Gatsibo: Abahinga mu gishanga cya Rwangingo  bifuza guhabwa ibyangobwa by’ubutaka

 

Yanditswe na  Editor

Abaturage bahinga mu gishanga cya Rwangingo gihereye mu murenge wa Gatsibo  akarere ka Gatsibo cyane abo mu tugari twa Nyabicwamba na Mugera , bavuga ko bifuza guhabwa ibyangobwa by’ubutaka ngo kuko ni ubwo babuhinga batabwifashisha mu kwiteza imbere, bifashishije ibigo by’imari.

Aba baturage bavuga ko batemerewe kuhubaka ndetse no guhingamo ibindi bihingwa bitari imboga ,mu gihe ngo bahingagamo umuceri bikaba nta kibazo byabateraga; nyamara ubuyobozi bw’akarere na bwo buvuga ko iki kibazo bukizi , burimo kugikorera ubuvugizi.

Umwe mu baturage bo mu kagari ka Mugera, yagize ati: “ Kuri ubu nta muntu waha umwana we ikibanza kuri ubu butaka kuko nta byangobwa tugira,ndetse no kuhahinga bakatwirukaho twihingiragamo umuceri , none batubwira ko dukwiye guhingamo imboga, kandi nta kizere ko ubutaka ari ubwacu mu gihe butatwanditseho,ibi  kandi  bitugiraho ingaruka kuko ntitwabona inguzanyo muri Sacco, kubera ko nta cyangombwa cy’ubutaka kandi ibyo guhingamo ibihingwa Leta ishaka si cyo kibazo cya mbere, ahubwo baduhe ibyangombwa by’ubutaka gusa”.

Ubuyobozi bw’akarere bwo butangaza ko bitarenze ku wa  16 Werurwe2020, iki kibazo cy’aba baturage kizaba cyabonewe igisubizo nk’uko Manzi Theogene Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gatsibo ushinzwe ubukungu n’iterambere, yabitangarije Rwandayacu.com.

Yagize ati: “ Abaturage bafite ukuri bakwiye kuba bakwandikaho ubutaka natwe turabizi kandi twabikoreye raporo, ari ba nyiri ubutaka ndetse n’abo baguze na  bo bifuza guhinduranya ubutaka bazakorwa bitarenze Werurwe 2020 nko mu matariki 16, iki kibazo ,mizaba kimaze kubonerwa umuti urambye”.

Abaturage bagera kuri 360, mu midugudu irindwi igize utugari twa Nyabicwamba na  Mugera mu murenge wa Gatsibo nibo bafite ikibazo cyo kuba bafite imirima mu gishanga cya Rwangingo batagira ibyangombwa by’ubutaka.

 973 total views,  2 views today