Rusizi:RIB yafashe abashinze umutwe wiyise abameni bagera kuri 24

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko rwamaze guta muri yombi  bagera kuri 24,bafatiwe mu Karere ka Rusizi mu bikorwa by’ubwambuzi bushukana no kwihesha ikintu cy’undi. Ni abantu basanzwe bamenyerewe ku izina ry’Abameni.

Abo batawe muri yombi abenshi muri bo ntibahakana ibikorwa bafatiwemo.

Uko ari 24 barimo umukobwa umwe kandi hafi ya bose ni urubyiruko. Bafatiwe mu Murenge wa Nyakarenzo ahasanzwe hazwi kuba Abameni benshi.

Ni itsinda ry’abantu batandukanye bashuka abaturage bakabambura amafaranga hifashishijwe telephone. Aberekanywe uyu munsi biganjemo abakoraga ubushukanyi aho bahamagara abantu bakababwira ko hari amafaranga yabayobeyeho bityo bakagusaba kuyasubiza ukoresheje telephone.

Abiyise abameni bibaga bakoresheje ikoranabuhanga

Harimo kandi n’abakoraga ubwambuzi bushukana bifashishije ibibuye bibumbye mu byondo, ibi babishyiramo icyuma bakabyereka uwo bashaka gushuka ngo bamwambure bakamubwira ko yagura iryo buye kubera ko ririmo zahabu. Aba baremera ibikora bafatiwemo.

Umwe muri abo bameni yagize ati: “Icyo dukora muri ubwo bushukanyi twoherereza  abantu ubutumwa bugufi (SMS) bw’ubuhimbano tukababeshya  ko ari ubwa Mobile Money, bubereka ko bakiriye amafaranga nyuma  tukabahamagara tubabwira ko amafaranga ayobye tukabasaba kuyabayasubiza, muri uko kuyabasubiza ni bwo amafaranga yabo agenda.Ubundi rero tukabumba  amacupa twandikaho ijambo “Pure Gold Certified 1914” tukoherereza abantu SMS ivuga ko twatoye ikintu cyanditseho “Pure Gold Certified 1914” ariko batazi icyo ari cyo. Umuntu boherereje ubutumwa iyo atagize amakenga cyangwa ngo ashishoze neza, abona ari zahabu akaza akakigura kandi atariyo, ubundi tukabika amafaranga.

Abameni biyemeje kwiba bakoresheje ikoranabuhanga

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko abafashwe bagiye gukurikiranwaho ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo n’icyaha cyo kwihesha ikintu cyundi hakoreshejwe uburiganya (ubwambuzi bushukana), ibi byaha bigaragara mu ngingo ya 224 n’iya 174 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Yagize ati: “Ibikorwa byo gufata n’abandi bakora ubwambuzi bushukana bwiganjemo  ubukoreshejwe terefoni zigendanwa birakomeje. Aba twafashe ubu barimo gukorerwa dosiye kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha nkuko amategeko abiteganya.”

RIB ivuga ko bagiye guhita bakorerwa dossier igashyikirizwa ubushinjacyaha. Si ubwa mbere Abameni batabwa muri yombi muri aka karere ka Rusizi ndetse abatabwa muri yombi bakunze kwemeza ko mu mirenge ya Nyakarenzo na Nkungu biganjeyo cyane ari benshi

 903 total views,  1 views today