Gicumbi: Babangamiwe n’abana b’inzererezi bahungabanya umutekano

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Abaturuye umugi wa Gicumbi n’abawugana bavuga ko babangamiwe n’abana b’inzerezi bazwi ku izina rya mayibobo, bagenda biyongera  muri uyu mugi, ari na ko hiyongera ibikorwa by’urugomo, aho biba icyo bahuye na cyo cyose ;ubundi ngo bakangiza n’ ibikorwa remezo.

Aba bana bivugwa ko bamaze amezi agera kuri abiri umubare wabo ugenda wiyongera ndetse n’ibikorwa binyuranye by’urugomo;abaturage bavuga ko babangamiye umutekano , ariko nanone ngo hari bamwe mu bantu bakuru baba bihishe inyuma y’ababana aho babifashisha mu kwiba.

Umuyobozi w’umudugudu wa wa Gacurabwenge Sande Emmanuel, avuga ko iki kibazo kigenda guihindura isura, ngo n’umubare w’aba bana ugenda wiyongera.

Yagize ati: “ Hari abana twari dusanzwe tuzi baba mu muhanda ariko kuri ubu bagenda basa n’abatumaho bagenzi babo , icyo twabonye ni uko aba bana bakoreshwa n’abakuze babifashisha mu kwiba , kuko hari abanyura hejuru ku mabati bakinjira mu nzu ubundi bakabifashisha mu kunyura mu madirishya, izi ni zo mpungenge dufite z’ubujura bugenda bwiyongera hano”.

Ntirenganya Eugenie  ni umuturage wo mugi wa Gicumbi,we avuga ko aba bana bangiza n’ibikorwa remezo.

Yagize ati: “ Ubu hari ubucuruzi bw’ibyuma bishaje, aba bana rero muri uyu mugi wa Gicumbi usanga basenya ibiraro bagakuraho za ferabeto, bagasambura amabati bagatwara amasafuriya , amasuka n’ibindi mbese iki mibazo gikwiye guhagurukirwa n’akarere kuko kiratubangamiye  na twe tugenda twizeye ko badushikuza ibyo tuba dutwaye mu ntoki cyangwa se bakadusanga mu mazu nijoro , ubu nta kintu wareaza mu gikoni”.

Kuba iki kibazo kiri mu bihungabanya umutekano mu mugi wa Gicumbi, gishimangirwa n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mujawamariya Elisabeth, uvuga ko ubuyobozi buri kugishakira umuti urambye.

Yagize ati: “ Ni byo koko ikibazo cy’abana b’inzererezi kimaze iminsi muri uyu mugi, abo twagendaga dufata twabahuzaga n’ababyeyi babo , usanga rero noneho umubare wabo wariyongereye;ubu rero tugiye kuvugana n’imiryango yabo cyane nk’abimfubyi , ubundi tuvugane na SOS Gicumbi , baduhe aho twaba tubagororera kuko bariya bana ni bamwe mu bahungabanya umutekano w’uyu mugi, umwana akwiye kuba mu muryango akitabwaho n’ababyeyi”.

Bamwe mu babyeyi bo muri Gicumbi ariko bo bashinja bagenzi babo kuba batuzuza inshingano zabo; bigatuma  abana bigira mu mihanda bakagera ubwo baba ba mayibobo, ibintu basaba ko n’ubuyobozi bwahagurukira ababyeyi batita ku bo bibarutse; cyane ko uyu mubare na wo ugenda wiyongera, n’abajyanwa mu bigo ngoroamuco bakagenda bagaruka  mu mihanda yo mu mugi wa Gicumbi no kuri santere z’ubucuruzi nka Rukomo n’ahandi.

 

 508 total views,  2 views today