Ibihugu bigize EAC byahawe  Laboratwari ngendanwa zishobora gupima  Ebola na Coronavirus

 

 

Yanditswe na Gasana Jean Baptiste

Ibihugu byibumbiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, (EAC) byahawe n’uyu muryango laboratwari ngendanwa n’ibikoresho  bizabifasha  gupima indwara nka Ebola ndetse na Koronavirusi.

Izi modoka baziherewe ku kiciro cya EAC muri  Tanziya.

Izi modoka zahawe ibihugu bigize EAC  kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Mata, 2020 uko zigera ku 9 ;aribyo Sudan y’Epfo ihabwa imwe, Uganda ihabwa ebyiri na Tanzania ihabwa ebyiri Burundi bwahawe imwe, Kenya ihabwa ebyiri, u Rwanda ruhabwa imwe,

Kugeza ubu EAC itangaza ko yamaze guhugura abakozi bagera kuri 18, bashobora gukoresha izi Laboratwali ngendanwa, bakaba bashobora no guhugura abandi mu bihugu byabo ;izi Laboratwali kandi zikaba zifite ubushobozi bwo gupima udukoko tw’amko menshi, harimo n’izigize kagarara nka Ebola na nka Covidi- 19, hakaba hatanzwe n’udupfukamunwa , inkweto n’ibindi mu rwego rwo gukumira covidi -19

Mu bihugu binyamuryango bya  EAC, Uganda ifite abantu 55 banduye Coronavirus, Burundi  5, Kenya  225, Tanzania  59,  Sudan y’Epfo ni 4.n’aho Rwanda  134 .

 545 total views,  2 views today