Gicumbi: Kutagira ubwanikiro bw’ibigori bitera abahinzi igihombo
Yanditswe na Editor.
Abahinzi b’ibigori bo mu mirenge inyuranye bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko kuba batagira ubuhunikiro bibatera igihombo, bagahitamo kotsa umusaruro wabo, ni mu gihe muri aka karere imirenge 5, gusa ariyo ifite ubwanikiro ku mirenge 21 ikagize.
Ndabakize ni umuhinzi w’ibigori wo mu murenge wa Mukarange yagize ati: “Duhinga ibigori bikera ku bwinshi ariko nta bwo tuvanamo umusaruro, kuko iyo byeze tubigurisha ari bibisi bakaduhenda nta bwanikiro tugira, kandi abamamyi baraduhenda, nta nyungu dukuramo , ni yo tubyanitse hasi usanga bisa nabi pe, kuri ubu tugurisha ibigori 5 ,ku mafaranga 100, twifuza ko baduha ubwanikiro kuko dukomeje guhura n’igihombo, ntabwo wabura no kugura hano ibigori ku kiro amafaranga 150 ku kiro rwose nta kintu dukuramo”.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Gicumbi Nzeyimana Jean Chrisostome atangaza ko iki kibazo cy’ubwanikiro bw’ibigori gihari koko ariko go barimo kugishakira umuti urambye nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Rwandayacu.com
Yagize ati: “ Kuba abahinzi bakeneye ubwanikiro ni ngombwa, kandi koko ubuhari mu karere ni buke ugereranije n’akarere uko kangana , ariko muri iuyu mwaka mu ngengo y’imari 2019/2020 turateganya kubaka ubwanikiro mu mirenge irindwi harimo na bune bw’ingano, kuri ubu rero aho badafite ubwanikiro ndabasaba gukoresha uburyo bwo gushing ibiti bakanikaho umusaruro wabo kugeza igihe tuzabubakira ubuhunikiro bujyanjye n’igihe, tyrateganya kubaka ubwanikiro 11 kubera ko ariko ingengo y’imari ingana”.
Abahinzi b’ibigori Gicumbi bahitamo kubigurisha ari bibisi kubera ko nta bwanikiro
Mu karere ka Gicumbi ubwanikiro bw’ibigori bubarizwa mu mirenge itanu ariyo Muko ,Giti,Rwamiko Miyove na Manyagiro, ibintu abahinzi bavuga ko bibasaba gukubita amaguru bajya kwanika umusaruro wabo bagahitamo kuwugurisha n’abamamyi.
1,701 total views, 4 views today