Gicumbi: Ingengo y’imari y’akarere yayobeye mu tundi turere bituma abubatse amashuri bamburwa

 

Yanditswe na Mugabo Eliab.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buratangaza ko ngo kuba ingengo y’imari y’akarere yarayobeye ahandi byarakaviriyemo kwambura abubatse amashuri muri gahunda y’ uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12  ,amafaranga asaga miliyoni 30.

Ibi ubuyobozi bw’arere ka Gicumbi burabitangaza mu gihe abaturage bubatse amashuri byabaviriyemo guhura n’ubukene ndetse bituma n’abana babo Babura amafaranga y’ishuri.

Tuyizere Jean de Dieu ni umwe mu bakoze ku mashuri yo mu murenge wa Rubaya yagize ati: “ Twubatse ku mashuri mu mwaka wa 2018, ubu bayigiramo njye banyambuye agera ku  bihumbi 40, nta faranga na rimwe bampa, inka yanjye yararwaye mbura amafaranga yo kuyivuza, abana banjye barirwa bazerera mu nzira kubera ko nabuze amafaranga y’ishuri, njye mbona kuvuga ngo turakorera amafaranga ku bigo by’amashuri birutwa no gutanga umuganda ukamenya ko wubatse igihugu cyawe”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felixis atangaza ko akarere katabashije guhemba aba baturage amafaranga bagombaga guhembwa  ngo kubera ko yayobeye mu tundi turere ariko ngo bakaba bafite ikizere ko  muri Gashyantare 2020, aya mafaranga azaba yabonetse.

Yagize ati: “ Mu mashuri twubatse mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2018-2019, hari amafaranga twagombaga kwishyura abaturage bigaragara ko mu guha amafaranga uturere binyuze muri MINEDUC, hari uturere twabonye amafaranga menshi;mu kohereza amafaranga arayoba, ariko twarabigaragaje nk’akarere ariko ntabwo ari twe gusa , batugaragarije ko azagaruka, binyuze muri MINEDUC, kandi muri aka karere mu bice byinshi by’aka karere harimo ba rwiyemezamirimo n’abaturage bategereje guhembwa asaga miliyoni 30, ibintu bigiye gukemuka mu minsi mike”.

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu tugize intara y’Amajyaruguru kugeza ubu dufite umubare munini w’ibyumba muri gahunda y’imyaka 9 na 12 muri gahunda y’uburezi.

 

 

 

 743 total views,  2 views today