Gisagara:  Mukindo Inzoga z’inkorano zikomeje guhungabanya umutekano

 

Yanditswe na Chief Editor.

Abaturage bo mu murenge wa Mukindo, akarere ka Gisagara , bavuga ko bahangayikishijwe n’abakora inzoga z’inkorano banze kuva ku izima mu kuzikora , none kuri ubu zikaba zimaze guhindura urubyiruko rw’aho ibihazi, aho izi nsoresore zimara kunywa izi nkorano zikambura uwo zihuye na we wese zigakubita zikanakomeretsa.

Muhire Innocent ni umuturage wo muri Mukindo, avuga ko hari ubwo usanga abagabo , abasore ndetse n’abagore iyo bamaze kunywa izi nzoga z’inkorano barangwa no kwanduranya, abandi ngo ugasanga bigaragura mu nzira kubera ziba zabateye umunaniro.

Yagize ati: “Rwose inzoga z’inkorano hano muri Mukindo ni ikibazo gikomeye, ariko noneho zagera ku basore batagira n’akazi bwo bikaba ikibazo gikomeye, iyo bamaze kunywa izo nzoga badutegera mu mayira bakatwambura, bagafata abagore ku ngufu , bagapfumura amazu, ndetse n’imyaka mu gasozi, ubu twarumiwe cyane, gusa tubabzwa ni uko iyo aba basore bazwi ku izina ry’ibihaze iyo bafashwe babarekura batabahannye mu buryo bufatika”.

Muhire yongera ho ko byaba byiza abakuru b’imidugudu bahagurutse bakarwanya abo bose bakora izi nzoga z’inkorano kubera ko ngo zikorerwa mu ngo baba bayobora.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukindo Rutaganda Jean Felix ashimangira koko ko ikibazo cy’inzoga z’inkorano kiri muri uyu murenge ariko ko ari abazikora ndetse n’abazinywa iyo bafashwe bahanwa.

Yagize ati: “ Inzoga z’inkorano muri uyu murenge hamwe na hamwe zirahari ari nayo mpamvu usanga tugira ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’insoresore zimara kuzinywa zikirirara mu baturage zikiba ndetse zikanakubita, aba na  bo bazwi nk’ibihaze turabakurikirana kimwe n’abakora izo nzoga ,tukabigisha abandi tukabohereza mu bigo bishinzwe kubagorora, rwose iki ni ikibazo twahagurukiye, kugira ngo tugice burundu”.

Mu murenge wa Mukindo mu duce tumwe na tumwe havugwa inzoga z’inkorano zirimo yewe muntu, na Muriture zikorwa  ngo hifashishwe amazi n’amajyane bakongeramo umusemburo w’imigati uzwi ku izina rya pakimaya, inzoga ngo benga ikanyobwa nyuma y’isaha imwe, ariko icupa rimwe ngo rirahagije kugira ngo umugabo abe asinze.Ikindi ni uko umaze kunywa izi nzoga iyo zimuzahaje asinzirira ku muhanda, akaba na we yakwamburwa ibye.

 581 total views,  2 views today