Nyabihu: Bigogwe abagabo bashimira ADRA Rwanda yabahaye imbangukiragutabara izabaruhura umujishi
Yanditswe na Editor.
Abaturage bo mu karere ka Nyabihu, cyane abagabo bo mu murenge wa Nyabihu, bashimira ADRA Rwanda ibinyujijie mu mushinga wayo Embrace Hobe, yabahaye imbangukiragutabara ije kubaruhura umujishi w’ingobyi ya Kinyarwanda, ngo kuko bakoraga ingendo ndende bagana ikigo nderabuzima cya Bigogwe.
Iyi mbangukiragutabara ifite agaciro ka miliyoni 80 ngo ni igisubizo ku baturage ba Bigogwe n’akarere ka Nyabihu muri rusange.
Mukamazimpaka Languide ni umuturage wo mu murenge wa Bigogwe, yagize ati: “ Kuri ubu twebwe nta kuntu twabona dushimira ADRA Rwanda, mu gihe cy’imyaka ine imaze ikorera muri aka karere twungutse byinshi mu iterambere, kunoza imirire , gukemura amakimbirane mu ngo n’ibindi, ariko uyu munsi iyi mbangukiragutabara yo ije gukuraho imvune kuri twe n’abagabo bacu, abagore twabyariraga mu nzira rimwe na rimwe ababyeyi bagapfa kimwe n’abana kubera kutagera ku ivuriro, ibi ni ibintu byiza ndajya numva ngeze igihe cyo kubyara mpamamagare iyi mbangukiragutabara”.
Kazimbaya Eliab na we ni umugabo wo muri Bigogwe yagize ati: “ Iyi mbangukiragutabara inkuye ku ngoyi ikomeye nabaga nisomeye agacupa kanjye nka sa tanu z’ijoro nkumva ngo njye guheka, tukagenda twisenagura ku mabuye, rimwe na rimwe kubera kugenda ducunda umubyeyi mu ngobyi ya Kinyarwanda hakaba ubwo umwana apfira mu nda cyagwa umubyeyi akavunagurika , nk’ubu nkanjye aho ntuye kugira ngo umubyeyi agere ku kigo nderabuzima yishyura nibura amafaranga ibihumbi 5 ubu rero iyi mbangukiragutabara ije ari igisubizo”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Florence ni we washyikirijwe ibya ngombwa by’imbangukiragutabara ya Nyabihu.
Umukozi wa ADRA Rwanda ushinzwe imari, avuga ko iki gikorwa cyo kuzirikana Nzayikorera Christophe, avuga ko ADRA Rwanda na yo igira uruhare mu kubaka igihugu baharanira ko umuturage agira ubuzima bwiza.
Yagize ati: “ Muri Nyabihu ni akarere k’imisozi miremire kugeza umurwayi kwa Muganga ni ikibazo , ubu rero mu myaka igera kuri ine dukorera muri aka karere ka Nyabihu twagerageje kunoza imirire , kwiteza imbere ndetse no gutoza imiryango kubana neza , ubu rero iyi mbangukiragutabara twasanze bikwiye ko ikoreshwa mu kubunga ubuzima bw’umuturage , iyi ngobyi y’abarwayi ifite agaciro ka miliyoni 80, izafasha ababyeyi kutarembera mu ngo nkaba rero nsaba abaturage ba Nyabihu, kutarembera mu ngo cyane ko babonye inyoroshyangendo kugira ngo bagere kwa muganga”.
Ubwo iyi mbangukiragutabara yashyikirizwaga akarere ka Nyabihu uwaje ahagarariye intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Florence, akaba Umunyabanga Nshingwabikorwa w’iyi ntara, yasabye abaturage gukomeza gushaka uburyo bwose bwatuma batarembera mu ngo harimo gutanga ubwisungane mu kwivuza ndetse no kugira isuku bituma birinda indwara zikomoka ku mwanda.
Yagize ati: “ Kuba ADRA Rwanda itanze iyi mbangukiragutabara iki ni igikorwa kiza kandi kigaragaza imiyobere myiza nk’uko Perezida wa Repubulika ahora abivuga ko umuturage ariwe uri ku isonga, turashima rero ibikorwa bya ADRA Rwanda, tukanaboneraho gusaba akarere ka Nyabihu gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi mbangukiragutabara izagere ku nshingano zabo harimo kuyifata neza, nkasaba rero nanone abaturage kwitabirira gahunda ya mitiweli, no kwirinda kubyarira mu ngo, ubu rero ubwo iyi mbangukiragutabara ibonetse ubu ubuyobozi bugiye gusana no guhanga imihanda mishya”.
Kugeza ubu mu gihe cy’imyaka igera kuri ine ADRA Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu, imaze gutanga inka zisaga 400, ihuza imiryango isaga 1000 yabanaga mu makimbirane, ikaba imaze gutanga imbangukiragutabara zigera kuri 4 mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.
1,339 total views, 2 views today