Sudani y’Epfo: UN yambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwayo

Yashyizweho na Rwandayacu.com

Ku wa 16 Werurwe, Umuryango w’abibumbye (UN)  wambitse imidari y’ishimwe abapolisi 240 bagize itsinda ry’abapolisi (RWAFPU-1)  bari mu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu rwego rwo kubashimira uburyo  bakorana umurava n’ubunyamwuga.

Umuhango wo kubashyikiriza iyo midari y’ishimwe wabereye i Malakal aho iryo tsinda ry’abapolisi rikorera akaba ari naho rikambitse.

Ni umuhango wayobowe n’umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo, Police Commissioner, Madamu Christine Fossen.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’Abayobozi bakuru b’umuryango w’ababibumbye, Abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, abanyacyubahiro batandukanye baturutse muri Guverinoma ya Sudani y’Epfo, n’abandi bapolisi bashinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu baturutse mu bindi bihugu n’bayobozi bakuru bo muri Polisi ya Sudani y’Epfo.

Mu ijambo yabagejejeho Madam Christine Fossen, yashimiye Leta y’u Rwanda ubushake igaragaza muri gahunda zo guharanira amahoro mu bindi bihugu, ashimira Abapolisi b’u Rwanda  akazi gakomeye bakora, umurava bagakorana ndetse n’ubunyamwuga n’ubunyangamugayo bibaranga, bigatuma intego za Loni zigerwaho. Yabashimiye kandi imbaraga bakoresheje mu kazi kose bahawe gukora cyane cyane ko bitari byoroshye kubera icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati: “Uyu munsi, turabashimira akazi gakomeye n’ubwitange, ubufatanye bwiza n’izindi nzego, n’umusanzu mwatanze mu kurengera abaturage no guharanira amahoro arambye muri Sudani y’Amajyepfo”.

Nyuma y’umuhango Komiseri wa Polisi yahuye n’abayobozi b’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari (RWA FPU-1), aho yasobanuriwe akazi kabo ka buri munsi n’ibindi bikorwa bakora  bijyanye no kwita ku mibereho myiza y’abaturage byakozwe kuva bagera muri Sudani yepfo muri Mata, umwaka ushize.

 654 total views,  2 views today