Gakenke:Abaturage kubera ko nta buryo bwo kugura inyama bahisemo kurya amara y’ingurube bise “Zirumuze”.

Yanditswe na Rwandayacu.com

Bamwe mu baturage bo  mu Murenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke, bavuga ko ikilo cy’amara y’ingurube bakigura amafaranga y’u Rwanda 1000, bo bise ‘Zirumuze’ kuko nta kibazo bazibonamo.

Santere y’ubucuruzi ya Ryabazira, mu Karere ka Gakenke,  ni ho ‘Zirumuze zikunze kuboneka, abaturage bamwe bavuga ko babangamiwe n’icuruzwa ry’inyama zo mu nda z’ingurube zibagirwa muri iri bagiro ngo kuko bituma bagirwaho ingaruka n’izi nyama, aho bashobora guhura n’inzoka zo mu nda.

Muhayimana Ernestine yagize ati: “Aba bantu babaga ingurube hano bagiye kuzatuma bamwe mu baturage batishoboye bazagenda bapfa buhoro buhoro kubera amara bagurisha ku mafaranga make harimo n’amara yazo bo bise ‘Zirumuze’.

Mu rya Bazira ni ho haboneka inyama z’amara bise Zirumuze (foto rwandayacu)

Turifuza rero ko ibi bintu ibagiro rya hano rikora bikwiye gusubirwamo na Veterineri yaza gupima inyama agasiga ajugunye inyama zidakenewe mu rwego rwo gukumira ibyo nakwita kuroga abaturage”.

Kabano Fidele yatangarije Imvaho Nshya ko bamwe mu baturage bafite imyumvire ikiri hasi aho bavuga ko hari abariye amara y’ingurube, imyijima n’ibifu mu gihe cy’imyaka 30 bakaba ntacyo babaye.

Yagize ati: “Njyewe buriya ntariye inyama zo mu nda y’ingurube ntabwo mba ndiye nzikoresheje igihe kinini kandi ntacyo nabaye urabona se hari icyo mbaye ni ‘Zirumuze’ kuko uwayiriye ntarangwaho igwingira.

Ikindi kuri ubu ikiLo cy’inyama y’ingurbe ni 3500, tekereza noneho ikiLo cya zirumuze ni 1000 gusa kandi ziba ari nyinshi nawe uzi neza ko n’amafaranga yabuze twirira izo rero”.

Habanabashaka Euphrem we asanga kuba bakomeza kurya ziriya ‘Zirumuze’ bizabagiraho ingaruka zikomeye akaba asaba ubuyobozi n’inzego z’ubuzima kwita kuri iki kibazo.

Yagize ati: “Zirumuze nta muyobozi utazi ko ari inyama z’ingurube zo mu nda (amara), hano umuntu araza akayigura akajya kuyitogosa mu gitoki, urumva abirya bimaze kubira, abarya ariya mara bazi neza ko arimo inzoka kandi zikaze ariko ikibazo abantu babaye nk’ibyihebe ari n’aho bakuye izina ngo ni Zirumuze ntacyo byabatwara nyamara ibi bintu ubuyobozi bukwiye kubikurikirana ni ukuri”.

Iri bagiro ryo mu Ryabazira ni hamwe mu hacururizwa “Zirumuze”

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Gatonde, Dr Dukundane Dieudonne avuga ko kurya inyama zo mu nda z’ingurube ari akaga gakomeye.

Yagize ati: “Byonyine inyama y’ingurube idatetswe ngo ishye na byo nta cyizere umuntu aba ayifitiye, tekereza noneho kurya amara y’ingurube ni ikibazo gikomeye kuko buriya mu mara y’ingurube habamo inzoka yitwa teniya, iyo igeze mu mubiri yikomereza mu bwonko kandi iyo igeze ku bwonko utangira kurwara igicuri”.

Yakomeje asobanura uko iyo teniya iteza akaga uwayanduye.

Ati: “Ikikubwira urwaye teniya yageze ku bwonko iyo umunyujije mu cyuma usanga mu bwonko bwe harimo utuntu tumeze nk’utubyimba twinshi, izo “Zirumuze” nk’uko bazise ni byiza ko bazizibukira”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine we asanga niba koko hari abaha abaturage inyama z’ingurube zo mu nda ari nko kubaroga.

Yagize ati: “Ubundi inyama z’ingurube zo mu nda ntabwo ziribwa niba hari abakora ibyo barahemuka aha rero ndasaba abo bose babikora kubireka kuko niba barya ibyo bintu byo mu nda harimo n’amara bivuze ko bashobora no kugaburira abaturage inyama zapfuye’.

Meya yongeyeho ko bagiye kuganiriza abo baturage bakareka kurya amara.

Yagize ati: “Tugiye kugera muri iyo santere kimwe n’ahandi hose havugwa kuba bakora amakosa nk’ayo tubaganirize, usibye n’ibyo nta nyama y’ingurube cyangwa se iz’irindi tungo rikwiye kuribwa ridasuzumwe na veterineri, biriya ni umwanda bikwiye gutabwa ndetse kure y’abantu”

 

 456 total views,  2 views today