Gakenke: Abaturage babangamiwe n’amatungo ava mu isoko akabonera imyaka

Yanditswe na:Umwanditsi wacu.

Abaturage   bafite imirima mu nkengero z’isoko ry’inka rya Kivuruga  mu karere ka Gakenke  baravuga ko babangamiwe n’inka zibonera imyaka ;  kubera ko  uruziriro  rw’iryo soko  rwashaje, ibintu babona bibatera ubukene ndetse bigateza n’umutekano muke

Nzamwita Claude bakunze kwita Dusabimana   ni umwe mubafite  imirima  mu nkengero z’iri so ry’inka rya Kivuruga   avuga ko    imyaka ye yangijwe n’inka  zirenga uruzitiro rw’iri soko rwashaje maze  zikaza  kumwonera imyaka yahinze.

Yagize ati: “ Rwose abacuruzi b’inka baratubangamira cyane kuko izi nka zitwonera imyaka, zikinjira mu ngo z’abaturage hano, kugeza ndetse n’ubwo aba bacuruzi b’inka bashaka kudukubita, mbese duhorana amakimbirane hano kandi ibi ubuyobozi burabizi ariko ntabwo bubiha agaciro, rwose ubuyobozi nibudufashe ubwo bazanye hano isoko rya kijyambere ry’ibindi bicuruzwa, burebe uburyo bwakubaka urupangu rw’inka kimwe n’andi matungo bireke kutwangiriza imyaka.”

Kubera ko isoko ryubatswe n’ibikoresho bitaramba inka zirasohoka zikangiza imyaka y’abaturage(foto Nirembere)

Aba baturage bafite amasambu  mu nkengero z’iri soko ry’ika rya Kivuruga barasabako irisoko rya sanwa  mu gihe cya  vuba kandi bigakorwa mu buryo burambye  kugirango  inka  zitazakomeza  kurenga uruzitiro zikabonera imyaka, nk’uko Mukamazera Euphrasie yabibwiye rwandayacu.com

Aragira ati “Sinibaza impamvu akarere ubwako kazi neza ingorane ziterwa n’inka iyo zimaze gusohoka mu kiraro , ariko izaje mu isoko zo ziba zivuye no  mu duce tunyuranye kandi ziba zirwana ariko ugasanga bubakishije  utuntu tw’uduti tudafashije,birakwiye ko hafatwa izindi ngamba.”

Inka zikunze kunanira abashumba zikajya mu mitungo y’abaturage iri hafi y’isoko(foto Nirembere)

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias aravuga ko  mu ngengo y’imari y’uyu mwaka   iri soko rigiye gusanwa   mu buryo burambye hakoreshejwe ibyuma kugira ngo inka  zitazongera  kujya zonera abaturage .

Aragira ati: “ Ikibazo cy’amatungo cyane cyane inka ziba zazanywe mu isoko rya Kivuruga , kirazwi ku buryo kiri mu nzira yo kubonerwa umuti, hakubakwa koko uruzitiro hakoreshejwe ibyuma kuko n’ibyo mu by’ukuri bikumira inka mu gusohoka mu rupangu, nkasaba rero aba bahinzi kwihangana ndetse n’abacuruzi b’inka gukomeza kujya bacunga  inka zabo bazikumira ku buryo zitonera abahinzi cyangwa ngo zibe zateza umutekano muke.”

Ibikoresho byubatse isoko rya Kivuruga birashaje(foto Nirembere).

Kuba ibikoresho byubatse isoko ry’inka bitaramba kandi bikaba bidakomeye cyane cyane ko ari ibiti, ni kimwe mu bituma ziriya nka zisohoka zikajya kwangiriza abaturage imyaka yabo.

 1,601 total views,  2 views today