Musanze:SACOLA yoroje imiryango itishoboye isaga ijana yo muri Kinigi na Nyange
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Umuryango utari uwa Leta SACOLA ( Sabyinyo Community Livelihoods Association),ikora ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere umuturage cyane abaturiye inkengero za Parike y’ibirunga woroje imiryango igera ku 120,itishoboye inkoko zitanga amagi.Igikorwa cyashimishije aborojwe bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange yo mu karere ka Musanze.
Aba baturage bavuga ko SACOLA yabakoreye byinshi, ariko ko inkoko yabahaye zigiye bkubasteza imbere ndetse bazibyaze umusaruro nk’uko Rugarukiyehe Jean wo mu murenge wa Kinigi yabibwiye Rwandayacu.com
Yagize ati: “ SCOLA yo bwo ntabwo ari ubwa ,mbere itwereka iterambere n’urukundo iba idufitiye aya mahirwe igenda iduha tuzakomeza kuyabungabunga , impaye inkoko 3, izi nzazibyaza umusaruro ndye amagi , mu gihe abana banjye bazaba bamaze kubona ayo barya nzasagurira isoko, nguremo n’ibindi byatuma nkomeza gutegura indyo yuzuye, izi nkoko zizajya zimpa n’ifumbire urumva ko nzakomeza no kongera umusaruro w’ubuhinzi”.
Rugarukiyehe Jean, umwe mubojwe inkoko avuga ko zizamuteza imbere (foto Rwandayacu.com)
Kuba SACOLA ari inkingi y’iterambere bishimangirwa na Mukamwiza Leonie
Yagize ati: “SACOLA ni byinshi yaduhaye hano, amazi m,eza amashuri, igira uruhare mu kubaka n’ibiro by’imirenge ikoreramo, ariko by’umwihariko nshimira ko oihora itekereza ko twe dukwiye gukomeza kugira ubuzima bwiza, aho iduha imbuto za kijyambere, none iduhaye n’inkoko kugira ngo dukomeze kurwanya imirire mibi, izi nkoko zije kunganira intama nari mfite mu rugo, izi nkoko ngiye kuzifata neza nziha ibiryo byazo ku buryo zizampa amagi nkazaguramo izindi nkoko, mbese nkaba umworozi w’inkoko kuko nabonye aho bazororera nsanga byazamura umuntu vuba, SACOLA tuzakomeza guharanira ko ibyo yatugejejeho bikomeza kuramba”.
Ubwo aba baturage bahabwaga izi nkoko, aho buri muryango wahabwaga inkoko 3, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent; nawe yashimangiye ko gahuinda ya SACOLA yokoroza abaturage ije kubafasha kongera imirire inoze
Yagize ati: “ Murabizi ko muri kano karere n’uyu murenge wacu wa Kinigi natwe turimo hari ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira , izi nkoko rero SACOLA yoroje imiryango itishoboye yo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri itishoboye izi nkoko kuba bazihawe ngira ngo muziko igi ari ingirakamaro ku mubiri w’umuntu, iyi gahunda ije kubakura mu mirire mibi, hari abaziko inkoko ari itungo ritoya , nyamara inkoko uyifashe neza yazaguteza imbere kuko inkoko nayo ni uruganda ruto , twamaze kubona ko na hano inkoko zahaba, ndabasaba ko izi nkoko bazifata neza ntibumve ko baziboneye ubuntu ngo baziteregane, ahubwo bumve ko zije kubateza imbere, mboneyeho no gushimira SACOLA,ikomeje kuzamura abaturage ba hano”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi Twagirimana Innocent (foto Rwandayacu.com)
Umuyobozi w’umuryango SACOLA , Nsengiyumva Pierre Celestin,ashimangira ko inkoko bahaye imiryango itishoye zije kubafasha kuva mu mirire mibi ndetse biteze imbere
Yagize ati: “ Aborojwe inkoko ndabasaba kuzakomeza gufata izi nkoko neza , kuko ni inkoko zo mu bwoko bwiza butazabagora korora, bazahe abana babo amagi, bazirikana ko bashobora nabo kuzazongera bahereye kuri izi borojwe, ntihazagire umwana wongera kurangwa mu mirire mibi”
Umuyobozi wa SACOLA Nsengiyumva Pierre Celestin asaba abahawe inkoko kuzibyaza umusaruro (foto Rwandayacu.com).
Uyu muyobozi akomeza avuga hari ibikorwa byinshi bagenda bakora harimo kubakira abatishoboye, boroje inka abagera kuri 30, baha abana amafaranga y’ishuri, SACOLA kandi ihora yita ku ruzitiro rwo kuri Parike y’ibirunga kugira ngo inyamaswa zitavamo zigakomeza kwangiriza abaturage, SACOLA nk’uko Umuyobozi wayo yabitangarije itangazamakuru ngo mu minsi iri imbere igiye gutetra ibiti bigamije kurwanya isuri, ikabbonera ho no gushimiracPerezida wa Repubulika Paul Kagame ukomeza kubaba hafi mu bikorwa byayo by’iterambere aho ngo yabubakiye Hoteri yitwa Sabyinyo, ndetse akaba yarabashakiye umutekano, utuma bakora biteza imbere
Nsengiyumva Pierre-Celestin , yagize ati: “Kuba aba baturage inkoko iki ni kimwe ,mu korwa byo kunganira no gukurikiza urugero rwiza twahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame , aho tugomba kwigira, iyi gahunda yo kwigira rero nanone ikwiye no guha agaciro abanyarwanda muri rusange, ni yo mpamvu Sacola na yo ireba bimwe mu bikorwa remezo muri kano gace bikenewe, harimo no kwita ku bakene, kandi inzira iracyari ndende, tuzakomeza guteza imbere igihugu”.
SACOLA ni umuryango uharanira kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo bukorerwa mu cyaro ibikorwa byawo bikaba bishimwa na benshi muri kariya gace ukoreramo.
474 total views, 2 views today