Rubavu: Abasigajwe inyuma n’amateka barashimira Perezida Kagame wabubakiye inzu zo guturamo

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

 

Nyuma yo guhabwa amazu , bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu, bahejwe inyuma n’amateka bavugako bakomeje gushimira Perezida Kagame wabubakiye inzu zo kubamo, ndetse akabaha n’ibikoresho byo mu nzu kimwe n’ibiribwa.Ibi bikaba byakorewe imiryango 8 itishoboye .

Mushimiyemungu  ni umwe mu bahejwe inyuma n’amateka avuga ko kuba abonye inzu bigiye kumuhindurira ubuzima n’imibereho, kandi akaba yishimira ko atazongera kwicwa n’imbeho.

Yagize ati: “Njye mbonye Perezida Kagame namuhobera cyane kuko ari mu baperezida bahaye agaciro twebwe abahejwe inyuma n’amateka, ndamushimira cyane kuko yaratuzirikanye aduha izi nzu,none akaba aduhaye na matera!Kagame rwose aradutengamaje ni ukuri”.

Akomeza avuga ko nyuma yo kuva mu mashyamba babaga mu nzu ziva aho batabashaga gutandukanya gutandukanya ijoro n’amanywa kubera inzu zishaje, ariko kuri ubu no ku manywa bashobora kujya mu buriri bakaryama bakaruhuka.

Ishimwe Pacifique Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yashyikirije abahawe inzu ibiryamirwa.

Izi nzu bazimurikiwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu,aho buvuga ko nabwo byari mu buryo bwo kwesa imihigo y’umwaka 2020-2021, nk’uko Ishimwe Pacifique Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ahoasaba abahawe ziriya nzu gukomeza kuzibungabunga.

Yagize  ati: “Imiryango 8 itishoboye ni yo twashyikirije inzu, tubikoze nyuma yo kubona ko abayigize twabasuye tugasanga babayeho nabi mu buzima butagufasha gutekereza neza ku iterambere. Izi nzu tubahaye turabasaba kuzifata neza ntizangirike,barasabwa kujya baziraramo, ni inzu zikomeye zubatse mu buryo bwiza bugezweho, kandi bamenye ko bafite ubuyobozi bubakunda.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko hari gahunda yo gusana izindi nzu z’abahejwe inyuma n’amateka, ndetse akizeza n’abandi batarubakirwa ko kuri ubu  na bo mu minsi iri imbere bazubakirwa.

Mu Karere ka Rubavu hasanwe inzu, ubwiherero 110 hagasanwa ubugera kuri 830 kuri 425 akarere kari kahigiye, imiryango igera kuri 122 itishoboye yubakirwa inzu.

 1,906 total views,  2 views today