Musanze: Abapolisi bahuguwe ku kwirinda COVID-19

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Inkuru Rwandayacu.com ikesha Polisi y’igihugu ivuga ko Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Nyakanga abapolisi 84 bakorera mu karere ka Musanze bahawe amahugurwa y’ibanze ku kwirinda icyorezo cya COVID-19. Ni amahugurwa yatanzwe n’itsinda ry’abaganga bashinzwe gutabara aho rukomeye  bo mu bitaro bya Ruhengeri.

Ubuyobozi bw’ibitaro  bwavuze ko aya mahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi abapolisi mu rwego rwo kurushaho kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu kazi kabo ka buri munsi.

Bakaba bahuguwe ku kwirinda ubwandu bwa COVID-19 nk’abantu bakunda guhura n’abaturage, bagomba guhugurwa kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza kandi bakomeze gufasha abaturage mu kazi k’umutekano.

Bamwe mu bapolisi bahuguwe harimo abakora mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro, ishami ry’ubwubatsi, abo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ndetse n’abandi bapolisi bakorera mu ntara y’amajyaruguru  no mu karere ka Musanze.

Aya mahugurwa aje akurikira andi aherutse kuba muri uku kwezi kwa Nyakanga tariki ya 9, yatanzwe na Minisiteri y’ubuzima akaba yarabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru,  ahabwa abapolisi n’abandi bakozi bose bakore muri iki kigo cya Polisi y’u Rwanda.

Mu mahugurwa abapolisi i Musanze basobanuriwe byinshi kuri covid-19(Foto Polisi y’u Rwanda).

Ni amahugurwa yari akomatanyije  yibanze ku kugaragaza uko icyorezo cya COVID-19 cyandura n’uko cyakwirindwa, uburyo umuntu yitwara yirinda igihe agiye ahantu hagaragaye umurwayi wa COVID-19 ndetse n’uko bavanga imiti ndetse bakayitera ahantu hagaragaye icyorezo cya COVID-19.

Icyo gihe abarimo guhugurwa beretswe amoko y’imyambaro y’ubwirinzi uko ari ibiri, uwo bambara bagiye ahantu hari umurwayi kugira ngo bizere ko bataza kwandura ndetse n’umwambaro w’ubwirinzi igihe bagiye ahantu hateye impungenge cyane ko hagomba kuba haranduye. Beretswe uko iyo myambaro yambarwa n’uko bayiyambura ku buryo bitabaviramo kwandura icyorezo.

Usibye uburyo bw’imyambarire, baneretswe uko bavanga imiti y’ubutabire (Chimie) ikoreshwa batera ahantu hagaragaye icyorezo cya COVID-19, iyo miti ikaba yica virusi.

 1,276 total views,  2 views today