Musanze: Kubera imyumvire mike bamwe mu baturage bavuga nta kizere ku rukingo rwa covid 19

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Mu gihe icyorezo cya covid 19, cyugarije isi yose n’u Rwanda muri rusange ,aho kuri ubu hari gushakwa uburyo hakingirwa abatuye isi, bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze kubera imyumvire kiri hasi , bavuga ko bifuza kudahabwa urukingo rwa covid 19, bitewe n’amakuru bumva ko ngo n’abaruhabwa bandura nyuma y’aho bashobora kwandura kandi bagapfa, bityo ngo nta kizere barufitiye.

Umwe mu baturage bo mu murenge wa Shingiro, avuga ko kuri we urukingo asanga ruje kongera kumutera izindi ndwara ashobora kutazakira

Yagize ati: “ Kugeza ubu njye ntabwo najya gufata urukingo rwa Covid 19 kuko ntabwo ndwizera 100%, nzirinda ubundi nkoreshe ibyatsi gakondo nimfata, numvise ko ari indwara yahmbwe n’abanyamahanga kugira ngo bajye bagenzura ubwenge bwacu n’ibitekerezo, ikindi ntabwo ruriya rukingo ndwizeye cyane ko numvise amakuru ko hari ibihugu bigenda birwara covid 19, kandi byarakingije abaturage barwo, oya rwose numvise ko rwangiza byinshi mu mubiri”.

Undi muturage wo mu murenge wa Kinigi , we avuga ko atajya kwikingiza kubera ko ngo na bamwe mu barufashe bapfuye bazize covid19.

Yagize ati: “ Njewe ubu ndacyabitekerezaho nzikingiza mu bihe bya nyuma kuko ntabwo ndabyizera neza , abahawe urukingo bamwe barapfuye, ikindi namaze kumva ko ruriya rukingo ruhindura uturemangingo twa muntu (AND), bityo rero ubu nkaba narifashe, ahubwo nibaza impamvu umuntu asabwa gusinya mbere y’uko umuntu afata ruriya rukingo, mu gihe izindi zo bakingira umuntu agataha ndacyabitekerezaho”.

Urukingo bamwe mu baturage  bavuga ko ngo rubatera kubababara cyane aho barutewe, bagahitamo rugendera kure

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Ruhengeri Dr Muhire Philibert, atangaza ko urukingo ruhabwa umuturage  ku neza ye, agashimangira ko kugeza ubu nta ngaruka zizwi ku buzima bwa muntu ku buryo  urukingo rwa Covid 19 rwamuhitana.

Yagize ati: “ Urukingo ni ingenzi ku buzima bwa Muntu cyane cyane nk’iki cyorezo cya Covid, ntabwo urukingo rugamije kwangiza ubuzima bwabo, abitwaza ko abazungu bakoze cyangwa bavumbuye urukingo kugira ngo bagenzure ubuzima bwa muntu cyangwa se bangize uturemangingo twa muntu, ibi ntabwo aribyo kuko Covid ni indwara izwi, nkaba rero nasaba abaturage gukomeza kumva ko bakwiye kwirinda no kwikingiza kandi kandi bagakomeza kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki”.

Dr Muhire avuga ko urukingo rwa Covid 19 nta ngaruka rugira ku muntu ku buryo yapfa.

Dr Muhire yongera ko urukingo rujya kujya ku isoko kugira ngo ruhabwe abantu hamaze gukorwa ubushakashatsi ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: “Inkingo zitangwa zimaze kwigwaho, ariko ntibibuza ko habaho ingaruka nazo zidakaze, kuko urukingo ruba rurimo rwubaka ubundi budahangarwa, hashobora kubaho impinduka rero ariko ntizajyana umuntu mu rupfu cyangwa se kugira icyo rubangamira mu mibereho myiza ya muntu”.

Ku bijyanye no kuzamura imyuvire ya bamwe mu baturage ba Musanze, Dr Muhire avuga ko bafatanya n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu gukomeza gukora ubukangurambaga, kugira ngo abantu bave mu bihuha bibabuza kujya gufata urukingo.

Ubushakashatsi  bwakozwe n’abahanga muri siyansi ku bijyanye no kuba urukingo rwahindura cyangwa se rukangiza uturemangingo tw’umuntu (AND) bitari ukuri  nk’uko ibihuha byakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga bivuga ku nkingo za Covid-19 – birimo  ko zihindura uturemangingo fatizo (DNA/ADN) tw’umuntu, n’ibivuga ko ruzangiza, kandi abo bahanga bavuga ko  ziimwe mu nkingo zakozwe zikoresha uduce tw’ibigize virusi ubwayo bita RNA/mRNA.

 

Zimwe mu ngaruka abamaze guhabwa urukingo kandi na  bwo zidakanganye cyane, harimo nko kubabara umutwe, kuribwa aho watewe urushinge, kubabara mu ngingo no mu nyama rimwe na rimwe, kugira isesemi, kumva hari ubwo utameze neza mu mubiri n’ibindi, ikindi ni uko umuntu agenda agerwahi n’ingaruka bitewe n’imiterere ya buri mumntu.’umubiri.

Kugeza ubu  ku isi hari inkingo zigera kuri ebyiri ziri guterwa abatuye isi arizo AstraZeneca, na Pfizer-BioNTech mRNA COVID-19,

Kugeza ubu dukora iyi nkuru ,mu Rwanda hamaze gukingirwa abasaga    ibihumbi 700,n’aho abasaga 900 Covid yarabahitanye.

Abasaga ibihumbi 700 mu Rwanda bamaze guhabwa urukingo rwa Covid 19.

 752 total views,  2 views today