Musanze:Kubera kubura inkwano,Abasigajwe inyuma n’amateka  ntibashakira mu  y’indi miryango y’abanyarwanda 

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Muhoza, Akagari ka Ruhengeri, Umudugudu wa Susa,Akarere ka Musanze bavuga ko badashobora kujya gushaka uwo bazabana mu yindi miryango y’abanyarwanda bitewe ni uko bagisuzugurwa kubera amikoro n’abandi batari bumva neza ko nabo ari abanyarwanda bashoboye.

Imibereho mibi ikomeje kuranga abasigajwe inyuma n’amateka bituma nta mikoro mu bukungu n’imibereho myiza ni kimwe mu bituma , abasigajwe inyuma n’amateka bamwe bakomeza kujya bashyingiranwa n’abo mu miryango yabo, ibintu bituma n’abandi banyarwanda bibaza impamvu uwasigajwe inyuma n’amateka ashobora gukora ingendo ndende agiye gushaka uwo bazabana wo mu muryango wabo, biganisha ndetse no kubyara ibyo abanyarwanda bakunze kwita amacugane.

Nyabyenda ni umwe mu basigajwe inyuma n’amateka wo mu mudugudu wa Susa, uyu witwa umudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge, asanga atakwigereza kurongora umukobwa wo mu miryango itari yabo.

Yagize ati: “Mu by’ukuri u Rwanda rufite abakobwa beza cyane, twumva tubashaka kuko ni nabyo byashimangira ya gahunda nziza y’ubumwe n’ubwiyunge, ariko ntabwo batwemera, kuko nta nkwano twabona, hari uwo nigeze kujya gusura iwabo bari bamuhitanye baduhaye intebe hanze nzira ko nta kazi, kandi ngo ntibashyingira mu batwa, kubera ubukene rero twirongorera babyara bacu, kandi turakundana cyane, ku buryo nka nka bene wacu ba Nyabihu ngiyeyo uyu munsi nazana mukobwa wacu nta nkwano kuko bazi neza ko tutishoboye”.

Umukecuru muzigaba avuga ko atakohereza umuhungu we kujya mu yindi miryango cyane ko atabona ibyo abaha nk’inkwano ikindi ngo imico yabo iranyuranye.

Yagize ati: “ Twebwe rwose ibyerekeranye no kuba twajya kuzana abageni bo mu yindi miryango  ni ibintu bitazgerwaho vuba, ibindi nk’abanyarwanda tubihuriyeho nko gusangira amafunguro , icupa n’ibindi , ariko ibijyanye no kuba twashyingirana birakomeye kuko turi mu bantu b’abakene mu Rwanda, none se bansabye inka nayikura hehe, nabona inkwano za miliyoni kandi nabuze ibyo ndya, tuzakomeza dusjakane hagati yacu ibindi imana izabikore”.

Muzigaba avuga ko afafite inkwano yashyingira umuhungu we bene wabo bo kwa Nyirarume (foto Rwandayacu.com).

Muzigaba yongera ho ko ngo adashobora kuzana umukobwa w’abandi ngo yicwe n’inzara

Yagize ati: “Umukobwa wavutse abona iwabo bahunika ibigega, bafite amasambu, inka zuzuye urugo, maze yemere kuza mu batindi ngo ni urukundo, oya !urukundo ntiwarurarira iminsi ibiri”.

Uwimbabazi Chantal we avuga ko yashyingiwe n’umusore wo  u muryango wabo ariko hafi y’iwabo.

Yagize ati: ” Njywe umugabo twashakanye ni wo muri Nyanza kandi imiryango yacu yarabanaga nta kundi twari kubigenza nione se ko nta handi inkwano zava twabigenza gute?Urebye gahunda ni ugukomeza abantu bakabana gutyo yenda abana bacu ubwo barimo kwiga bazagera ubwo batera imbere babone inkwano”.

Uwimbabazi Marie Chantal, asanga ubukene ari kimwe mu bituma bakomeza gushakira abageni mu miryango yabo(foto Rwandayacu.com).

Bamwe mu baturage bo muri Susa baturanye n’aba basigajwe inyuma n’amateka , n’abo bashimangira ko badashobora kubashyingira.

Umwe muri bo yagize ati: “Ariko nawe urasetsa urabona koko bariya bantu wabashyingira, nta karima yemwe habe n’iyogi, ubuse nashyingira mu batindi, oya, hari inkwano nabona se, umwana wanjye se azapfa nibura ateye imbere ko abasigajwe inyuma n’amateka abenshi batize, igihe cyose bakiri mu kiciro cy’abantahonikora kugira ngo tubashyingire bizagorana”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Axele Kamanzi, asaba abasigajwe inyuma n’amateka kumva ko ari abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati: “ Uretse no kuba bariya banyarwanda babita ko basigajwe inyuma n’amateka uretse ko njyewe ntabyemera ko bakomeza kwitwa kuriya, nzi neza ko hari n’abandi banyarwanda batinya inkwano, nta gitangaza rero kuba na  bo bagira amakenga yo kuba birinda imyenda y’inkwano, ndabasaba ahubwo gukora cyane bakiteza imbere”.

Ku bijyanye n’imyororokere ku bashakana bahuje igisekuruza cya hafi Muganga ushinzwe imyororokere y’urubyiruko ku kigo nderabuzima cya Gataraga Pelagie Nyirahabimana, asanga bitari byiza kuko ngo bigira ingaruka ku bavuka muri ubwo buryo.

Yagize ati: “ Gushakana abantu bahuje igisekuruza cya hafi bigira ingaruka ku bavuka kuri abo babyeyi baba bahuje isano ya hafi, abana bashobora kuvuka ariko ntibakomere mu bwonko, cyangwa se hakaba ubwo bamara igihe gito bakitaba Imana , ibi bintu rero iyo bikomeje bishobora kuzana ubuzimire bw’umuryango, ni ngombwa ko nibura abantu bashobora gushyingiranwa ku gisekuruza nibura cya gatatu, icyo gihe uturemangingo nibura wakwizera ko tuba tumaze kugira ingufu”.

Gataraga Pelagie Nyirahabimana

Mu murenge wa Muhoza kugeza ubu habarurwa imiryango igera kuri 6 y’abasigajwe inyuma n’amateka, ariko kubura inkwano byabahejeje mu bwigunge.

 11,473 total views,  2 views today