Rubavu: Bamwe mu bayobozi bigize indakoreka bubaka nta bya ngombwa bitwaje ububasha bwabo, akarere kabahagurukiye

 

Yanditswe na Editor.

Abaturege bo mu karere ka Rubavu bavuga ko ikibazo cy’imyubakire bumva gikwiye kujya gikurikiza amategeko, ariko ngo batangazwa no kubona hari bamwe mu bayobozi bubaka nta bya ngombwa bitwaje ko bafite ubudahangarwa n’ububasha.

Ibi aba baturage barabivuga mu gihe Uwimana Patrice Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akagari  ka Murambi, yesenyewe inzu ye kubera ko yayubatse nta byagombwa ifite.

Ubuyobozi bw’akarere bwo ngo ntibuzihanganira abubaka nta byangombwa, ngo kuko biteza akajagari.

Uwimana Patrice yubatse inzu itagira ibya ngombwa ariko akarere ko kayisenye imaze kugendaho asaga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati: “ Bansenyeye inzu yari imaze kugendaho asaga miliyoni enye, njye we rero nubatse koko nta byangombwa ariko ntabwo bikwiye ko nsenyerwa bene iki kigeni , ahubwo njyewe nifuza ko ubutabera bwandengera, nshingiye ku butabera u Rwanda rugenderaho kuko iyo mbaze  neza hamaze kugendaho miliyoni enye n’igice nari nsigaje gushyiramo sima no kuyikinga”.

Abaturege bo muri Rubavu na bo bashimangira ko ikibazo cy’imyubakire gikwiye gukosoka ,kuko ngo hari zimwe mu nzu birengagiza, bagasiga inzu zitagira ibya ngombwa hafi y’aho bakorera bakajya gusenya iza kure.

Umwe muri aba baturage yagize ati: “ Ni gute umuyobozi arenga amazu agera kuri 60, yubatswe ayarebera akajya gusenya izindi bitwa ba nyakujya, ikidutangaza ni uko hano nko muri uyu mugi wa Rubavu hari amazu yuzura ashyigikiwe na bamwe mu bayobozi, ukabona gitifu yujuje inzu itagira ibya ngombwa, aho kugira ngo ubuyozi mu gihe cyo gusenya buze busenye ni iye bugasenya iy’umuturage, ubuyobozi nibureke kurangara , ibyemezo bikomeze bifatwe kimwe ku baturage bose, nk’ubwo gitifu yayubatse yitwaje ko ntawamuvugaho”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwo bwihanangiriza buri wese wubaka nta byongombwa agira , bumumenyeshako uzajya afatwa uwo ari wese azajya ahura n’ingaruka zikomeye harimo no gukuraho izo nyubako, kuko ziteza akajagari mu miturire nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Déogratias, abitangaza.

Yagize ati: “ Ubundi nk’abayobozi dusabwa gukora ibyo twigisha abaturage tukababera urugero rwiza , uyu munsi niba umuturage akora ibyo nakoze ngahindukira nkamuhana, bivuze ko ari twe tuba twirengagije inshingano zacu ndetse duhemberwa buri munsi, bivuze ngo n’undi wese yaba ari umuturage yaba ari umuyobozi ntawe ugomba kujya hejuru y’amategeko , uzajya arenga ku mabwiriza wese hatitawe ku cyo aricyo azajya abihanirwa n’amategeko”.

Abayobozi ba Rubavu basaba abaturage buri gihe guhora birinda imyubakire yo mu kajagari, ngo kuko idindiza gahunda y’iterambere ry’igihugu.

 623 total views,  2 views today