Umuhanzi Justin Nsengimana ni umwe mu bahanzi bazitabira amarushanwa yateguwe n’umushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya (Sebeya Project).
Ku butumwa uyu muhanzi yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter. Yagize ati “Amazi ni isoko y’ubuzima nimuze tuyabungabunge niteguye gutanga umusanzu wanjye kuri cya gikorwa mwateguye ndahari kandi ndasaba buri wese kwitabira ayamarushanwa”.
Ubu butumwa kandi bunagaragara kuri Facebook,Instagram Justinofficial48.nyuma y’ubu butumwa uyu muhanzi yageneye abakunzi be abenshi bagiye bagaragaza ko babyishimiye doreko ari umwe mu bahanzi bazwi cyane mu turere iki cyogogo cya Sebeya giherereyemo ari two Rubavu,Nyabihu,Rutsiro, na Ngororero.
Nsengimana Justin aganira na Rwandayacu.com yavuzeko azitabira ayamarushanwa kuberako yakoze indirimbo ivuga kubikorwa byo kubungabunga icyogogo cya sebeya.
Aragira ati “Indirimbo yo kubungabunga ibidukikije cyane kubungabunga icyogogo cya Sebeya ni imwe mu ndirimbo zakunzwe n’abantu bataribake,nyuma yokubonako hari ibyangizwa na Sebeya nk’umuhanzi nanjye ndasaba abaturiye uyu mugezi ko bakwiye kwita kubikorwa bibakorerwa baca ibyobo bifata amazi, bakora amaterasi y’indinganire, batera ibiti bivangwa n’imyaka, ndetse no gutera amashyamba bimakaza nanone umuco wo gucukura imiringoti kuko ni byo bizadufasha guhangana n’isuri iterwa na Sebeya”.
Umuhanzi Nsengimana akomeza ashimira umushinga Tubungabunge Icyogogo cya Sebeya watekereje iki gikorwa cyo gushyiraho amarushanwa kuko mu bihangano niho ubutumwa bunyuzwemo kandi bukagera kuri benshi cyane kuruta kubinyuza mu mbwirwa ruhame, ikindi kandi kandi kuba baragize igitekerezo cyo kubungabunga Sebeya hari benshi mu rubyiruko bakuye mubushomeri muri kigihe isi yose yarihanganye nicyorezo cya covid19.
Umuhanzi Nsengimana Justin asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira
Akomeza abasababko igihe izindirimbo abatsinze bazaba babonetse hazategurwa uburyo bazenguruka utu turere bakora ubukangurambaga binyuze muri byabihangano,hafatwa n’amashusho y’uburyo ibikorwa byakozwe n’uyumushinga bimeze hanyuma bikazakoreshwa muri izindirimbo zikajya zinyuzwa mu bitangazamakuru bitandukanye .
Nsengimana yakomeje avugako kwitabira ayamarushanwa ataruko ategenya ibihembo
Yagize ati “ Ntabwo ngiye mu irushanwa kubera ibihembo kuko n’ubundi indirimbo ya mbere nayikoze ntari mu marushanwa , kuko nayikoze mbere y’uko uyu mushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya, utegura ariya marushanwa gusa hari icyo ngomba guhinduramo no kongeramo ibindi bishyashya mbese nzayivugurura kugira ngo ikomeze iryohere abakunzi banjye”.
Sebeya Project yiyemeje guhashya isuri mu cyogogo cya Sebeya.
Umuhanzi Nsengimana akora iriya iyindirimbo yitwa “Tubungabunge Sebeya” wari umusanzu we nk’umuhanzi no kwishimira uburyo umushinga Tubungabunge Sebeya Projet wamuhaye akazi mu bihe bya Covid19 yari yugarije u Rwanda n’isi yose muri rusange agasaba abanyarwanda gukomeza kumushyigikira mu bikorwa akora nawe abizezako atazabatenguha.
Umuhanzi Nsengimana yatangiye ubuhanzi bwe mu 2014, aririmba indirimbo zijyanye no kwibuka aho amaze gusohora izisaga 40, hamo izigaragara mu mashusho 12.
Icyogo cya Sebeya nigukomeza kubungwabungwa abaturage bakitezeho umusaruro w’ibihingwa
Abahanzi batangiye kugeza ibihangano byabo kuri Sebeya Project ku wa11Ukwakira , akaba azitabirirwa n’abaturage batuye mu turere twa Ngororero, Rubavu Nyabihu, na Rutsiro, Sebeya Project ikazarangiza kwakira ibihangano ku wa 29 Ukwakira 2021,aho abatsinze amarushanwa bazamenyeka ku wa 3 Ukuboza 2021.
Umuhanzi Nsengimana avuga ko Sebeya Project yamuhaye akazi mu bihe bya Covid 19 ubwo byari bikomeye.
|