Musanze:Kimonyi/Abaturage babangamiwe n’abashumba babangiriza imyaka bakanabakubita

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Abaturage bo mu murenge wa Kimonyi, akarere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’abashumbi b’inka baboneshereza imyaka bagasarura ibigori byabo ndetse bakanabakubita, ibintu byaviriyemo na bamwe kumugara, ndetse bakaba biteze inzara mu minsi iri imbere.

Izi nka abaturage bavuga ko zaturutse mu karere ka Nyabihu, ngo zonera abaturage ntibavuge ngo bitewe ni uko bivugwa ko ari iz’umwe mu basirikare bakomeye, ibintu ndetse ngi n’ubuyobozi bw’umurenge bugendera kure ngo butabihuriramo n’ingorane.

Umwe mu baturage watemwe ibiganza mu kagari ka Birara, umudugudu wa Mbugayera avuga ko nta muturage muri uriya murenge cyangwa se umuyobozi wavuga kuri ziriya nka ngo kuko iyo uvuze ntibatinya kubangura inkoni n’umuhoro ngo bakugirire nabi.

Yagize ati: “ Ubu dufite umutekano muke kubera ko ubu muri uyu murenge wacu hari inka zaturutse mu karere ka Nyabihu mu nzuri za Bigogwe, zitwonera imyaka abashumba bagaca ibigori byacu bakotsa ntakutwishyura bo bajyamo bagaca gusa bakotsa kuko ntibateka, ubu imyaka yacu zarayimaze hari ari gusarura ibigori bikiri imibeya, njyewe rero navugiye imyaka yanjye bashaka kuntema turwanira umupanga bansatura ikiganza, ubu njye nanze kwirirwa mbakurikirana kuri RIB, kugira ngo batazankuramo umwuka”.

Izi nka ngo iz’abantu bakomeye ku biryo ngo nuwahirahira ngo avuge yabigwamo

Abaturage bomuri Kimonyi bavuga ko ziriya nka ari iz’abantu bakomeye mu nzego z’umutekano ngo kuko n’abayobozi batinya kuzirukana no guca amande nk’uko umwe mu baturage baganiriye na rwandayacu.com babitangaje.

Yagize ati: “ Ziriya nka nta muturage wazigabiza ngo azivugeho kuko n’abayobozi barazinaniwe kuko njyewe umwe mu bashumba twavuganye yambwiyeko ari iza afande ko na gitifu avuze yarara avuyeho, ibi rero ni bimwe mu bitubabaza cyane kuko ibi ni akarengane cyane, iyo inka y’umuturage navuga usanzwe ifashwe bahita bayijyana ku murenge bakaguca amande y’ibihumbi ijana none ziriya zo zirirwa mu myaka yacu, ubuyobozi buzirebera, uziko ejobundi Polisi n’ingabo bahavuye na Gitifu wacu bagataha nta kintu bakoze, rwose twararenganye ubuyobozi buturwaneho turenganurwe”.

Abashumba b’inka muri Kimonyi iyo umuturage avugiye imyaka ye bamukubita inkoni

Nshunguyinka Jean de Dieu ni umwe mu baturage bo mu murenge wa Kimonyi wakubiswe n’abashumba bikamuviramo kuvunika akaguru

Yagize ati: “ Rwose iz’inka zaje muri uyu murenge kimwe n’abashumba baduteza umutekano muke , baronesha imyaka yacu,badutegera mu nzira bakadukubita tukabura kirengera  nk’ubu bantegeye mu nzira barankubita bamvuna akaguru, mvuze ko nakubiswe bampindura umusazi, nabuze aho nahera ndega kuko nta n’ubwo nzi amazina yabo mbabona gusa bazenguruka hano mu midugudu yacu bafite inkoni, numva ngo izo nka ni iz’abasirikare bakomeye, kandi kuko ni byo urebye uburyo bitwara hano usanga bafite ubashyigikiye , kandi n’abayobozi bacu usanga byarabayobeye”.

Nshunguyinka avuga ko yakubiswe n’abashumba kugeza ubu ubuyobozi ntacyo buramumarira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimonyi  Nteziryayo Epimaque ,na we ashimangira ko iki mibazo akizi ariko ko bari mu nzira zo ,kugishakira umuti urambye.

Yagize ati: “ Ni byo koko muri Kimonyi hari inka bivugwa ko zaturutse mu karere ka Nyabihu muri Gishwati, zikaba zimaze ibyumweru bisaga bibiri,abaturage bavuga ko zibonera kandi koko twarabibonye imyaka zarayonnye, ndetse hari n’abaturage tuzi ko bahohotewe , baranakomeraka bigararara abandi bakurijemo ubumuga, ubu rero turimo gushaka uburyo izi nka zajya mu nzuri ntizikomeze kubangamira abaturage, hari itsinda kuri ubu ryashyizwehi n’akarere ka Musanze, kugira ngo gacukumbure neza neza aho izi nka zituruka ndetse hamenyekane na ba nyirazo, nk’ubu Ubuyobozi bw’umurenge twageze aho izo ka ziri turi kumwe n’inzego z’umutekano ubu turagerageza kubona nyirazo”.

Abaturage bavuga ko ba nyirinka ari abantu bakomeye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimonyi, asaba abaturage gikomeza kugirira ikizere ubuyobozi ndetse no kujya batanga amakuru ku bitagenda neza, cyane ko bivugwa ko ziriya nka ziza muri kariya gace hari abatumyeho aborozi, dore ko umwaka ushize nanone inka zaje muri uriya murenge nabo zigahungabanya umutekano.

Izinka mu murenge wa Kimonyi abashumba baziragira batitaye ku myaka y’abaturage

Izi nka ziri mu murenge wa Kimonyi zirirwa zangiza imyaka y’abandi ugereranije zigera kuri 200, cyane ko ziri ahantu hasaga 3 mu kagari ka Birira.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kimonyi buvuga ko bugiye gushakira umuti urambye abashumba bakubita abaturage

 3,233 total views,  2 views today