbi mirongo ine (40,000) ni amafaranga make cyane yewe n’ibikoresho byo mu rugo Habimana atunze nk’intebe,matera n’ibindi bigurishijwe ntiyaburamo: kuko ibitemerewe kugurishwa muri cyamunara ni imyambaro yonyine gusa”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo Bayingana Jean Marie Vianney, avugako iki kibazo ari gishya mu matwiye ariko ngo akaba agiye kugikurikirana.

Bayingana yagize ati:” ikibazo cya Ndereyinama ntabwo tukizi nk’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukomo kuko atigeze akitugezaho,twamusaba ko yaza ku biro by’umurenge tukamufasha ikindi hari bamwe mu baturage bigomeka ku myanzuro y’urukiko cyangwa se bagahisha imitungo yabo ariko iyo urubanza rwaciwe haba hagomba kurebwa imyanzuro y’urukiko igashyirwa mu bikorwa.

Gitifu akomeza avuga ko niba yaragannye ubuyobozi bw’akagali ntibumufashe agombwa kwegera ubuyobozi bw’umurenge, bukamufasha.

Aragira ati: “ntabwo yaje hano ku murenge we naze tumufashe niba ntabwishyu buhari twafatira hamwe umwanzuro w’icyakorwa nuko ibye bikaboneka”.

Ndereyimana yemeza ko amaze guhomba amafaranga asaga ibihumbi ijana  akurikirana iki kibazo ibikomeje kumutera ubukene.

 856 total views,  2 views today