Musanze:  Abanyamuryango  ba  Koperative y’abadozi  bamaze imyaka itanu batazi irengero ry’umutungo wabo

 

 

Yanditswe na Setora Janvier

Abanyamuryango ba Koperative y’abadozi b’imyenda izwi nka MGC ( Musanze Garment Cooperative) yakoreraga  mu karere ka Musanze baratabaza inzego zibishinzwe ngo bakurwe mu gihirahiro bamazemo imyaka isaga itanu batazi irengero ry’umutungo wabo bavuga ko usaga  Miliyoni eshanu (5.000.000 frw) z’amafaranga y’u Rwanda.

Koperative y’abadozi b’imyenda MGC (  Musanze Garment Cooperative) bo mu karere ka Musanze  yatangiye mu mwaka wa 2016 itangirana abanyamuryango 26 aho buri wese yagiye atanga umugabane w’ibihumbi mirongo itanu ( 50.000 frw) ndetse na nyuma yabo hinjizwa abandi 8 muri iyi Koperative ariko noneho ngo buri wese  akishyura umugabane w’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (250.000 frw).

Nkuko bamwe mu banyamuryango b’iyi Koperative babibwiye Rwandayacu.com ngo batangiye bakorera mu mujyi wa Musanze rwagati ari naho  benshi binjiriye ndetse biba ngombwa ko na BDF yemera kubaha imashini zidoda ku nguzanyo bivugwa ko yatanzwe mu bwiru ndetse igatangwa hatitawe no ku mubare w’abanyamuryango ngo kuko urutonde rwatanzwe muri BDF ari baringa.

Umwe muri abo banyamuryango utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandayacu.com ko hari n’amafaranga agera ku bihumbi 700.000 frw bagabanaga  uko umwaka urangiye ariko ko ntayo bigeze babona mu myaka itanu yose ishize.

Aragira ati ”  Abanyamuryango ba Koperative Musanze Garment Coopetarive tubabajwe nuko twatanze imigabane yacu muri Koperative kugira ngo twiteze imbere ariko bikaza kurangira yaba imigabane yacu n’inyungu tubibuze ndetse n’imashini twakoreshaga twahawe na BDF nk’ideni rizwi nk’ikodeshagurisha  zikaba ziri kwangirikira mu nzu y’abamugariye ku rugamba yubatswe mu mudugudu wa Susa, akagari ka Ruhengeri , umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze.”

Yakomeje agira ati Izi mashini nazo zatanzwe na BDF nk’ideni ( Ikodeshagurisha ) zatanzwe hagendewe ku rutonde rwahimbwe ( Baringa) kuko abaruriho bose atari abanyamuryango kuko hari abarwanditsweho kugira ngo umubare wifuzwaga na BDF wuzure.”

Mu gushaka kumenya neza   niba iyi Koperative yarahagaze cyangwa igikora koko, Rwandayacu.com yegereye umuyobozi w’iyi Koperative  MGC   Iyarwema Karangwa atangazako ko batagikora kubera ibihombo bagize ndetse ko hari n’inama iteganijwe ngo barebe uko basubukura imirimo cyangwa Koperative igafunga burundu. Gusa ni uko n’igihe yatanze cyo guteranya abanyamuryango kitubahirijwe kuko iyo nama itigeze iba ndetse ntagaragaze n’impamvu itabaye.

Yagize ati Nibyo koko Koperative MGC  yabayeho ariko iza guhagarara kubera icyorezo cya Covid-19 ,bityo bidutera kugira imyenda myinshi kuko tutigeze twishyura BDF, umwenda wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari no gusana inzu yabo kuko ariyo twakoreragamo. Gusa turateganya inama kuwa 08/03/ 2022 kugira ngo tunoze ibyo bibazo byoze n’icy’abanyamuryango nyirizina.”

Nyuma yo kubona ko iyi nama itabaye kandi nta n’impamvu yatanzwe kukuba itarabaye , Umunyamakuru wa Rwandayacu.com wari warayitumiwemo, kuri telefoni ye igendanwa  yavuganye na Komiseri muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare Nyamurangwa Fredy avuga ko iyi Koperative yabambuye koko kandi ko bagiye kubegera batabishyura bagasesa amasezerano, bagakodesha abandi.

Yagize ati ” Iyi Koperative y’abadozi twayikodesheje inzu Komisiyo yubakiye imiryango 11 y’abamugariye ku rugamba kugira ngo bakomeze kwiteza imbere ariko nkuko twabisezeranye n’iyi Koperative y’abadozi,  ntabwo bubahirije amasezerano kuko batishyura nkuko twabivuganye ari nayo mpamvu, tugiye gusesa amasezerano , tugakodesha abandi kuko abamugariye ku rugamba bagomba kubaho kandi bakabeshwaho n’ibyo Komisiyo yabageneye.”

Kuri iki kibazo Rwandayacu.com yavuganye n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre yemeza ko ikibazo bakizi ariko ko kiri gukurikiranwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) ko nabo bategereje ibizavamo.

Yagize ati Icyo kibazo nkuko mukitubajije niko natwe tukizi ariko ubu tuvugana kiri gukurikiranwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) , bityo twe nk’ubuyobo zi  bw’umurenge, nta kindi twabikoraho uretse gutegereza ubugenzuzi  bwa RCA ( Audit)  , ibizavamo akaba aribyo tuzaheraho tugira icyo twabikoraho.”

Abanyamuryango ba Koperative y’abadozi ba Musanze( Musanze Garment Cooperative) bakomeje gusaba  ko bahabwa imigabane yabo  bagakomeza kwiteza imbere cyangwa se bakegurirwa imashini zabuze gikoresha  ahubwo zikaba  ziri kwangirikira mu nzu  ikodeshwa amafaranga ya Koperative itagikora aho kugira ngo zikomerze kongera ideni ry’ubukode kandi ntacyo zinjiza.

Abanyamuryango ba Koperative y’Abadozi  b’imyenda Musanze ntibazi aho imitungio yabo iherereye (ifoto yo mu bubiko)

 3,127 total views,  4 views today