Musanze: Abarokotse Jenoside batujwe mu mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge Susa babangamiwe n’inzu zigiye kubagwira

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bo mu mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge wa Susa,Umurenge wa Muhoza, akarere ka Musanze; bavuga ko babangamiwe n’amazu bubakiwe agiye kubagwaho kubera ko agiye kugwa , kuko yubatswe mu buryo bwihuse bigatuma no gusenyuka byihuta, bakaba basaba ko bakubakirwa andi cyangwa se akavugururwa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo butangaza ko iki kibazo bukizi kandi buri mu nzira yo kukibonera umuti.

Aya mazu yubatswe mu mwaka wa 2007, abayatuye bavuga ko bafite impungenge ko izi nzu zizabagwaho.

Inzu ya Karaza avuga ko yahisemo kuyivamo ngo itamugwira n’abana be

Kabaraza Spesiose, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,akaba n’intwaza, we avuga ko inzu ye yashaje ku buryo yahisemo kuvamo akajya gucumbika ahandi.

Yagize ati: “Iyi nzu uko muyibona imaze imyaka igera ku 10, urabona ko ishaje iyo imvura iguye cyangwa se umuyaga ugahuha mba nzi ko iraza kungwaho, na we urabona ko yagiye ihomoka , ibikuta na byo bigiye  kugwa kuko urabona ko byagiye bisa n’ibigarama kubera kubakwa nabi banihuta kuko yubatswe mu buryo bw’umuganda bihuta, ndasaba ko banyubakira kimwe na bagenzi banjye”.

Kabaraza Spesiose akomeza avuga ubuyobozi bw’akarere , n’iz’umutekano zamusuye ubu ngo akaba ategereje isubizo  nyuma y’icyorezo cya Koronavirusi.

Karibusana Innocent, na we ni umwe mu barokotse Jenoside utuye muri Susa, yagize ati: “Njye ndasaba ko baduha ubuhingiro tukava muri izi zigiye kuzatugwira kandi ntitugira n’uburyo bwo kwicumbikira uwadufasha akadukura muri ibi binonko bigiye uzatugwira , ubu mba muri iyi nzu n’abana banjye , iyo umuyaga uhushye imvura ikubye twisunga abaturanyi, izi zubakishijwe n’amatafari atari ayo ku rugero rumwe , kuko ni ayo abaturage bikuriraga mu ngo zabo adahuje iforomo”.

Kabaraza avuga ko ubu yahisemo guhunga inzu yabagamo kugira ngo itamugwaho

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi  Janine, atangaza ko ku bufatanye n’abaterankunga bagiye kuvugurura ziriya nzu zo mu mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge wa Susa.

Yagize ati: “ ikibazo cya ziriya nzu kirazwi kandi ubu tugenda tukiganiraho n’abafatanyabikorwa banyuranye, harimo FARG, n’abandi ku buryo ziriya nzu mi minsi mike ziriya nzu zizasanwa , cyangwa se byaba ngombwa zikubakwa bundi bushya , kuko koko ubona ko zitameze neza, kandi icyambere ku munyarwanda ubu ni ubuzima bwe, ntituzemera ko izu zibagwaho , ikindi ndakomeza kubihanganisha muri ibi bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 26, byahuye n’icyorezo Covidi-19, bakomeza kubahiriza amabwiriza yo kukirinda”.

Umudugu w’ubumwe n’ubwiyunge wa Susa, ugizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abagize uruhare muri Jenoside bireze bakemera icyaha, abahejwe inyuma n’amateka, abahoze mu ngabo za APR, n’abahoze mu ngabo za Leta ya Habyarimana Juvenal, aba bose bakaba bavuga ko babanye neza mu bumwe n’ubufatanye.

Odile na we ni umwe mu batuye Umudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge yemeza ko inzu igiye kuzamugwa hejuru.

 

 604 total views,  2 views today