Musanze: Umubyeyi aratabariza umwana we waheze mu nzu kubera ikibazo cyo kuba afite ubumuga
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Umubyeyi witwa Nyiramana Donata utuye mu mudududu wa Nyagahondo akagari ka Cyivugiza Umurenge wa Muko Akarere ka Musanze aratabariza umwana arera witwa Ishimwe Olivier kugira ngo abe yahabwa ubuvuzi nyuma y’aho uyu mwana ahuye n’uburwayi budasanzwe bwamusigiye ubumuga bw’ingingo kugeza ubu akaba adashobora kuva aho ari.
Nyiramana Donata ntabwo ava mu rugo kubera ko Olivier atabasha kwikura aho ari (foto Ngaboyabahizi Protais).
Ubwo www.Rwandayacu.com yamusuraga mu rugo iwe Nyiramana Donata yagize ati: “Uyu mwana Ishimwe Olivier yavutse nta kibazo na kimwe cy’ubumuga afite yatangiye amashuri nk’abandi bose cyakora maze ageze mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza afatwa n’uburwayi mu kaguru kamwe maze ngo dukeka ko ari imbasa tumujyanye kwa muganga dusanga atari yo”.
Mbere y’uko Olivier ahura n’ubumuga bwamuzengereje kuri ubu(Photo Archive).
Akomeza avuga ko nyuuma y’ igihe gito ari bwo n’ akandi kaguru nako kafashwe ndetse uburwayi bukomeza kwiyongera bugera no ku ruti rw’umugongo kuburyo magingo aya uyu mwana adashobora kwivana aho ari.
Uyu mubyeyi avuga ko kuri ubu yakoze ingendo ndende amuvuza bikanga kubera ko nta mikoro agira, ndetse avuga ko nta muyobozi uramugeraho ngo abe yahabwa ubufasha.
Yagize ati “ Rwose nta ko ntagize, nagiye kuvuriza mu bitaro bya Ruhengeri, Gahini, Ririma, byaranyobeye, ibi kandi biri mu bindindiza kuko ntabwo nshobora kuva hano uyu mwana aba akeneye umwitaho cyane, ndifuza ko ubuyobozi bwamba hafi cyane ko nta muyobozi ndabna hano kandi ku murenge barabizi, kugira ngo uyu mwana avuzwe nkeneye miliyoni zisaga eshatu, kuko nagiye i Gahini kugira ngo bamuvure ndazibura ni zo bancaga”.
Kuri ubu Olivier ntava aho ari adateruwe, kandi yifuza gukomeza amasomo ye(foto Ngaboyabahizi Protais).
Abaturanyi b’uyu mubyeyi nabo barasabira uyu mwana koyafashwa akaba yavuzwa kuko ngo uburwayi bwe nabo bwabayobeye
Muhorakeye Enata ni umuturanyi wa Donata yagize ati “ Uyu mubyeyi rwose adutera agahinda rwose, reba nawe umwana umaze imyaka ingana kuriya atava aho ari akenera kurya kwituma ibyo byose bisaba umuntu umuba iruhande, twifuza ko ubuyobozi nk’uko buvuga ko bwita ku bafite ubumuga n’abatishoboye ko bwatabara uriya mwana kuko ameze nabi, ikindi uburwayi bwuriya mwana buzatuma uriya mubyeyi rwose nawe ahinduka umuntu usabiriza”.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ; Kamanzi Axelle yavuze ko bagiye kwegera uyu mubyeyi kugira ngo babanze bamenye imiterere y’uburwayi bw’uyu mwana hanyuma barebe icyo bamufasha ku bijyanye no kumuvuza ndetse no kumwitaho
Yagize ati: “ Hari indwara nyinshi zijya ziza zigafata umuntu mu buryo budasanzwe, gusa n’uriya urabona ko bikaze rwose birasaba ko abaganga basobanura neza uburwayi bw’uriya mwana, iyo tubonye uburwayi bwe rero u bufatanye n’ibitaro bya Leta yavurwa, tugiye kuganira n’uriya mubyeyi turebe ibikenewe tumufashe”.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ; Kamanzi Axelle(foto Ngaboyabahizi Protais).
Uyu mwana Ishimwe Olivier wafashwe n’ubu burwayi ageze mu mwaka wa Gatatau w’amashuri abanza kuri ubu afite imyaka 15 y’amavuko
Iyo uganiriye nawe mu magambo make avuga ko yari afite ishyaka ryo gukomeza kwiga; dore ko ngo akiri mu ishuri atarafatwa n’ubu burwayi yari umuhanga cyane gusa ububurwayi bwe ngo bukaba bwaramukomye mu nko kora aho nawe ubwe yisabira ko aramutse yitaweho akavurwa ngo yiteguye gukomeza amashuri.
Ku bifuza gutanga ubufasha mwahamagara kuri iyi numero+250783687761
1,288 total views, 4 views today