Musanze: Cyuve hari umuturage wigabije ubutaka bw’akarere abumbamo amatafari

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Mu murenge wa Cyuve, Akagari ka Buruba, Akarere ka Musanze, biravugwa ko hari umuturage witwa Bazimenyera Jean Marie Vianney uzwi ku izina rya Niringiye , ubumba amatafari ya Rukarakara, kuri ubu yigabije isambu y’akarere ka Musanze.

Uyu mugabo niringiye ufite abakozi mu kirombe, abaturage bavuga ko yarengeye bikomeye , aho yatangiye no gusenya amatarasi y’indinganire mu isambu y’akarere ngo ntibibaza aho ubuyobozi bw’inzego z’umudugudu zishinzwe kureberera Leta ziba ziri

Niragire uko agenda abumba amatafari asatira amatarsi y’indinganire mu isambu y’akarere (foto Rwandayacu.com)

Umwe mu baturage bo muri Buruba yagize ati: “ Buriya niringiye iyo turebye ibyo yikoze mu isambu y’akarere ka Musanze, dusanga afite icyo aba yihekeje, nawe se umugabo ajya mu matarsi y’indinganire agasenya burundu imyaka igahita indi igataha, ikibabaje ni uko twebwe hari aho akarere katwaye ubutaka bwacu kakubakamo amashuri kakaba karanze no kuduha ingurane , ariko abakire bagakomeza kubwigabiza dukanuye”.

Rwandayacu.com yashatse kumenya koko niba ibivugwa n’abaturanyi ba Niragire aribyo koko, maze Niragire ashimangira ko yiyahuye muri buriya butaka kubera ko Akarere kafashe ubutaka bwe, kakaba karanze no kumuha ingurane, ariko nanone ashimangira ko ariya matafari abumbwa atari aye, ngo kuko nta ngufu afite zo kubumbira mu isambu ya Leta

Yagize ati: “ Njyewe ndi umushumba hari abantu bo mu nzego ntashobora kuvugira hano, ku bw’umutekano wanjye , abo rero nibo mpagarariye, ikindi buriya butaka bivugwa ko mburengera, hariya ni ho nagakwiye gukura ingurane, ariko Leta yanyimye uburenganzira ntabwo rero tuzicwa n’inzara mu gihe Leta yo ikoresha ubutaka bwacu”.

Bazimenyera Jean Marie Vianney uzwi ku izina rya Niringiye ngo ni umushumba w’abakomeye (foto Rwandayacu.com)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Gahonzire Landouard we atangaza ko ikibazo cyo kuba  Bazimenyera, yarigabije ubutaka bwite bwa Leta, atari akizi ariko avuga ko agiye kugikurikirana

Yagize ati: “ Kuba Bazimenyera yararengeye ubutaka bw’akarere muri Buruba ntabyo twari tuzi, gusa niba ariko bimeze amategeko yakurikizwa, ikindi ngiye kuganiza ubuyobozi bw’akagari ndebe koko niba ikibazo ari uko kimeze , ariko ndasaba abaturage niba koko akarere karabatwariye ubutaka kutajya bigabiza  imitungo y’akarere uko bishakiye ngo ibintu umuntu yakwita kwigumura cyangwa se kwigaragambya, niba  Niringiye afite ikibazo akwiye kwegera ubuyobozi akabusonurira ikibazo ke”.

Ni kenshi itangazamakuru rikorera ubuvugizi abaturage ariko muri iyi minsi hamwe na hamwe usanga hari bamwe mu baturage bakigabiza imitungo ya Leta nk’amashyamba , ubutaka , Parike , amashyamba akomye n’ibindi, ibintu bikwiye gukosorwa umuturage agakomeza kujya yigishwa uburenganzira bwe n’amategeko.

 506 total views,  2 views today