Kubera imyitwarire mibi Sugira Ernest yahawe igihano cy’amezi abiri adakinira APR FC

 

Yanditswe na Chief Editor.

Rutahizamu Sugira Erenest, APR FC yafashe ikemezo cyo kumuhagarika mu gihe cy’amezi abiri kubera imiyitwarire  ye idahwitse.

Mu makosa Sugira ashinjwa harimo kuba yaragiranye  ikiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gufasha u Rwanda kujya mu mikino ya nyuma ya CHAN2020, akagaragaza ko muri APR FC atishimye, byatumye ahagarikwa amezi 2 nubwo yari yasabye imbabazi.Ikindi ngo ni uko  yitwaye nabi mu ku mukino wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda 2019-20 bakinnye na AS Kigali.

Abafana n’abakozi  muri rusange,beretswe  Ibarwa APR FC yagenewe Sugira Ernest, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA)ikubiyemo amakosa yose yaranze Sugira Ernest ari na yo ikipe yahereyeho ifata ikemezo cyo kumuha ibihano birimo kumuhagarika gukina mu gihe cy’amezi abiri.

Iyo baruwa igira iti: “Ku mukino wa AS Kigali na APR FC wakinwe tariki 04 Ukwakira 2019 kuri Stade ya Kigali, i Nyamirambo, ubwo abandi bakinnyi bajyaga gufata amabwiriza ku mutoza wa APR FC, wowe (Sugira Ernest) wahisemo kujya ku batoza b’indi kipe duhanganye, ibyo wabikoze inshuro zirenze ebyiri; Wavugiye mu itangazamakuru ko APR RC nk’ikipe ufitiye amasezerano kandi ubwayo ikaba yubahiriza ayo masezerano, kugeza ubu utarayiyumvamo.”

Aya makosa yagarutsweho umutoza mukuru wa APR FC, Adil Mohammed Erradi ashinja Sugira Ernest , muri iki cyumweru.Ni yo yo yatumye Sugira Ernest ahagarikwa gukina ndetse  no gukorera imyitozo muri APR FC mu gihe kingana n’amezi abiri uhereye igihe yaherwe  ibarwa; akajya akorera imyitozo mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC;hemejwe   kandi ko umushahara we ugabanukaho 30%, kugeza igihe guhagarikwa kwe kuzaba kurangiye.

Ibi bihano ni bimwe mu bituma uyu Sugira atazaboneka mu mikino ya CHAN 2020 izabera mu gihugu cya Kameruni.

 852 total views,  2 views today