Umunyamakuru w’imwe muri Televiziyo zikorera kuri murandasi ari mu maboko ya RIB

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter yayo, ruvuga ko rwataye muri yombi umunyamakuru ufite televiziyo ikorera kuri murandasi, akurikiranyweho icyaha cy’uburiganya, akusanya abaturage ngo abahe inkunga ku nyungu ze bwite.

Muri ubu butumwa RIBivuga ko  uwo munyamakuru yafashwe yahuje abaturage abizeza kubaha buri muntu amafaranga ibihumbi makumyabiri (20000frw) maze akabafata amajwi n’amashusho babeshya ko babonye inkunga y’ibiryo byatanzwe n’umuterankunga uba mu mahanga agamije gusabisha iyo nkuru inkunga mu nyungu ze bwite.

Ubwo butumwa buragira buti: ““Ibi yakoze bigize icyaha cy’uburiganya gihanwa n’amategeko mu Rwanda kandi binanyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwiza cy’icyorezo cya Coronavirus. Ukekwa afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje.”

Uyu  unyamakuru wafashwe akurikiye itsinda ry’abiyise Abahujumutima, ndetse bari kumwe n’abanyamakurui , icyo gihe bahuruje abaturage ngo babahe inkunga , bakabahuriza hamwe nta buyobozi bubizi kandi ntihubakirizwe n’amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

RIB ikomeza ivuga ko itazihanganira uwo ari we wese udashyira mu bikorwa amabwiriza yashyizweho na Leta no mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Koronavirusi.

 935 total views,  2 views today