Musanze: Abaturiye ikigo cya WASAC babangamiwe n’urusaku rw’amaradiyo rusohokamo rubateza umutekano muke

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abaturage baturiye inkengero z’ikigo cya WASAC ishami rya Musanze,ni ukuvuga abo mu kagari ka Mpenge, Umudugudu wa Gikwege;bavuga ko babangamiwe n’urusaku rw’amaradiyo rubabuza amahoro mu bihe bifuza kuruhuka aho ni ku wa gatandatu no ku cyumweru, guhera sa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugera sa moya n’igice , ibintu basaba ko byakosorwa ngo kuko abo baturage baba bifuza kuruhuka.

Umwe mu baturiye uyu mudugudu wa Gikwege aho ahana imbibe n’iki kigo yagize ati: “ Rwose aha muri WASAC baratubangamiye cyane kuko bihaye gahunda yo gukorera siporo mu kigo cyabo bagacuranga ibiradiyo binini, amajwi yazo kuko aba arimo ingoma zikomeye, ntitwogera gutuza no kugoheka cyane ko baza no mu mpera z’icyumweru aho umuntu aba akeneye kuruhuka, tekereza nawe sa kumi n’ebyiri ukumva urwo rusaku, wakongera gusinzira se, ubu impinja iyo bukeye tuzikura mu buri tugatembera mu buryo tutari twateguye , kuko nta mahoro zagira, twifuza ko ubuyobozi bw’umurenge na WASAC bwadufasha mu gukemura iki kibazo”.

WASAC ishami rya Musanze bakorera siporo mu kigo bacuranga radiyo bikabangamira abaturage

 

Undi muri ababaturage yongeraho ko ngo hari igihe bazasanga imirambo mu nzu y’abantu bahagaze imitima kubera  kubura umwuka bitewe n’ingoma zo muri WASAC Musanze zikubita umutima ukaba wahagarara.

Yagize ati: “ Nkanjye ngira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, iyo numvise urusaku umutima urakuka ngashaka kwitura hasi, binsaba gusinzira neza no kuruhuka bihagije, iki kibazo kandi ntabwo nkifite njyenyine ndakeka muri uyu mudugudu nzi nk’abantu bane barware imitima, hari ubwo rero buzajya gucya bagasanga hari abagagariye mu buriri niba WASAC itagabanyije cyangwa ngo ikureho ziriya radiyo zidutera urusaku rwinshi rukatubuza umutekano”.

Bamwe mu bakorera siporo muri kiriya kigo  cya WASAC Musanze ;barimo uwitwa Uwitonze Emmanuel nawe uhishako ari umukozi wa wa WASAC ariko amakuru Rwandayacu.com ifite ari uko nawe ari umwe mu bayobozi ba WASAC Musanze yavuze ko iki kibazo bakiganiriyeho n’ubuyobozi bw’umurenge wa Muhoza.

Yagize ati: “ Twebwe ibi bintu ndakubwiza ukuri ko nta cyo bitwaye umuturage wa hano kuko dutangira siporo sa kumi n’ebyeri za mu gitondo tugasoza sa moya n’igice, kandi tugenda tugabanya ijwi ry’indirimbo, njye mbona tutabangamye cyane kandi ari n’ibyo se ibi ko twabivuganye n’umurenge wa Muhoza, Gitifu Manzi nta bizi ?Nkumva rero hari bamwe barimo n’itangazamakuru bashaka gukurura umwuka mubi mu baturage ba Gikwege n’ikigo cya WASAC Musanze”.

Mu gushaka kumenya koko niba Gitifu wa Muhoza Manzi Jean Pierre niba nawe kuri iyi ngingo hari icyo yaba abiziho ndetse n’ingamba bafashe, yahakanye yivuye inyuma ko nta biganiro yigeze agirana na bariya bakorera siporo muri WASAC Musanze mu bihe bya wekendi.

Gitifu Manzi Jean Pierre yagize ati: “Nta kintu nigeze mvugana n’abariya bakorera siporo muri WASAC Musanze, nta n’ubwo nzi ko bakorera siporo hariya rwose, gusa ubwo tubimenye tugiye kubikurikirana tubihe umurongo tunabagire inama,kuko nta muturage ukwiye kubuzwa amahoro n’umururanyi we”.

Umuyobozi wa WASAC ishami rya Musanze, Murigo Jean Claude we atangaza ko   iriya gahunda bayishyize muri kiriya kigo bagamije gufasha abaturage nta kindi.

Yagize ati: “  Twebwe iriya gahunda twayishyizeho ku nyungu z’abaturage kugira ngo bajye bakora siporo, niba rero bo bumva bibabangamiye tugiye kubikuraho tubihagarike burundu.”

Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije Ingingo ya 53: Guteza urusaku rurengeje ibipimo Bitabangamiye ibiteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, umuntu uteza urusaku rurengeje ibipimo byagenwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) by’amafaranga y’u Rwanda.

 

 1,066 total views,  1 views today