Amajyaruguru:Guverineri Gatabazi ababazwa na bamwe mu borozi bagurisha amata bakagurira abana fanta

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Mu gihe abaturage bo mu ntara y’Amajyaruguru bishimira ko Perezida Kagame yabahaye Girinka ikabahindurira imibereho bakiteza imbere,Guverineri  Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba ababyeyi kujya baha abana babo amata no kujya bayanywa ubwabo mbere yo kujya kuyagurisha mu rwego rwo kunoza imirire, aho kugira ngo bayagurishe nyuma bagurire abana babo fanta n’indi mitobe.

Guverineri Gatabazi yagize ati: “Ni byo koko Gahunda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagejeje ku banyarwanda ifite aho yabakuye mu mibereho yabo biteza imbere bamwe bubatse amazu abandi barihira abana babo amashuri, babikesha umusaruro bakura ku nka, ariko ndifuza ko aborozi bajya banywa amata bakayaha n’abana babo, birambabaza iyo umworozi agurisha amata yose ntasige ayo mu rugo baza kunywa cyane ku bana maze bakabagurira fanta n’indi mitobe; nibumve ko amata ari ikinyobwa cy’ingirakamaro ku mubiri w’umuntu, gituma umwana akura mu bwenge n’igihagararo kubera intungamubiri zihagije amata yibitseho; ariko birambabaza iyo ngeze mu rugo rw’umworozi ngasanga abana , umugore  na we ubwe bwite barangwaho ikibazo cy’imirire mibi nahindukira kandi ngasanga  uwo iyo avuye kugemura amata ku ikusanyirizo, ahitira mu kabari akirirwa yasinze, umuryango we ukicwa na bwaki”.

Aborozi basabwa gukama amata bagasagurira isoko nyuma yo kuyanywa mu miryango yabo

Guverineri Gatabazi akomeza avuga ko yifuza ko mbere yo kujyana amata ku isoko babanza kujya bakuraho amata menshi yo kumywa , kuri bo ndetse n’abana babo

Yagize ati: “ Ababyeyi nibareke kuvuga ngo nibasagura amata make ni yo umuryango urakoresha, gahunda ya Girinka ni cyo yaziye, ubu twavuye muri bya bihe bibi aho umwana yagombaga kujyanwa mu bigo mbonezamirire, abandi bakimba amafuku kugira ngo babonemo poroteyine, umuntu w’umugabo akirwa yimba imisozi ngo abone isiha n’ifuku, ibi Perezida wacu yarabyanze azanira abanyarwanda Girinka, niyo mpavu nyine ubona n’abaturage bashima Umukuru w’igihugu”.

Guverineri Gatabazi asaba aborozi kunywa amata bakayaha abana babo(foto ububiko).

Ndazigaruye Joseph wo mu murenge wa Mukarange nawe  ashimangira ko Girinka yatumye banoza imirire kandi iba n’umwanya wo kwihangira umurimo

Yagize ati : «  Girinka yaje ije kudukura mu kaga , ndi umwe muri babantu bakuze batunzwe n’inshonzi zo mu gishanga cya Nyamurindi, ubundi tukarya amasiha , ifuku kugira ngo twirinde bwaki, kubera imiyoborere mibi twari tuziko ko twebwe tudakwiye kuba abagaragu b’inka ngo twirirwe tuziruka inyuma, muri make twari abatindi, ariko kuri ubu kuva Kagame yazana Girinka, ubu meze neza nywa amata, uretse nanjye ku musozi wacu nta muntu ukirwaza bwaki, kubera ko banywa amata, ibi byakuyeho urwikekwe rwa bamwe mu baturage babarogeye ».

Inka iyo yitaweho itanga umusaruro ariko amata yayo ni ngombwa ko umworozi ayanywa

Uzabakiriho Gervais ni umwe mu borozi ahamya ko amata ari ingenzimu buzima agashimira Perezida Kagame wazanye gahunda ya Girinka.

Yagize ati: “Ndakubwiza ukuri ,abana banjye banywa  amata bakura neza , bagira ubuzima bwiza kandi usanga igikuriro cyabo ari cyiza cyane , guha umwana amata ni kimwe mu bituma atagwingira, yemwe n’umuntu mukuru wanyoye amata usanga itoto rirabagirana , ibyo Guverineri avuga ni ukuri , usanga umworozi afata amata yose akayajyana ku ikusanyirizo agasiga nka Litiro 1 ngo niyo abana baranywa nyuma yo kongeramo amazi , ibi ni bibi kuko usanga iyo miryango ikora ibyo rimwe na rimwe ariyo usanga yongera umubare w’abafite imirire mibi , aha rero tugiye gukomeza gushishikariza ababyeyi guha abana amata no kuyanywa ubwabo kukoiyo ubonye Leta iguze amata ikaza kutwerekera uburyo abana bakwiye kuyanywa , dukuramo inama nyinshi”.

Mu ntara y’Amajyaruguru byari biteganijwe muri gahunda ya Girinka hazatangwa inka zigera ku 68.000 izisaga 67.000 zimaze gutangwa, umuhigo ukaba ko muri 2021 zizaba zimaze gutangwa.

 

 

 2,878 total views,  2 views today